00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi n’abimukira bazava mu Bwongereza bazajya bajuririra Urukiko Rukuru

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 April 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda, uteganya ko impunzi n’abimukira bazava mu Bwongereza bazajya bimwa sitati y’ubuhunzi bashobora kujya bajurira kugeza ku Rukiko Rukuru.

Itegeko rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda rya 2018 nta rukiko ryahaga ububasha bwo gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira bimwe sitati y’ubuhunzi.

Mu masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza biteganyijwe ko mu bantu bazoherezwa, dosiye zabo zizajya zisuzumwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, uwo rwimye sitati y’ubuhunzi akajuririra inama y’ubujurire izaba igizwe n’abahanga mu by’amategeko n’impunzi n’abimukira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Amb Solina Nyirahabimana, kuri uyu wa 17 Mata 2023, yabwiye Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite ko umuntu uzava mu Bwongereza inzego zombi zitazaha sitati y’ubuhunzi azajya agana urukiko rubishinzwe.

Ati “Kubera rero ko mu Rwanda nta rukiko rwari rufite ubwo bubasha, twavuguruye itegeko rigena ububasha bw’inkiko kugira ngo Urukiko Rukuru ruhabwe ububasha bwo gusuzuma dosiye cyangwa se ibirego by’ubujurire abasaba sitati y’ubuhunzi bazajya barugezaho iyo batanyuzwe n’inama y’ubujurire.”

Mu Rukiko Rukuru ntabwo hazajya habaho kuburana ahubwo biteganywa ko ruzajya rusuzuma imyanzuro yafashwe n’inzego ebyiri za mbere rugafata icyemezo ntakuka.

Hanemejwe kandi ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda, aho umunyamahanga uri mu Rwanda ashobora gusaba sitati y’ubuhunzi mu gihe haba hari impamvu ituma adasubira mu gihugu cye, n’iyo ibyangombwa bimwemerera kuba ari mu Rwanda byaba bigifite agaciro.

Imishinga y’amategeko yombi izabanza gusuzumwa muri komisiyo ibone gutorwa n’inteko rusange.

Amasezerano yo kwakira abimukira hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yavuguruwe ku wa 5 Ukuboza 2023, hakurwamo inenge zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga muri icyo gihugu.

Ateganya ko u Bwongereza nibumara kuyinjiza mu mategeko yabwo hazoherezwa impunzi n’abimukira babarirwa mu bihumbi 30, mu mezi ane ya mbere hakazaba hamaze koherezwa ibihumbi bibiri.

Umushinga w’itegeko ku mpande zombi uri mu nzira za nyuma, u Bwongereza bukavuga ko mu bihe bya vuba indege itwaye abimukira izerekeza mu Rwanda.

U Rwanda rugaragaza ko imyiteguro yose ijyanye no kwakira impunzi igana ku musozo, kuko nyinshi mu nyubako bagomba guturamo zamaze kuzura.

Umwimukira uzava mu Bwongereza azaba bafite uburenganzira bwo kujuririra Urukiko Rukuru mu Rwanda naba yimwe sitati y'ubuhunzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .