00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umusekirite yirashe arapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 April 2024 saa 05:17
Yasuwe :

Umukozi wa sosiyete ishinzwe gucunga umutekano ya ISCO wari utuye mu Kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza yirashe arapfa, akoresheje imbunda y’akazi.

Nyakwigendera yitwaga Mugiraneza Wellars amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024.

Uyu mugabo wakoreraga ISCO yacungaga ibigega by’amazi bya WASAC biri mu Kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo muri Nyanza.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yigeze kujya mu butumwa bw’akazi hanze maze akajya yoherereza umugore we amafaranga akayaguramo amatungo ariko akayandika mu mazina y’umusore wabakoreraga mu rugo, ku buryo ubwo yagarukaga yasanze imitungo yaguze yanditse ku mukozi we.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko amakuru bafite bakeka ko ibyaba byarateye uyu mugabo kwirasa akoresheje imbunda ari ibibazo yari afite mu muryango.

Yagize ati “Ntiturabimenya ariko harakekwa amakimbirane mu muryango.”

Hatangijwe iperereza ngo hamenyekana neza intandaro y’urwo rupfu.

Byabereye mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .