00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rotary International yatunguwe no gusanga abakoze Jenoside n’abayirokotse babana mu mudugudu umwe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 March 2024 saa 08:50
Yasuwe :

Perezida w’umuryango Rotary International, Gordon McInally, yasuye umudugudu w’icyitegererezo w’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Bugesera atangaza ko ibyo yabonye ari igihamya ko kubaka amahoro mu Rwanda no ku Isi byagerwaho.

McInally wageze mu Rwanda kuwa 21 Werurwe 2024, yahise asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Aha yavuze ko yitegereje cyane amafoto y’abantu bishwe muri Jenoise ariko yibanze ku bana kugira ngo abashe kwiyumvisha ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo.

Yabwiye abo muri uyu mudugudu ko ibyo bihe byari bikomeye ndetse yabyita igihe cy’umwijima kuri we.

Ati “Uyu munsi meze nk’uwavuye mu mwijima nkaba ngeze mu rumuri. Ubuhamya bw’abantu niyumviye bumpamirije ko kubaka amahoro bishoboka.”

“Abantu benshi bazababwira ko kugera ku mahoro bidashoboka, amahoro ku Isi atazigera agerwaho, mubyizere nimbibabwira ko kugera ku mahoro bishoboka ndetse nzava mu Rwanda mpamya ko bishoboka kubera abantu nabonye muri Mbyo.”

Mu 2016, Rotary Club Kigali Mont Jali na Rotary Club Bedford yo muri Amerika bahaye abatuye umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Mbyo ihene 58, ni ukuvuga imwe kuri buri muryango, n’inkoko ebyiri kuri buri muryango ndetse babaha ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi bibafasha kwizamura mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Nkundiye Thatien utuye muri uyu mudugudu, yabwiye IGIHE ko ubu bari muri koperative y’ubuhinzi n’ubworozi ihuriza hamwe abatuye muri uyu mudugudu barimo abarokotse Jenoside, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’abari barahunze mu 1959.

Ati “Duhinga ibishyimbo imyumbati n’ibigori. Tugira umusaruro bitareba ngo uyu ni uwafunzwe cyangwa ni uwarokotse Jenoside, twese twagurisha ya myaka twejeje ariko twabanje kugeza iwacu mu rugo kugira ngo twihembure, tugatangana mituweli tuza kugera no ku mutungo w’inka.”

Yatunguwe n'uburyo umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'uwayikoze babanye neza

Rotary Club y’u Rwanda iracyaguka

Nyuma yo gusura uyu mudugudu hakurikiyeho gufungura clubs z’abakiri mu mashuri yisumbuye [interactors], bahabwa ibyangombwa (certificate) z’uko ari clubs z’urubyiruko zemewe muri Rotary.

McInally yabwiye uru rubyiruko rugize Interactors club nshya ko bafite mu biganza byabo imbaraga zo kubaka amahoro mu Isi.

Ati “Mu biganza byanyu mufite ubushobozi bwo gutanga ubuzima cyangwa urupfu. Ububasha bwo kubiba amahoro buri mu biganza byacu. Tuzagira Isi irangwa n’amahoro, umuryango urangwa n’amahoro nimukoresha ubwo bushobozi mu kubaka amahoro.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yashimye uruhare rwa Rotary International mu gufasha abaturage by’umwihariko gutoza urubyiruko indangagaciro zo gukora icyiza no kuba abayobozi hakiri kare.

Yijejeje izi clubs z’abakiri mu mashuri imikoranire mu bikorwa bakora kugira ngo bibashe kugirira akamaro imiryango ikikije amashuri bigamo.

Nibura mu gihembwe cya mbere cya 2024, Rotary y’u Rwanda yiyongereyeho Clubs zigera mu munani zirimo ebyiri z’abakuru, imwe y’urubyiruko n’eshanu zo mu mashuri, ziyongera ku zindi 10 zisanzwe.

Rotary Club y’u Rwanda habarwa ko nibura ibikorwa byayo mu mishinga inyuranye y’iterambere bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 3.5 z’amadolari. Ni imwe mu zitera imbere ku buryo bushimishije mu Karere ka 9150 iherereyemo.

Rotary y’u Rwanda ni ishami rya Rotary International ribarizwa mu Karere ka 9150. Rotary International igizwe na clubs zirenga 35.000 n’abanyamuryango barenga miliyoni 1.4 bakora ibikorwa by’ubugiraneza hirya no hino ku Isi.

Uyu muryango uri mu y’ubugiraneza ikomeye ku Isi, wagize uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwo kurandura indwara y’imbasa aho wagiye ufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Rotary Club Kigali Mont Jali yafashije iyi Guest House kubona ibikoresho byose byifashishwa haba mu byumba, mu gikoni n'ahandi
Gordon McInally yavuze ko nyuma y'agahinda yagiriye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yahojejwe amarira no gusanga aba baturage babana mu mudugudu umwe
Intebe 150 zo mu ishuri Little Angel School n'ibindi bikoresho bifashisha mu kazi byaguzwe na Rotary Club Kigali Mont Jali
Perezida wa Rotary International Gordon McInally yasabye urubyiruko rugize Clubs zo mu mashuri gukoresha ubushobozi bafite mu kubaka amahoro
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima yabijeje imikoranire myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .