00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ILPD yibutse abishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, abanyamategeko basabwa gukumira ikibi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 19 April 2024 saa 01:40
Yasuwe :

Abanyeshuri n’abayobozi b’Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko mu Rwanda, ILPD, rihereye mu Karere ka Nyanza, bibutse ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, bibutswa umwihariko bafite nk’abanyamategeko wo kurinda ubusigire bwa muntu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 18 Mata 2024, ku cyicaro cy’iri shuri, ahabanje gukorwa Urugendo rwo Kwibuka rwerekeje ku Rwibutso rw’Akarere ka Nyanza, ahashyizwe indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 31,498.

Kayigambire Théophile, Umuyobozi w’ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Nyanza, yagarutse ku mateka y’urwango rukabije Abatutsi b’i Nyanza bari banzwe bafitiwe, kugeza no kuri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Yakomoje ku buryo Ubwami bukivanwaho, ubutegetsi bwagiyeho bwashatse gusibanganya ingoma y’ubwami burundu no gukuraho Nyanza nk’umurwa w’umwami, aho teritwari ya Nyanza yaciwemo gatatu kugira ngo izimangane, igice kimwe kikajyanwa muri Gikongoro, ikindi muri Butare, igisigaye kikomekwa kuri Gitarama, ndetse n’izina Nyanza rikazima bakarisimbuza Nyabisindu mu butegetsi.

Yavuze ko Abatutsi b’i Nyanza bakomeje gutotezwa kugeza mu 1994 aho bishwe urupfu rubi.

Ati “Iyo tuvuga Jenoside hari abagira ngo ni ugukabya, ubu dufite abaturage ibihumbi 360, ariko nimwumve ko aka karere gafite inzibutso zishyinguyemo abasaga ibihumbi 137 bishwe muri Jenoside; ibi tujye tunabivuga dusobanurire abana batazi Jenoside, bityo bumve uburemebere bwa Jenoside.’’

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yasabye ILPD gukora ubushakashatsi ku buryo amategeko yifashishijwe mu gutegura no guhakana Jenoside.

Ati “Hakunda kuvugwa ikintu cy’umuco wo kudahana, ariko wasangaga hariho amategeko abishyigikira. Hari nk’amategeko yagiyeho muri za 1961, 19622 na 1963, birakomeza mu bihe bya Kayibanda, ariko no ku bwa Habyarimana byarakozwe, arimo no kwambura imitungo ndetse n’uburenganzira Abatutsi bari barahunze, ubwo bushakashatsi bubonetse bushobora kugira icyo bwunganira.’’

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yibukije abari bitabiriye uyu muhango ko kwibuka ari inshingano ya buri wese hatitawe ku gihugu aturukamo, ariko bikaba akarusho ku banyamategeko, kuko bo banafite n’inshingano zo gukumira ikibi no kurinda ubusugire bwa muntu.

Ati “Abanyamategeko bo bumva neza inshingano bafite zo gukumira ndetse no gusigasira ubutavogerwa bwa muntu nk’uko byasohotse mu Masezerano Mpuzamahanga yo Gukumira no Guhana icyaha cya Jenoside.’’

Yakomeje avuga ko kwibuka ari n’umwanya wo kongera kwikubita agashyi no kwigaya kwa buri gihugu, ko byatsinzwe mu kubahiriza ibivugwa n’Amasezerano Mpuzamahanga yo Gukumira no Guhana icyaha cya Jenoside yo mu 1948, kubera ko yirengagijwe ku buzima bw’Abatutsi bishwe mu 1994.

Muri uyu muhango kandi, ubuyobozi bwa ILPD bwatangaje ko bugiye gushyiraho ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi (Monument) aha i Nyanza, nyuma y’ubushakashatsi buri gukorwa ku bari abanyeshuri n’abakozi bazize Jenoside b’iyari CNFJ (Centre National de Formation en developpement Judiciaire), yaje kwitwa ILPD mu 2006.

Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, Umuyobozi wa ILPD, yasabye abanyamategeko guha umwihariko Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yasabye ILPD gukora ubushakashatsi ku buryo amategeko yifashishijwe mu gutegura no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Habanje gukorwa Urugendo rwo Kwibuka
Abagize inzego z'umutekano nabo bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza.
Abanyeshuri ba ILPD baba Abanyarwanda n'abanyamahanga bitabiriye iki gikorwa
Muri uyu mugoroba wo kwibuka, habayeho n'igice cyo kureba filimi yiswe' Umwe mu misozi igihumbi' ya Bernard Bellefroid ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo bose bari bakimara gucana urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .