00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisozi: Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rwa Noteri w’Umurenge wishwe atewe ibyuma

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 April 2024 saa 11:36
Yasuwe :

Umugabo witwa Ndamyimana Elyse yategewe mu nzira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, abagizi ba nabi bamutera icyuma mu ijosi ahita arapfa.

Ahagana Saa Tatu z’ijoro zo kuwa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo uyu mugabo wari usanzwe ari Noteri w’ubutaka mu Murenge wa Remera yategewe mu nzira n’abantu batari bamenyekana bamutera ibyuma arapfa.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko abamutegeye mu nzira bikekwa ko ari abajura. Bamuteye ibyuma mu misaya no mu ijosi ku buryo yagejejwe kwa muganga yashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko inzego zibishinzwe zatangiye kubikurikirana.

Ati “ Nibyo amakuru twayamenye ariko ntabwo twayajyamo neza kugira ngo iperereza ribashe gukorwa neza.”

Uyu mugabo yiciwe mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo; Polisi iri mu iperereza ku rupfu rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .