00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka Ukraine yafunguye Ambasade mu Rwanda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 19 April 2024 saa 07:11
Yasuwe :

Ukraine yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo i Kigali mu kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2024 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, nibwo ibendera rya Ukraine ryazamuwe imbere y’inyubako iyi Ambasade ikoreramo, Intumwa yihariye ya Ukraine ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, Subkh Maksym Aliyovych, avuga ko ari ikimenyetso kitazasibangana mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi.

Subkh Maksym Aliyovych yavuze ko kuba Ukraine igize Ambasade i Kigali bigaragaza ubushake bw’igihugu cye bwo kwagura umubano n’ubushuti gisanzwe gifitanye n’u Rwanda.

Ati “Ndizera ko gufungura Ambasade ya Ukraine mu Rwanda, bizagira uruhare mu mikoranire y’ibihugu byacu byombi no gushyira mu bikorwa imishinga ifitiye inyungu ibihugu byacu byombi ijyanye n’ubuhinzi, inganda, ingufu, uburezi, ikoranabuhanga n’indi. Turifuza gukomeza ubu bufatanye dufitanye n’u Rwanda mu buryo bufatika kandi butanga umusaruro.”

Umubano w’u Rwanda na Ukraine watangiye mu 1993, wagiye utera imbere uko imyaka iha indi, by’umwihariko mu myaka ibiri ishize wiyongereyemo ikibatsi ari nabyo bigejeje ku kuba Ukraine ifunguye Ambasade mu Rwanda.

Aliyovych yongeyeho ati “Dufite gahunda ndende kandi ifatika yo kurushaho gukomeza umubano mwiza dufitanye, twishimiye ubufatanye mu nzego zitandukanye haba ku rwego rw’ubuyobozi no mu rwego rw’abikorera, twabonye amahirwe menshi yo kurushaho guteza imbere uwo mubano, ndetse hari n’ibyo dushingiraho bituma twizera ko ibyo bizagenda neza.”

Iyi ntumwa yihariye yanatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe by’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Nshaka kubabwira ko abaturage ba Ukraine bifatanyije n’abaturage b’u Rwanda no kubashimira umuhate n’ubudaheranwa bagaragaje mu kongera kubaka igihugu cyabo, kuva ayo mahano yarangira, Abanyarwanda bateye intambwe itangaje mu kubaka igihugu giteye imbere kandi gifite uburumbuke.”

“Abanya-Ukraine bazi neza icyo Jenoside isobanuye, kuko natwe umwaka ushize twibukaga imyaka 90 ishize habaye Jenoside ya Holodomor, icyago gikomeye cyane Abanya-Ukraine bahuye nacyo mu 1932 na 1933, hagapfa inzirakarengane nyinshi bitewe na Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clementine, yashimiye iyi ntambwe yatewe na Ukraine avuga ko ari andi mateka yanditswe.

Ati “Iki si ikimenyetso gusa, ahubwo ni intambwe ikomeye itewe mu gushimangira umubano w’ibihugu byacu byombi, u Rwanda rwishimiye umubano rufitanye na Ukraine, tukaba dushishikajwe no gukomeza ubwo bufatanye no gukorera hamwe […] Reka dukomeze umubano nk’uko dukomeje gukorera hamwe, duharanira ahazaza heza ha twembi."

Ibimenyetso bishimangira umubano mwiza w’u Rwanda na Ukraine biragenda birushaho kwiyongera, cyane cyane uhereye mu myaka ibiri ishize.

Nko muri Mutarama uyu mwaka Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Volodymyr Zelensky, baganira ku ntambara imaze iminsi muri iki gihugu n’imbaraga zikoreshwa mu kuyikemura, icyo gihe bahuriye i Davos mu Busuwisi, aho bari bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum) ku itariki 16 Mutarama mu 2024.

Muri Gicurasi umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Dmytro Kuleba wari mu ruzinduko mu Rwanda basinyana amasezerano yerekeye iby’ubujyanama mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.

Ambasade ya Ukraine mu Rwanda yafunguwe ku mugaragaro
Subkh Maksym Aliyovych yavuze ko ari ikimenyetso kitazasibangana mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clementine, yashimiye iyi ntambwe yatewe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2024 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, nibwo ibendera rya Ukraine ryazamuwe imbere y’inyubako iyi Ambasade ikoreramo
Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye uyu muhango

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .