00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Imibiri 128 y’abishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 April 2024 saa 12:27
Yasuwe :

Imibiri 128 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Mwulire ruherereye mu Karere ka Rwamagana, hongera gushimirwa abaharokokeye ku butwari n’ubudaheranwa byabaranze mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire ku itariki nk’iyo mu 1994.

Tariki ya 18 Mata 1994 nibwo abatutsi bari barahungiye kuri uyu musozi, nyuma yo kumara igihe kirekire bahanganye n’Interahamwe, bagabweho igitero simusiga cyari kirimo Interahamwe ndetse n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, abasaga ibihumbi 15 bahita bicwa.

Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko n’ubwo Jenoside yateguwe n’Abanyarwanda, yanahagaritswe n’Abanyarwanda banze kureberera ubwo bwicanyi bwabaga.

Yashimiye Inkotanyi zatumye buri wese adaheranwa n’agahinda ndetse hakanashyirwaho imirongo migari yo kubaka igihugu kirangwa n’umutekano kuri ubu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abarokokeye i Mwulire ku bufatanye no gushyira hamwe bagaragaje ubwo bari basumbirijwe bakanga guha umwanzi urwaho, ari na byo byatumye hari ababasha kurokoka.

Ati “Abarokokeye hano Mwulire turabashimira ubutwari bagaragaje mu kwirwanaho bahangana n’umubisha, umwicanyi. Bagafatanya mu bumwe bwabo, abagore bakazana amabuye bafasha basaza babo n’abagabo babo mu guhangana n’Interahamwe ndetse bakanga n’uko umwanzi abahitiramo urupfu bagomba gupfa, ubwo bufatanye n’izo ngufu mwagaragaje ni bwo bwavuyemo aya mashami yashibutse ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.”

Guverineri Rubingisa kandi yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi bakongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda bari kubaka ubumwe aho kwigamba icyo bari cyo mu moko yabayeho mu Rwanda rwa mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yasabye buri wese kandi kutazigera areberera icyo ari cyo cyose cyashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Akarere ka Rwamagana kabarizwamo inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi 11 zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 83. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mwulire kuri ubu ruri kubakwa bushya aho byitezwe ko ruzarangira mu mpera z’uyu mwaka.

Uretse imibiri y’aba 128 yahshyinguwe muri uru Rwibutso rwubatse kuri uwo musozi wa Mwulire, ni Urwibutso rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi igera ku 26 900 biganjemo abahiciwe.

Ubuyobozi bukuru bwa Airtel Rwanda bwifatanyije n’abarokokeye i Mwulire mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bwanatanze inkunga y’amafaranga mu kubaka mu buryo bugezweho uru rwibutso.

Umuhanzi Nyiranyamibwa na we yanyujije mu ndirimbo ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi b'i Mwulire
Umuhanzi Mariya Yohana yifatanyije n'ab'i Mwulire kwibuka
Abarokokeye Jenoside Yakorewe Abatutsi i Mwulire bongeye gushimirwa ubudaheranwa
Ku musozi wa Mwulire hiciwe Abatutsi benshi bigizwemo uruhare n'abarindaga Perezida Habayarimana
Guverineri Rubingisa yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbabazi batanze
Imibiri 128 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Umuyobozi wa Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, ashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 26 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .