00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sunak yizeye ko ibibangamiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bizavaho ku wa Mbere

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 April 2024 saa 10:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko afite icyizere cy’uko ibibazo birebana na gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bizakemuka tariki ya 22 Mata 2024.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Mata 2024, Sunak yagaragaje ko yababajwe n’uko abantu bakomeje kwitambika iyi gahunda kugira ngo idashyirwa mu bikorwa, kandi ari igisubizo cyiza ku bimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Abagize icyiciro cya nyuma cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza baherutse kongera gutora amavugurura agamije gukereza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, nyuma y’aho abo mu cyiciro kibanza bayanze.

Biteganyijwe ko tariki ya 22 Mata 2024, abagize icyiciro kibanza bazongera bayakorere itora, ku munsi uzakurikiraho, asubizwe mu cya nyuma.

Sunak yatangaje ko birambiranye kuba iyi gahunda itarashyirwa mu bikorwa, asobanura ko ku wa Mbere abagize icyiciro cya mbere bazicara hamwe, bahaguruke ubwo bazaba bamaze gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Buri wese yagerageje kudukumira. Birababaje. Ukwihangana kuri kugabanyuka, nanjye ni uko. Icyo twifuza ni uko byakemuka ku wa Mbere. Tuzicara, dukore kugeza ubwo kizakemukira.”

Iyi gahunda ishingiye ku masezerano avuguruye guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda mu Ukuboza 2023. Mu gihe abagize imitwe yombi y’Inteko bayishyigikira mu matora yo mu cyumweru gitaha, abimukira ba mbere bashobora koherezwa i Kigali muri Gicurasi 2024.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu Ukuboza 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .