00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Inzu yagwiriwe n’Umukingo batatu bahasiga ubuzima

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 April 2024 saa 01:07
Yasuwe :

Mu mvura nyinshi yaguye mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro ryakeye, abantu batanu bo mu Murenge wa Rusenge, bagwiriwe n’urukuta rw’inzu, batatu muri bo bahita bitaba Imana.

Ibi byabereye mu Mudugudu w’Akabacura mu Kagari ka Raranzige, ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024.

Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko iyo mvura nyinshi yaguye nijoro yaba ari yo yatumye uyu mukingo ugwira iyo nzu, abana batatu barimo uw’imyaka 19, uwa 16 n’uwa 13 bagahita bahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Muhoza Josephine, yemereye IGIHE iby’ayo makuru avuga ko byabaye ahagana saa munani n’igice z’ijoro.

Ati “Urebye byatewe n’imvura. Ni umukingo wamanutse ugwa ku gikuta kirabagwira aho bari baryamye kuko inzu yo ntiyahirimye ahubwo hahirimye urwo rukuta rwagwiriwe n’umugina.”

Yongeyeho ko imibiri ya banyakwigendera yahise ijyanwa ku BItaro bya Munini.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE, ko iyi nzu yagwiriwe n’umukingo ari iy’uwitwa Mukaboyi Athanasie w’imyaka 73.

Ati “Urukuta rwagwiriye aho abana batatu bararaga uko ari batatu bakuwemo bapfuye.”

Yongeyeho ko abantu babiri ari bo babashije gukurwamo ari bazima barimo umukecuru n’undi mwana abararaga mu kindi cyumba.

Muri Nyaruguru inzu yagwiriwe n'umukingo, batatu bahita bahasiga ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .