00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni mwe mukwiriye kuregwa: U Rwanda rwasubije u Bubiligi bwasabye RDC kurujyana mu nkiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 April 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze uburyarya bw’u Bubiligi nyuma y’aho Ambasaderi w’iki gihugu asabye RDC kurega u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga, avuga ko ahubwo aribwo bukwiriye kuregwa.

Ambasaderi w’u Bubiligi muri RDC, ku wa Gatanu yahuriye mu nama n’abandi ba Ambasaderi bo muri iki gihugu, barebera hamwe uko ibibazo by’umutekano muke bihagaze mu gihugu.

Muri iyo nama yabereye i Goma, Roxane de Bilderling, yavuze ko u Rwanda rukwiriye gufatirwa ingamba zikarishye kubera ngo uruhare rwarwo mu bibera muri RDC.

Ati “Ubundi buryo bwo gushyiraho igitutu, ni uko Congo yatanga ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera ku bwo kuba [u Rwanda] rwarananiwe kubahiriza imipaka mpuzamahanga .”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibyo u Bubiligi burimo ari uburyarya nk’igihugu cyagize uruhare mu gushyiraho imipaka kikanagira urundi ruhare mu mateka mabi ya Afurika ashingiye ku Bukoloni, ku buryo kuba uyu munsi aribwo buri kuvuga ku bijyanye n’imipaka, ari ukwirengagiza amateka.

Ati “RDC ikwiriye kurega u Bubiligi mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera.”

Abanye-Congo benshi baciwe amaboko bitewe n'ibikorwa by'uburetwa by'Ababiligi

Mu gihe cyo kugabana Afurika, uduce duke tw’uwo mugabane nitwo twari twaragezwemo n’Abanyaburayi. Abenshi bari baragiye bakambika ku nkengero z’uwo mugabane ku bice bikora ku nyanja.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byagize uruhare mu mateka ashaririye y’ibihugu byo muri Afurika by’umwihariko u Rwanda na RDC. Nibwo bwakolonije u Rwanda, ni nabwo bwakolonije RDC, bwafataga nk’akarima kabwo.

Mu myaka ya 1880 Umwami Léopold II w’’u Bubiligi yigaruriye igice kinini cya RDC y’ubu kiba umutungo we bwite. U Bubiligi bwakolonije icyo gihugu kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge tariki 30 Kamena 1960.

Mu 1900 Ababiligi n’abandi banyaburayi, batangiye kwinjira imbere muri Afurika bashakisha ibyo kwifashisha mu nganda zabo nk’amabuye y’agaciro, Caoutchouc yakoreshwaga mu nganda zikora ibinyabiziga mu Burayi n’ibindi.

U Bubiligi nibwo bwabyungukiyemo cyane kuko umwami Leopold II yahawe ububasha bwo kugenzura ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa ategekwa kuhubaka ku buryo haba ahantu h’ubucuruzi hagati y’Abanyaburayi bose muri Afurika, mbese buri gihugu cy’i Burayi gishaka kuhisanzura kikabikora.

Mu bindi yasabwe ni ugukwirakwiza ubukirisitu mu bice byose bigize Congo.

Nubwo Leopold II yari yemeye ko Congo izabyazwa umusaruro n’abanyaburayi bose, si ko byagenze kuko amasezerano yo gucukura no gutwara umutungo kamere wa Congo amenshi yasinyishwaga sosiyete zo mu Bubiligi.

Mu 1908 byaje kumenyekana ko ku mabwiriza ya Leopold II, abaturage ba Congo bategekwaga kujya gushaka ingano runaka ya Caoutchouc bashyira abatware b’Ababiligi, batabikora bagacibwa amaboko cyangwa ibirenge. Leopold II yaje kwamburwa Congo iherezwa Guverinoma y’u Bubiligi.

Kuva mu 1885 kugeza mu 1908, miliyoni z’abanye-Congo zari zimaze gupfa zishwe, ziciwe amaboko, zikubiswe kubera ibikorwa by’agakiza Léopold II yari yavuze ko abazaniye, nyamara byahe byokajya.

Umwami Philippe w’u Bubiligi aherutse kugirira uruzinduko muri Republika ya Demokrasi ya Congo, asaba imbabazi ku bikorwa bibi igihugu cyakoze mu gihe cy’u Bukoloni muri RDC.

Yavuze ko yemera ko ibikorwa by’urugomo n’ubugome bukabije byakorewe Abanye-Congo mu gihe Congo yagenzurwaga na Leta y’u Bubiligi.

Ati "Nifuzaga kugaragaza kwicuza cyane kubera ibikomere byo mu gihe cyashize, umubabaro wabyo ukaba ubu warongeye kugaragazwa n’ivangura rikigaragara cyane mu miryango migari [sociétés] yacu".

Kuba uyu munsi u Bubiligi aribwo buri gutanga amabwiriza y’igikwiriye gukorwa kugira ngo RDC ibone amahoro yirengagije amateka yayo muri iki gihugu, ni kimwe mu bibonwa nk’uburyarya bukomeye kigaragaza.

Ibi bikorwa bya kinyamaswa kugeza n'ubu ntabwo u Bubiligi bwigeze bubiryozwa
Ambasaderi Roxane de Bilderling wasabye RDC kurega u Rwanda, yasubijwe ko igihugu cye ahubwo aricyo gikwiriye kuregwa kubera amabi cyakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .