00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Umugabo yitwikiye imbere y’urukiko Trump yaburaniyemo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 April 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu ku 19 Mata 2024, ahagana Saa 13:30 i New York, umugabo witwa Maxwell Azzarello w’imyaka 37, yitwikiye hanze y’urukiko mu Mujyi wa Manhattan, ahari hagiye kubera ibikorwa byo gutangiza urubanza rwa Donald Trump, ashinjwamo gutanga amafaranga agambiriye guhishira ibyaha aregwa.

Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora ibi ariko ko abatangabuhamya batangaje ko yagaragaye azenguruka hanze y’uru rukiko, mu minota mike atangira kujugunya inyandiko mu kirere, mu kanya nk’ako guhumbya atangira kwimenaho amavuta ahita yitwika.

Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi wa New York, NYPD, Jeffrey Maddrey, yatangaje ko umupolisi umwe n’undi ushinzwe umutekano w’urukiko bakomeretse byorohereje ubwo bageragezaga kuzimya uyu mugabo.

Maxwell yahise yihutanwa kwa muganga, ariko nyuma y’amasaha 10 agejejewe mu bitaro byo muri uwo mujyi, yahise yitaba Imana kuko yari yakomeretse bikabije.

Trump yarari imbere mu rukiko kuko yari yagiye mu gikorwa cyo gutoranya inyangamugayo z’urukiko zizareberera urubanza rwe, ariko ibi bikimara kuba yahise ahava.

Igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo mu rubanza rwa Trump cyasubukuwe ku mugoroba w’uwo munsi, abacamanza banzura ko bazatangira kumuburanisha mu mizi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Muri Amerika, Umugabo witwa Maxwell yitwikiye imbere y'urukiko i Manhattan, ahari hari kubera urubanza rwa Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .