Iyi nama yateranye kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, yasuzumiwemo imirongo migari ya gahunda ya politiki yaryo muri manda ya 2024-2029.
Iri shyaka kandi ryanahise ryemeza ko mu matora ya perezida ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida Paul Kagame, watanzwe na FPR Inkotanyi.
Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yavuze ko “abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu cyacu, akaba amaze kugiteza imbere mu nzego zose.”
Ishyaka PL ryabaye irya gatatu ryemeje ko rizashyigikira kandidatire ya Perezida Paul Kagame nyuma ya PSD na PDI.
Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Nyakanga 2024, muri kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yo ku wa 9 Werurwe 2024.
Perezida Kagame usanzwe ari Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yagize amajwi 99,1%.
PL iheruka gutanga umukandida mu matora ya 2010, ubwo yari yatanze Higiro Prosper ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ndetse yagiye yitabira amatora y’Abadepite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!