00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Basanze umurambo mu muhanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 April 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mata 2024, mu Mudugudu wa Kabahona, mu Kagari ka Rango A, mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, umurambo w’umugabo wasanzwe mu muhanda.

Amakuru avuga ko uyu mugabo bamusanze mu muhanda yapfuye, bigakekwa ko yishwe hakoreshejwe inkoni, dore ko abamubonye bamusanganye imibyimba y’inkoni ku mubiri we.

Umwe mu bamubonye yagize ati “Twabyutse mu gitondo dusanga umurambo uryamye, njyewe ni ubwa mbere nari mubonye, nabonye yakubiswe kuko n’inkoni ziragaragara, gusa ikibazo ni ukumenya abamukubise, kuko nta makuru twamenye. Gusa twabibonaga ko afite inkoni ku kaboko n’indi yafashe ku mutwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, nawe yemeje iby’urupfu rw’uyu mugabo, gusa avuga ko bataramenya icyamwishe.

Ati “Nibyo ni umurambo w’umuntu, birumvikana iyo ikibazo nka kiriya kigaragaye, hari inzego dufatanya nka Polisi, RIB, kandi badufashije, bari gushaka amakuru yimbitse kugira ngo tumenye intandaro y’urwo rupfu.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mugabo yakomokaga ahitwa i Sahera mu Kagari k’Icyeru, kamwe mu tugize Umurenge wa Mukura; akaba yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba, bikanavugwa ko ari byo ashobora kuba yazize.

Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .