Abakirisitu Gatolika n’abandi bemera Krisitu bazizihiza Pasika tariki 31 Werurwe 2024. Iminsi itatu ibanziriza Pasika, ni ukuvuga kuva kuwa Kane kugeza ku wa Gatandatu muri Kiliziya Gatolika ifatwa nk’iminsi mitagatifu.
Itangazo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, rigaragaza ko ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe nta muganda rusange uzabaho kubera ibikorwa byo kwitegura Pasika.
Rigira riti “Abaturage barasabwa gukomeza ibikorwa byo gukora isuku mu ngo zabo, bazirikana gusibura inzira z’amazi no gusiba ibinogo birekamo amazi mu ngo no mu nkengero zazo.”
#Umuganda pic.twitter.com/VQACvRAs8f
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) March 24, 2024
Itegeko rigenga umuganda mu Rwanda rigaragaza ko utashyiriweho gusa ibikorwa by’iterambere n’ubukungu, ahubwo wanashyiriweho kunga Abanyarwanda no kubabibamo umubano mwiza w’ubworoherane n’amahoro.
Kuri uwo munsi w’umuganda abaturage n’abayobozi bahurira hamwe mu gikorwa cyateguwe kigamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’ubukungu nko kubaka ibyumba by’amashuri, amavuriro, gukora imihanda, kubakira abatishoboye, kubaka ibiraro n’ibindi.
Bikorwa n’imbaragara z’abaturage n’ubuyobozi, ibidasaba imbaraga Leta ikabitanga nyuma, bigahabwa agaciro mu mafaranga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!