00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 April 2024 saa 12:08
Yasuwe :

Pascal Nyiringango uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, yavuze ko abari bayoboye igihugu mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho ‘barebaga bugufi’, ugereranyije n’Umuryango FPR Inkotanyi ‘wari ufite icyerecyezo kizima’.

Ibi Nyiringango, yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku babarirwa mu magana bagize umuryango mugari wa BPR Bank Rwanda PLC, aho yabagaragarije imigirire mibi y’abayoboye u Rwanda muri repubulika ebyiri za mbere baranzwe no, kubiba urwango n’ikinyuranyo cy’Umuryango FPR Inkotanyi, waje ushaka guhuza abantu bose.

Byabaye kuri uyu wa Kane ku ya 18 Mata 2024, ubwo abakozi bose ba BPR Bank Rwanda PLC,Abakiriya ndetse n’imiryango yabahoze bakora muri BPR Bank babuze ubuzima muri Jenoside, bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko BPR Bank Rwanda PLC, yibukaga abakozi 33 bahoze bayikorera bakaza kwicwa mu 1994.

Pascal Nyiringango yabwiye abitabiriye uyu muhango ko umukoro abariho ubu basigaranye ari ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ntabwo tubibuka gusa ku bw’umuhate wabo mu kazi ahubwo turanibuka ineza, impuhwe, n’ubumuntu byabaranze. Mucyubahiro cyabo banki yiyemeje ko ibyo bitazibagirana.”

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso ruri ku cyicaro gikuru cy’iyi banki, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ari naho iki gikorwa cyasorejwe nyuma yo kunamira imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi ihashyinguye.

Nyiringango, yagize ati “Kuba twicaye aha ni ikimenyetso ko igihugu kimeze neza, iyo muhisemo kucyubaka muracyubaka, mwahitamo kugisenya mukagisenya kandi iyo mwese mwabuze iyo mugana mugenda mutyo, urubyiruko nirwo rwasenye iki gihugu, ubu ni narwo rugomba kurwubaka.”

Abari aho bumvise ubuhamya bwa Muhongerwa Jeanine, wari ufite umuvandimwe wari umucungamutungo wa banki wahigwaga cyane mu bihe bya Jenoside, kuko Interahamwe zashakaga ko aziha amafaranga.

Muhongerwa yatekerereje abari aho uko bamwe mu muryango we bishwe, n’ibihe bitoroshye yanyuzemo aho yamaze iminsi mu masaka yihisha ibitero by’abicanyi, “Twasigaye turi mbarwa ariko urabona uko mpagaze aha twariyubatse, hari benshi babuze ababo ariko ndashima leta y’ubumwe yadufashije. Turarira ikaduhoza, dufite ubumwe kandi turakundana.”

Nyiribakwe Jean Paul wari uhagarariye Ibuka, yagize ati “Iyo twibuka tuba twibuka ibintu bitatu by’ingenzi birimo kwibuka abarokotse n’inzira y’umusaraba banyuzemo, tukibuka n’ubugwari bw’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi tukagira n’umwanya wo kwibuka uruhare rw’Inkotanyi mu kuyihagarika.”

Nyiribakwe yakomeje avuga ko “Kwibuka ni umurage tuzaraga abana bacu, si ukwibuka gusa kuko habamo n’ishuri nk’abavutse nyuma ya Jenoside nta handi bazamenyera ibyabaye byose uretse mu kwibuka.”

Mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango y’abahoze ari abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi banki yishyurira ishuri abana 22 babuze abavandimwe n’ababyeyi ikanabaherekeza mu buzima busanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku cyicaro gikuru cy'iyi banki
Nyiribakwe Jean Paul, yunamiye abakozi b'iyi banki bishwe mu 1994
Iki gikorwa cyari kigizwe na gahunda y'urugendo rwo kwibuka rwakozwe n'abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc
Urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye ku Kinamba rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'umuryango mugari wa BPR Bank Rwanda Plc
Nyiribakwe Jean Paul, wari uhagarariye Ibuka, yavuze ko kwibuka ari ishuri ry'abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ariho bazakura amateka y'ukuri
Umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, Pascal Nyiringango, yagaragaje ikinyuranyo kiri hagati ya Leta mbi zabibye urwango n'Umuryango wa FPR Inkotanyi
Abari aho bumvise ubuhamya bushaririye bwa Muhongirwa Jeanine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .