Iki kigega kiyobowe na Tesi Rusagara nk’umwe mu bagore bakomeje gutera intambwe umunsi ku wundi mu bijyanye n’imari, wasinye ndetse unemeza ko utazahwema kugaragaza uruhare rwawo mu kwimakaza uburinganire mu nzego zacyo zose.
Ni ihame rifatwa nk’intego nyamukuru ya WIFR, cyane ko ari intego ifasha abagize uyu muryango guharanira iterambere ry’abagore bakorera mu rwego rw’imari mu Rwanda byuzuye.
Umuyobozi wa Agaciro, Tesi Rusagara yavuze ko kuba umunyamuryango wa WIFR bizafasha iki kigega gukoresha imbaraga uyu muryango ufite hanyuma kikazamura uburinganire binyuze mu matsinda y’ishoramari yacyo, iri hame rikagera no ku rwego rwifuzwa.
Ati “Bizatuma iri hame rishyirwa mu bya mbere bigomba kwirabwaho imbere mu kigo cyacu tutibagiwe n’ibigo dusanzwe dukorana. Bizafasha gukomeza gushyira imbaraga muri ibi bintu mu kigo cyacu mu nzego zitandukanye harimo n’iz’ubuyobozi. Gufatanya n’izindi banki ni byo bizadufasha kugera kuri iyi ntego.”
Abakozi babiri b’Ikigega Agaciro batsindiye buruse yo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’imari, zatanzwe n’Ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi muri uru rwego kizwi nka ‘Chartered Institute for Securities & Investment- CISI’.
Ni amahirwe aba bagore bahawe ajyanye no kwihugura mu bijyanye n’ishoramari rya kinyamwuga, akazabubakira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo cyane ko Ikigega Agaciro gikora ishoramari mu bikorwa bibyara inyungu bigamije gufasha igihugu kuzamura umusaruro mbumbe w’ubukungu bwacyo.
Nko muri Nyakanga 2023 hagaragajwe ko nyuma y’imyaka 10 ikigega gishinzwe, umutungo wacyo umaze kugera kuri miliyari 284 Frw, amafaranga ari mu ishoramari ritandukanye, ryaba mu muri za banki, mu mpapuro mpeshamwenda n’ibindi bikorwa.
Umuryango Women in Finance Rwanda, wari usanganywe abanyamuryango 11, bivuze ko kwakira Ikigega Agaciro, byatumye abanyamuryango baba 12.
WIFR yashyizweho kugira ibi bigo bifatanyirize hamwe kongerera ubushobozi abagore bakora mu rwego rw’imari binyuze mu mahugurwa atandukanye azagenda atangwa no kungurana ibitekerezo.
WFR yashyizweho nyuma yo kubona ko abagore bakora mu bijyanye n’imari bakeneye umwanya wo kungurana ibitekerezo cyane ko nta mwanya wo kuba hamwe babonaga ngo bafatanye kubaka ubushobozi ndetse no kwishimira aho abagore bageze mu bijyanye n’imari.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!