00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku isonga ku isi mu kohereza Coltan nyinshi mu mahanga ruhigitse RDC

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 16 April 2024 saa 01:46
Yasuwe :

U Rwanda rwaje ku isonga ku Isi nk’igihugu cyohereje Coltan nyinshi mu mahanga mu 2023, akaba ari ku nshuro ya gatanu ruza kuri uwo mwanya mu gihe cy’imyaka 10, ruhigitse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ku mwanya wa kabiri.

Ecofin Agency yatangaje ko mu 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga Coltan zipima toni 2.070 birushyira ku mwanya wa mbere ku Isi mu kohereza nyinshi, mu gihe RDC ya kabiri yohereje toni 1,919.

Uretse umwaka ushize, u Rwanda rwaje kuri uwo mwanya wa mbere no mu 2014, 2015, 2017 na 2019, rukaba rwaragendaga rusimburana kuri uwo mwanya na RDC, umwaka ushize akaba ari bwo bwa mbere rwesheje umuhigo wo kohereza Coltan irenze toni 2,000.

Muri rusange mu 2023 agaciro k’amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga kageze kuri miliyari 1,1$ kavuye kuri miliyoni 772$ mu 2022, bivuze ko kiyongereye ku kigero cya 43%.

Coltan gusa yinjirije u Rwanda asaga miliyari 31.434 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2023, avuye mu biro 475,785 rwohereje mu mahanga kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga coltan zipima ibiro 587.015 zirwinjiriza asaga miliyari 35.961 Frw.

Ni mu gihe mu gihembwe cya gatatu cya 2023, Coltan u Rwanda rwohereje mu mahanga ingana n’ibiro 468.887, aho mu Ukwakira rwohereje ibiro 159,29 bifite agaciro ka miliyari 8.930 Frw, mu Ugushyingo rwohereza ibiro 128.887 bifite agaciro ka miliyari 6.935 Frw, mu gihe mu Ukuboza rwohere ibiro 180,393 bifite agaciro ka miliyari 8.572 Frw.

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko impamvu y’iryo zamuka ry’amabuye y’agaciro arimo Coltan yoherezwa mu mahanga bikomoka ku kuyongerera umusaruro, ubunyamwuga mu bucukuzi, kongera imbaraga mu bikoresho bigezweho, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’ubucukuzi burambye kandi butanga umusaruro.

Muri Werurwe umwaka ushize, mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya RDC batazi ukuri kuko mu Rwanda ahari kandi meza kurusha aboneka aho handi.

Ati “Wari uzi ko dufite amabuye y’agaciro hano? Coltan bavuga turayifite hano kandi ni nziza kurusha iboneka muri Congo. Igera kuri 40% yewe na 60% mu bwiza mu gihe iyo muri Congo iri kuri 20%.”

Imibare igaragaza ko akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kihariye ibirenga 70% by’umusaruro wa Coltan ushyirwa ku masoko mpuzamanga.

Mu minsi ishize mu Karere ka Bugesera huzuye uruganda ruzajya rutunganya Coltan rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za Coltan mu kwezi, rukaba rwaruzuye rutwaye arenga miliyoni 20$.

Mu 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga Coltan zipima toni 2,070 birushyira ku mwanya wa mbere ku isi mu kohereza nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .