00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abaturage bari kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 29 March 2024 saa 11:53
Yasuwe :

Abaturage bo mu mudugudu wa Karangiro n’uwa Cyunyu mu Kagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bari kwisenyera ibipangu kugira ngo babone ubutaka bwo kwaguriraho umuhanda w’ibilomtero 2.2 batangiye mu rwego rwo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Mu Ukuboza 2023 nibwo Ziriwa Viateur wo mu mudugudu wa Karangiro, yagize iki gitekerezo, akigeza kuri bagenzi be, abona bacyakiriye neza. Ni igitekerezo yagize biturutse ku kuba abafite imodoka zinyura muri uyu muhanda bagorwa no kubisikana kuko wari muto kandi urimo ibinogo byinshi.

Nyuma y’uko iki gitekerezo kigeze ku buyobozi, hanzuwe ko hashyirwaho komite yo kubakisha uyu muhanda igizwe n’uhagarariye abikorera batuye muri aka gace, uhagarariye abakozi ba Leta n’uhagarariye amadini n’amatorero.

Inyigo yakozwe n’iyi komite yasanze gushyira kaburimbo muri uyu muhanda uva ahitwa ku Badive ukagera ku biro by’Umurenge wa Gihundwe bizatwara miliyoni zirenga 320Frw.

Ni igitekerezo abaturage biyumvisemo bituma batangira gukusanya imisanzu buri wese agatanga uko yifite.

Bitewe n’uko umuhanda bari gukora ari umuhanda unyura mu rusisiro ahasanzwe hatuwe, hari aho bagera bagasanga kugira ngo babone metero 6,7 bigize ubugari bwawo bisaba ko basenya igipangu cy’umuturage.

Aho uyu muhanda yagonze ipigangu by’abaturage, baricaye babiganiraho hagati yabo, bemeranya ko igipangu kizajya gisenywa, kikigizwa inyuma, nyiracyo agatanga ubwo butaka nta kiguzi icyakora akongera akubakirwa urwo rupangu.

Ziriwa Viateur yabwiye IGIHE ko uyu muhanda bazawukora mu byiciro bibiri, aho ikiciro cya mbere kizatwara miliyoni 168Frw.

Ati “Twihaye ko kugera 15 Mata kwimura ibipangu no kwimura ibikorwa bya WASAC na REG bizaba bimaze kurangira. Kugeza ubu tumaze gukoresha miliyoni 20Frw. Duteganya ko bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka utaha igice cya mbere kizaba cyararangiye, kaburimbo yaramaze kugeramo”.

Abaturage bo mu karere ka Rusizi batuye ahari gukorwa uyu muhanda ntibitaye ku gaciro k’ubutaka bwabo ngo basabe guhabwa ingurane, ahubwo bahisemo kubutanga ku buntu, ndetse banatanga imisanzu yo gukora uyu muhanda nk’abandi.

Karuranga Aloys wari warakoze undi muhanda wa metero 10 wenyine, yabwiye IGIHE ko kuba uyu muhanda abaturage bari kwikorera waragonze igipangu cye, akigomwa metero kare 140 bimuteye ishema.

Ati “Numva binshimishije kuko ahantu hageze umuhanda wa kaburimbo ikibanza cyawe kigira agaciro. Ibyo rero buri wese yakagombye kubyumva. Kugenda mu muhanda mwiza ni iby’agaciro, ikindi igihugu ni icyacu nitwe tugomba kucyubaka”.

Mukabakiriho Thacienne, uyu muhanda abaturage bari kwikorera wagonze igipangu cye n’inzu y’ubucuruzi. Byabaye ngombwa ko igipangu cye bagisenya bakigiza inyuma inzu y’ubucuruzi arayihomba kandi ibi byose ntiyigeze abisabira ingurane.

Ati “Nabonye ko iterambere ari ryiza, numva ntashyira amananiza kuri bagenzi banjye bagize igitekerezo cyiza cyo kudushishikariza kwikorera uyu muhanda”.

Nzayituriki Theoneste, avuga ko umuco mwiza batozwa na Perezida wa Repubulika wo kwigira no kwihesha agaciro, no kuba i Kigali hari abaturage biyubakiye imihanda basanze nabo i Rusizi bishoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga, yashimiye aba baturage bari kwikorera umuhanda wa kaburimbo, avuga ko n’abandi bakwiye kubigiraho.

Ati "Nk’akarere natwe icyo twahise dukora ni ugushyirayo isoko, kugira ngo abaturage bage bahahira hafi yabo. Ni byiza ko abantu bagenda bunganirana.”

Meya Kibiliga avuga ko mu gihe aba baturage bakenera inyunganizi ku karere, bazabibafashamo.

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bari kwikorera umuhanda wa kaburimbo wa kilometero 2,2
Abatunze imodoka bagorwaga no kubisikana kuko agahanda kari gato
Agace aba baturage batuyemo karimo inzu zigezweho
Banze kugora Leta bayisaba kubakorera imihanda, bahitamo kuyikorera
Imirimo yo kwagura uyu muhanda irarimbanyije
Karuranga avuga ko ubuyobozi bwiza aribwo butuma bagera aho bunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo
Meya Dr Kibiliga yashimye abaturage bari kwikorera umuhanda wa kaburimbo asaba bagenzi babo kubafatiraho urugero rwiza
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yashimye umwanzuro abaturage bafashe wo kwiyubakira umuhanda
Uyu muhanda uhinguka ku biro by'umurenge wa Gihundwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .