00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Bubakiwe umuyoboro uzaha amazi meza abaturage ibihumbi 46 bavomaga ibiroha

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 March 2024 saa 12:16
Yasuwe :

Mu Karere ka Bugesera hatashywe umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero 45 witezweho kuzageza amazi meza ku baturage 46.000 bo mu mirenge ya Mwogo na Juru bari bamaze igihe bavoma amazi mabi.

Uyu muyoboro watashywe kuri uyu wa 27 Werurwe 2024, wubatswe ku bufatanye bw’umushinga Water Aid Rwanda n’Akarere ka Bugesera.

Hubatswe n’amavomo mashya 25 mu Murenge wa Mwogo n’andi 12 mu Murenge wa Juru azafasha abaturage kubona amazi hafi.

Umuyobozi Mukuru wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine, yishimiye ko babashije gufasha abaturage benshi kugerwaho n’amazi meza, yizeza bamwe muri bo batari bagerwaho n’amazi ko mu igenamigambi ritaha bazayabagezaho yaba mu Bugesera no mu bindi bice by’igihugu bitandukanye.

Umwe mu baturage begerejwe ayo mazi meza, Mukashyaka Console, yavuze ko agiye kubafasha kutongera kurwara indwara zaturukaga ku kunywa amazi mabi n’izindi ziterwa n’umwanda bakundaga kugira, yavuze ko kandi kuba bahawe amazi meza bagiye kuruhuka kujya kuvoma kure cyane.

Atti “Twavomaga amazi mabi cyane ku buryo no kuyanywa byabaga bigoye, ubwo abana bakarwara inzoka n’izindi ndwara, ubu ibyo byose byakemutse.”

Mukarubuga Jeanne d’Arc utuye mu Murenge wa Mwogo we yagize ati “Iyo murebye amazi twakarabaga uko yasaga ndetse bamwe twagira intege nke tukayanywera aho, ugasanga ni ikibazo. Twigishwaga kuyateka wareba ikibazo cy’inkwi nacyo ugasanga ni ikibazo, uyu munsi rero tugiye kunywa amazi meza duhinduke.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Water Aid Rwanda ku kuba yafashije abaturage kugerwaho n’amazi meza, yijeje ko Leta yafashe ingamba zigamije gucunga imiyoboro y’amazi yegerezwa abaturage kugira ngo afatwe neza ntakangirike.

Minisitiri Gasore yanasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga no gufata neza ibikorwaremezo by’amazi begerezwa, bakanatanga amakuru ku bantu baba bashaka kubyangiza kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.

Abaturage bishimiye ko bagiye kujya bavoma amazi meza
Hatashywe n'amavomo 37 mu mirenge ya Mwogo na Juru
Ni umuyoboro byitezwe ko uzageza amazi meza ku baturage 46.000
Minisitiri Dr. Gasore Jimmy yasabye abaturage kujya babungabunga ibikorwa remezo bahabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .