00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Ibihugu bigize EAPCCO byifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 April 2024 saa 09:27
Yasuwe :

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iri muri Tanzania mu myitozo ihuza Polisi zo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) izwi nka FTX ‘Usalama Pamoja’ ku nshuro ya kane ibera ku ishuri rya Polisi ya Tanzania riherereye i Moshi, kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata, yifatanyije n’ibindi bihugu bigize uyu muryango kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, ufite icyicaro i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, akaba n’Umuyobozi w’umuryango EAPCCO, Deputy Commissioner of Police (DCP) Ally Lugendo uyobora Ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi ya Tanzania na Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, wagiye ayoboye ikipe ya Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, CSP Apollo yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihugu bigize EAPCCO bitekereza ku byabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kandi bikaba bifatwa nk’amarorerwa ndengakamere ku kiremwa-muntu.

Yagize ati “Ababyeyi bishe abana babo, abana bishe ababyeyi ndetse n’abari abayobozi bica abaturage bari bashinzwe kureberera; ni ibintu biteye ubwoba twese tugomba kwamaganira kure tuvuga ko amahano nk’aya atagomba kuzongera kuba ukundi, tugahagurukira kuburizamo amacakubiri n’urwango byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.”

DCP Lugendo wari uhagarariye Polisi ya Tanzania muri uyu muhango, yasabye abanyamuryango ba EAPCCO gushyira hamwe imbaraga bakarwanya icyo ari cyo cyose cyatuma amahano ya Jenoside yongera kuba mu Karere, ku mugabane ndetse n’ahandi hose ku Isi.

DCP Lugendo yagize ati"Turashishikariza abapolisi bagenzi bacu bo mu karere gufata umuhango w’uyu munsi nk’akanya ko guhuza intego no gufatanyiriza hamwe kugira ngo hatazagira aho amarorerwa nk’aya yongera kuba haba mu Karere no ku mugabane w’Afurika".

ACP Rugwizangoga, Komiseri w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’amahugurwa, ari na we uyoboye itsinda ry’intumwa zaturutse mu Rwanda, yashimiye abanyamuryango ba EAPCCO kuba bafashe mu mugongo Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere y’imyitozo igiye guhuza amakipe y’abapolisi bagize uyu muryango.

Ati“ Mu gihe twibuka twunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndagira ngo nshimire ubuyobozi bwa EAPCCO kuri uyu mwanya bufashe wo kwibuka inshuti; abagabo, abagore n’abana twakundaga bishwe by’urubozo bazira uko baremwe mu gihe cy’iminsi 100. Biragaragaza ubufatanye muri ibi bihe bikomeye kandi twizeye ko Jenoside itazongera kuba ukundi. ”

Iyi myitozo izwi nka FTX ihuza inzego z’umutekano ziturutse mu bihugu bigize EAC, igamije gutegura abagize izi nzego guhangana n’ibitero by’iterabwoba ndetse n’ibyaha byambukiranya umupaka.

Kuri iyi nshuro igiye kubera i Moshi muri Tanzania aho yitabiriwe n’amakipe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO arimo iy’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Burundi, Sudani y’Epfo na Ethiopia.

ACP Rugwizangoga, Komiseri w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’amahugurwa, atanga ubutumwa muri iki gikorwa
Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, ufite icyicaro i Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .