00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugore n’umwana bagwiriwe n’inzu barapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 April 2024 saa 04:27
Yasuwe :

Umugore wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye n’umwana we w’imyaka ibiri bagwiriwe n’inzu bahita bapfa.

Ibi byabereye mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024.

Amakuru aturuka mu Karere ka Huye avuga ko iyi nzu yaguye mu mvura nyinshi yaguye muri iryo joro, amakuru amenyekana mu gitondo kuko aribwo abantu bahanyuze bakabona bagwiriwe n’inzu.

Umubyeyi witwabye Imana yitwa Mukandekezi Francine w’imyaka 35 mu gihe umwana we w’umuhungu we yari afite imyaka ibiri gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka, yemereye IGIHE iby’aya makuru.

Yavuze ko imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa kwa muganga gukorerwa usuzumwa ihita ishyingurwa.

Bivugwa ko umugabo wa nyakwigendera yarokotse kuko yari yaraye mu mujyi wa Huye aho afite akazi ndetse n’umwana wabo mukuru wari waraye mu kindi cyumba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .