00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abajyanama boroje inka imiryango itishoboye yiyemeza kuva mu bukene

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 18 April 2024 saa 08:02
Yasuwe :

Abagize inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo boroje inka imiryango itanu itishoboye yo muri ako Karere, ihiga kuba bandebereho no kuva mu bukene nabo bakazafasha abandi bakiburimo.

Aba bajyana boroje iyi miryango inka zihaka, zapimwe ubuzima bwazo bwose mbere yo guhabwa iyo miryango, byose bikaba byarakozwe ku bushobozi bw’abagize inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo mu cyumweru cyagenewe Umujyanama.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Dusabirane Aimable, yavuze ko muri gahunda y’icyumweru cy’umujyanama bazegera abaturage bakumva ibibazo n’ibitekerezo byabo kandi ko bazakomeza kwifatanya nabo mu iterambere.

Yagize ati "Ni igikorwa dutegura kugira ngo twegerane n’abaturage, tubagaragarize ibyo dukora ndetse nabo batwereke uko bafata ibyo dukora banatugire n’inama y’ibyo dukwiye kunoza. Twifatanyije nabo turaganira twumva ibibazo byabo n’ibitekerezo byabo ndetse turemera n’imiryango y’abatishoboye kandi tuzakomeza kwifatanya n’abaturage mu iterambere ryabo."

Bamwe mu baturage borojwe izo nka, bavuga ko bari babayeho mu bukene ariko kuba bafashijwe nagiye kuzitaho bakiteza imbere kandi ko bazoroza n’abandi bakiri mu bukene.

Hakizamungu Elias umwe muri bo, yagize ati "Nabaga mu bukene kuko nahingaga sineze kubera kudafumbira. Ubu mpawe inka ngiye kuyifata neza igiye kumpa ifumbire neze. Yenda kubyara nzabona amata umuryango wanjye n’abaturanyi bayanywe andi nyagurishe kandi nanjye nzoroza n’abandi, ubu iterambere ndaritangiye."

Birimwabagabo Edouard na we yagize ati "Ndashimira cyane aba bajyanama batworoje, inka ni umugisha kuko igiye kunyungura ndetse n’abandi batishoboye nzaboroza twese tubone amata, ifumbire n’inka zizayikomokaho zizaba nyinshi.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye aba bajyanama, abasaba gukomeza kwegera abaturage bagafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage hagendewe ku igenamigambi rihamye no kurushaho guharanira ubumwe n’ubudaheranwa n’iterambere.

Yagize ati "Iki gikorwa cy’aba bajyanama ni icyo gushimirwa cyane kuko kigendanye neza n’intego yo gushyira umuturage ku isonga, humvwa ibibazo bye no gufatanya kubikemura hakiyongeraho kumuteza imbere."

"Abajyanama rero turabasaba ko bakomeza kwegera aba baturage baba barabagiriye icyizere ngo mubahagararire, mubumve murebe ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi bikemurwe tugire umuturage ugira uruhare mu bimukorerwa ndetse no kubirinda dukomeze iterambere ryifuzwa."

Mu cyumweru cy’umujyanama mu Karere ka Rulindo kuzarangirana n’uku kwezi kwa Mata, abajyanama bazegera abaturage babasobanurire ibyo bakora, numve ibitekerezo byabo ndetse bakire n’ibibazo byabo bishakirwe ibisubizo.

Abajyanama baremeye imiryango itishoboye ihabwa inka nziza zo korora
Imiryango yahawe Inka yahize kwikura mu bukene
Abajyanama basezeranyije abaturage ko bazakomeza gufatanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .