00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mezi abiri ya 2024 abantu 19 bishwe n’impanuka za moto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 March 2024 saa 07:51
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi abiri ya mbere y’umwaka wa 2024 abantu 19 bishwe n’impanuka za moto hirya no hino mu Gihugu, barimo abamotari 10.

Ni ingo yagarutsweho ubwo polisi yari iri mu gikorwa cyo kwibutsa abamotari gucana amatara ya moto igihe cyose iri mu muhanda.

Polisi yagaragaje ko abamotari ari bamwe mu bagira uruhare mu guteza impanuka zibera mu muhanda, aho mu mezi abiri abanza y’uyu mwaka wa 2024; mu mpanuka 89 zahitanye ubuzima bw’abantu,16 muri zo zaturutse ku bamotari zitwara ubuzima bw’abagera kuri 19 barimo abamotari 10.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yibukije abatwara moto gucana amatara nk’uko biteganywa n’amabwiriza igihe cyose bari mu muhanda batwaye moto.

Ni mu butumwa yagejeje ku batwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, nyuma y’uko mu ijoro rimwe ryo ku wa Kane tariki 21 Werurwe, abagera kuri 232 bafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali batwaye moto badacanye itara ry’inyuma rigaragaza nimero iranga ikinyabiziga.

Ati “Mugomba buri gihe gucana amatara yabugenewe kugira ngo mwirinde impanuka iyo ari yo yose ishobora kubaho bitewe no kutagaragaza ikinyabiziga mutwaye ku babaturutse inyuma, kuko itara ry’inyuma niryo rituma mugaragara ku bw’umutekano wanyu n’uw’abagenzi mutwaye.”

Ingingo ya 42 y’Iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ivuga ko ibinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande, iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze, nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura nyinshi biba bitagishoboka kubona neza muri metero 200, ukuba mu nzira nyabagendwa kugomba kugaragazwa imbere n’itara rimwe ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa se risa n’icunga rihishije (itara ndanga¬mbere); naho inyuma n’itara rimwe ritukura (itara ndanganyuma).

Igika cya kane cy’ingingo ya 43 muri iryo teka ivuga ko amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

ACP Rutikanga yabashishikarije gukurikiza ibyo basabwa n’amabwiriza batabikoreye gutinya ibihano, ahubwo birinda icyo aricyo cyose gishobora kubateza ibyago byo gukora impanuka kuko bishobora kubaviramo kuhatakariza ubuzima.

Yabasabye kwirinda amakosa akunze kubagaragaraho mu muhanda arimo gutwara moto idafite ubwishingizi, gutwara banyoye ibisindisha, gusesera mu bindi binyabiziga no kunyuranaho binyuranyije n’amategeko, gutwara batabifitiye uruhushya cyangwa se guhanagura, guhindura umubare no guhisha nimero iranga ipikipiki kuko bituma hakekwa ko bashobora kuba bagambiriye gukora ibyaha nk’ubujura, ubwicanyi, gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .