00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yahumurije abarenga ibihumbi 50 bafite ibirarane by’imisoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 March 2024 saa 09:42
Yasuwe :

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Pascal Bizimana Ruganintwali, yagaragaje ko abantu barenga ibihumbi 50, bafite ibirarane by’imyenda y’imisoro, abasaba kwegera iki kigo bakavugana ku buryo bwo kwishyura cyane ko bakuriweho amande akomoka kuri ibi birarane.

Ni ingingo Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Bizimana, yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe mu 2024, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’iminsi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaje ko kuva tariki 22 Werurwe kugeza tariki 22 Kamena 2024, umuntu wese ufite umusoro atamenyekanishije kuva mu 2022, yakwimenyekanisha ku bushake akawutanga ntacibwe ibihano.

Bizimana yagaragaje ko iki cyemezo kireba abagera ku bihumbi 50 bafite ibirarane.

Ati “Hari abarenga ibihumbi 50 by’abantu bafite imyenda y’imisoro ariko yabaye myinshi kubera ibihano n’inyungu z’ubukererwe. Abo bantu, gukora ubucuruzi birimo kubagora kuko barahangayitse.”

Yakomeje avuga ko “Abantu bashobora kuba nta musoro bishyuye, hashobora kujyaho gahunda yo kuvanirwaho ibihano mu gihe bimenyekanishije ku bushake. Buriya abantu benshi batinya kumva bagwa mu bibazo byo kudasora ku gihe, bigatuma batimenyekanisha n’uwo musoro ntibawuzane.”

yavuze ko itegeko ryateganyije ko umuntu wese uzamenyekanisha umusoro w’ikirarane, atazacibwa ibihano cyangwa amande bityo abasora batagomba kugira ubwoba.

Ati “Ikindi ni uko uwamenyekanishije mu kwezi kwa mbere akishyura 50%, azajya ahabwa amahirwe yo kuba yakwishyura amafaranga asigaye mu byiciro birenze bitanu.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko impamvu z’iki cyemezo zishingiye ku korohereza abagowe no kwishyura ibirarane no kongera umubare w’abasora.

Iki cyemezo kireba ubwoko bw’imisoro itandukanye irimo umusoro ku mishahara y’abakozi, umusoro ku nyungu n’indi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko muri uyu mwaka w’isoresha wa 2023/2024, cyahawe intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 2.637 Frw, zihwanye na 52,4% by’Ingengo y’Imari yose ingana na miliyari 5.030,1 Frw.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Pascal Bizimana Ruganintwali, yahumurije abarenga ibihumbi 50 bafite ibirarane by’imisoro (Ifoto/RBA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .