Uyu muyoboro ukura amazi ku mugezi wa Rubindi wubatswe na Water for people binyuze mu mushinga Isoko y’ubuzima, aho kuri ubu uyu muyoboro ufasha abaturage barenga ibihumbi 13 kubona amazi meza asukuye ku buryo ashobora kunyobwa bitabaye ngombwa ko atekwa.
Bamwe mu baturage bayagejejweho, bavuga ko baruhutse umwanda n’indwara baterwaga no gukoresha amazi mabi y’Umugezi wa Mukungwa bamwe bakawugwamo abandi akabatera inzoka.
Uwizeyimana Clarisse umwe muri bo yagize ati "Rimwe na rimwe twatumaga abana kuvoma hariya muri Mukungwa, hari n’abageragayo bakidumbaguza ndetse hari n’abo yatembanaga. Twari tudafite amazi meza kuko ariya yo aba yanduye yaduteraga inzoka tugahora kwa muganga."
"Ubu turaruhutse kuko tubonye amazi meza kandi hafi, abana bacu ntibazongera gukererwa ishuri. Ntabwo tuzongera guhora tuvuza inzoko zaturukaga ku mwanda no kutagira amazi neza ahagije."
Kamazi Desiré na we yagize ati "Nararaga nicaye ndaririye amazi kuko yazaga saa cyenda cyangwa saa munani, nabwo nagira amahirwe aje akaza ari make cyane, twayabura cyane tugakodesha amagare bakatuvomera ugatanga nk’igihumbi kuko twakeneraga n’ayamatungo, none ubu turayabonye ahagije, isuku n’isukura nibyo tugiye kwitaho kandi bitaduhenze."
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Shyira, Dr Mukantwaza Piorette, yavuze ko mbere amazi yageraga ku baturage wasangaga adasukuye neza akabateza n’indwara.
Yagize ati "Aya mazi tubonye ni amazi meza kuko mbere hari ukuntu twayabonaga adasukuye, ariko ubu ni amazi asukurirwa ku isoko kuko hariho aho agomba gutunganyirizwa agashyirwamo imiti ku buryo agera ku baturage nta kibazo ashobora kubatera.
Umuyobozi wungirije w’Umushinga Isoko y’Ubuzima watanze, Uwonkunda Brisse, yavuze ko intego bafite ari ukugeza amazi meza ku baturage nibura ibihumbi 200 mu turere 10 bakoreramo mu gihe cy’imyaka itanu uzamara.
Yagize ati “Mu ntego dufite ni ukuyageza ku bagera ku bihumbi 200 mu gihe cy’imyaka itanu, tuzakomeza no gukora ubuvugizi ingengo y’imari mu gukwirakwiza ibikorwaremezo by’amazi meza yiyongere."
Umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu Karere ka Nyabihu, Habanabakize Jean Claude, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe, birinda kubyangiza ndetse anemeza ko bagifite urugendo mu kugeza amazi meza ku baturage bakomeza gusana indi miyoboro ishaje.
Uyu muyoboro w’Isoko ya Rubindi wasanywe ukanagurwa, uzageza amazi meza ku baturage bo mu Mirenge ya Shyira na Rugera, Ibigo by’amashuri bya Gacurabwenge na GS Vunga bifite abanyeshuri barenga 2250 n’Ibitaro by’Akarere bya Shyira.
Mu Karere ka Nyabihu hamaze kubakwa imiyoboro y’amazi meza igera kuri 73, hakaba hagiye kubakwa indi igera ku 9 icyenda bufatanye na WASAC, mu gufasha abaturage kugerwaho n’amazi meza, kuko ibarura ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko aka Karere kakiri kuri 77.9 by’abaturage bafite amazi meza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!