00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PL ryemeje ko rizashyigikira Paul Kagame mu matora rusange

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 March 2024 saa 03:48
Yasuwe :

Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu, PL, yemeje ko mu matora rusange ateganyijwe muri Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, yasuzumiwemo imirongo migari ya gahunda ya politiki yaryo muri manda ya 2024-2029.

Iri shyaka kandi ryanahise ryemeza ko mu matora ya perezida ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida Paul Kagame, watanzwe na FPR Inkotanyi.

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yavuze ko “abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu cyacu, akaba amaze kugiteza imbere mu nzego zose.”

Ishyaka PL ryabaye irya gatatu ryemeje ko rizashyigikira kandidatire ya Perezida Paul Kagame nyuma ya PSD na PDI.

Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Nyakanga 2024, muri kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yo ku wa 9 Werurwe 2024.

Perezida Kagame usanzwe ari Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yagize amajwi 99,1%.

PL iheruka gutanga umukandida mu matora ya 2010, ubwo yari yatanze Higiro Prosper ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ndetse yagiye yitabira amatora y’Abadepite.

Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa yatangaje ko abayoboke bagendeye ku bikorwa bya Perezida Kagame, birimo no kuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agateza imbere u Rwanda mu nguni zose
Abayoboke b'Ishyaka PL bemeje ko mu matora y'umukuru w'igihugu bazashyigikira Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .