00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Romeo Dallaire yagaragaje icyatumye amahanga adatabara u Rwanda muri Jenoside

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 March 2024 saa 07:17
Yasuwe :

Gen Romeo Dallaire wayoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, yatangaje ko igihe cyose yagerageje gusaba ubufasha ngo hakumirwe Jenoside, yagiye yibutswa ko mu Rwanda nta peteroli, diyama cyangwa ibintu by’agaciro bihari byatuma hoherezwa ingabo.

Mu 1994 muri ETO Kicukiro hari ingabo za MINUAR zigera kuri 97 zari ziyobowe na Colonel Luc Marshall wari wungirije Gen Romeo Dallaire wari uzikuriye.

Aba basirikare bari bafite ubutumwa bwo kugarura amahoro, nyamara tariki 11 Mata 1994 bazinze utwangushye burira imodoka berekeza ku kibuga cy’indege barataha, basiga Abatutsi barenga ibihumbi bine mu menyo y’interahamwe.

Ingabo z’Ababiligi zagiye nyuma yo guhamagazwa n’igihugu cyabo, hashize iminsi itatu bagenzi babo barindaga Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana Juvenal, mbere yo kwica Minisitiri w’Intebe ubwe.

Mu gitekerezo Gen Romeo Dallaire yanyujije mu kinyamakuru The Globe and Mail cyo muri Canada, yavuze ko u Rwanda rwatereranywe hamwe n’ingabo yari ayoboye babura baje kubera kutagira imbaraga zo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Ati “U Rwanda n’abaturage barwo, n’ingabo nari nyoboye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro baratereranywe kugeza igihe bishwe. Igihe nasabaga ubufasha nibutswaga ko nta peteroli iri mu Rwanda, nta diyama, nta n’ikindi kintu cy’ingirakamaro gihari. Hari ikiremwa muntu gusa, ubuzima bw’abirabura butari bufite agaciro na gato.”

Gen Dallaire yavuze ko nyuma yo kuva mu Rwanda yahuye n’ikibazo cy’ihungabana rikomeye, kubera amashusho y’abishwe yamuhoraga mu mutwe.

Ati “Nyuma y’imyaka myinshi Jenoside ihagaritswe, amashusho y’abantu bishwe yahoraga anzenguruka mu bwonko, imiborogo y’abatereranywe, uburibwe n’agahinda by’abarokotse, ndetse n’ikimwaro cyo kuba nta bubasha bwo guhagarika ubwicanyi.”

“Icyo gihe nagaragurikaga nshakisha ibisubizo ku bibazo ntabonera ibisubizo nka kuki bigenze gutya, kubera iki? Bizagenda gute?”

Ibyo yabonye mu Rwanda byatumye ahindura icyerekezo

Gen Dallaire yavuze ko iyo atajya mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, yari gukomeza gukorera igisirikare cya Canada, akazajya mu kiruhuko cy’izabukuru nka general.

Ati “Nari no kujya mu kandi kazi ka gisivili cyangwa mu bukorerabushake nk’uko abenshi mu bo twatorejwe rimwe mu gihe cy’intambara y’ubutita babigenje. Nibwira ko nakabaye naranagerageje kugana iyo nzira igihe nari mvuye mu Rwanda; umuryango wanjye n’abanyobora bari bizeye ko nzagera igihe niyumva nk’umuntu usanzwe ariko Jenoside yahinduye icyerekezo cy’uwo nari we n’icyo nari mpagarariye.”

“[Jenoside] yaranshegeshe mu buryo bukomeye uko ngenda nkura kandi igira ingaruka zikomeye ku mubano wanjye n’ikiremwa muntu. Nageze mu rugo narakomeretse, nkomeza kurwara ihungabana [post-traumatic stress disorder (PTSD)] ndetse n’agahinda gakabije ku buryo inshuro nyinshi nagiye nenda kwiyahura. Ariko naniyumvagamo icyerekezo cy’ubumuntu n’inshingano mfite mu kubusakaza.”

Yavuze ko icyo cyerekezo ari cyo cyamweretse ko yari yarayobye, abona ko igisirikare gifite umurongo utari wo hamwe na sisiteme y’imitegekere.

Ati “Aho gukomeza guharanira gutsinda intambara, hari hakenewe gushyira imbaraga mu kubaka amahoro.”

Dallaire yahamije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakanguye abarimu bo muri za kaminuza, abanyepolitike, abasirikare, abanyamategeko n’abaharanira gutabara amagara y’abantu, batangira gushakisha uburyo bushya bwo kwirinda ko hakongera kubaho amakosa yaranze intege nke nk’izo.

Ati “Dushyiraho inkiko, twashyizeho amabwiriza ndetse na za raporo zitabarika zigaruka ku kurinda abasivili guhohoterwa n’ubwicanyi kugeza no kuri Jenoside. Izo ngamba ntabwo zagejeje ku mahoro twashakaga, ahubwo zabaye nk’igisubizo cy’igihe gito n’inzira iciye hejuru, hakabaho gucecekesha intambara no guhagarika amakimbirane nyamara ntihakemurwe impamvu muzi zabyo.”

Dallaire ni umwe mu bantu batahwemye kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko ari mu bamenye uyu mugambi mubisha mbere ndetse agerageza kuwumenyesha abamukuriye ariko bavunira ibiti mu matwi.

Uyu mugabo kandi akorana bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigo ‘Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative’ yashinze mu 2007’.

Iki kigo cyashinzwe kugira ngo kibe icyerekezo cya Afurika cyo kurengera abana no gukumira ikoreshwa ry’abana mu ntambara.

Gen Romeo Dallaire yahishuye ko igihe cyose yasabye ubufasha ngo bakumire Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiwe ko mu Rwanda nta peteroli na diyama bihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .