00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’u Bushinwa yahaye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali inkunga ya miliyoni 95 Frw

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 April 2024 saa 04:53
Yasuwe :

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatanze inkunga y’arenga miliyoni 95 Frw yo kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hamwe n’ibikoresho byo kwifashisha mu bikorwa binyuranye byo kwibuka bibera kuri uru rwibutso.

Ni inkunga yatangiwe kuri uru rwibutso ku itariki ya 19 Mata 2024. Igizwe n’amadolari 75.000, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 97 Frw n’ibikoresho byo gusakaza amajwi, urumuri n’amashusho mu bikorwa byo kwibuka bihabera.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Aegis Trust ucunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Mutanguha Freddy, yavuze ko iyi nkunga ishimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Iyi nkunga twayakiriye neza kandi turayishimiye. Iziye igihe aho urwibutso ruri kwakira abantu benshi baza kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside bashyinguye hano.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko inkunga batanze ari ikimenyetso cyo kwifatanya n’Abanyarwanda no gushimangira umubano mwiza w’Ibihugu byombi.

Ati “Ni iby’agaciro cyane ku Rwanda n’u Bushinwa kuko turi hamwe. Iyi nkunga irashimangira ko u Bushinwa bwifatanyije na Leta y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.”

“Hari amateka amwe dusangiye bityo tubasha gutegana amatwi no gukorera hamwe. Twashakaga kwerekana ubushuti no gukomeza umubano w’ibihugu byombi”.

Ambasaderi Xuekun yavuze kandi ko inkunga batanze bizeye ko izafasha urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali gutegura neza ibikorwa byo kwibuka bikanafasha abarusura kurushaho gusobanukirwa amateka no kuyigiraho.

Ubwo Ambasaderi w'u Bushinwa yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali gutanga iyi nkunga
Ibikoresho byatanzwe bizifashishwa mu kurushaho kwigisha no gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mutanguha Freddy yavuze ko iyi nkunga iziye igihe kuko urwibutso ruri gusurwa cyane
Ubuyobozi bw'Urwubutso n'ubwa Ambasade y'u Bushinwa bwasinye amasezerano y'itangwa ry'iyi nkunga
Ambasaderi Wang Xuekun yavuze ko inkunga batanze ari ikimenyetso cyo kwifatanya n’Abanyarwanda no gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .