00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye miliyari 15 Frw yo gukoresha intebe z’abanyeshuri

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 April 2024 saa 07:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko hakenewe intebe zo mu mashuri ibihumbi 430 kugira ngo abenyeshuri bari kwiga bashobore kwicara ari babiri ku ntebe, igikorwa kizatwara nibura miliyari zikabakaba 15 Frw yo kuzibajisha.

Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023/2024 bugaragaza ko hari uturere dufite ibigo by’amashuri bifite intebe nke cyane mu mashuri.

Iyi raporo yagaraje ko muri GS Jenda mu karere ka Nyabihu, mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye hari harimo abanyeshuri 61, bafite intebe 12 gusa.

Si aha gusa kuko no mu ishuri ry’incuke rya GS Gogwe wasangaga abana bicaye ku ntebe z’urubaho rurambuye na bwo ari benshi cyane.

Muri GS Sheli mu karere ka Kamonyi ho basanze harimo ubucucike mu mashuri harimo n’abana bicara hasi, bakabihuriraho n’abo muri GS Mushishiro mu karere ka Muhanga.

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyakozwe muri gahunda zo guteza imbere uburezi, kuri uyu wa 18 Mata 2024 yagaragaje ko ubu hari gushakwa ingengo y’imari yo gukora intebe nibura ibihumbi 430 kugira ngo abanyeshuri bashobore kwicara ari babiri ku ntebe imwe.

Ati “Intebe twaguriye abanyeshuri zabaye nke ku buryo dukeneye intebe ibihumbi 430, intebe z’abana zo kwicaraho ubaze ko intebe imwe yicaraho abana babiri babiri.”

“Ubwo na zo hari gahunda isaba nka miliyari 15 Frw yo gukora intebe z’abana zo mu mashuri. Urwego rw’uburezi rurimo ibintu byinshi byo gukora, mu by’ukuri Leta nta kuntu itagira ariko ntabwo ari ikibazo twarangiza umunsi umwe.”

Dr Ngirente yagaragaje ko Guverinoma yiteguye gushora imari mu rwego rw’uburezi ariko ko amafaranga atabonekera igihe kimwe ngo ibibazo byose bihite bikemurwa.

Ibigo by’amashuri byariyongereye bigera kuri 3932 mu 2023, bivuye ku 2877 mu 2017. Ibyumba by’amashuri byavuye ku bihumbi 31.927, bigera kuri 49.561 bigaragaza izamuka rya 35.5%.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni 2.5 mu 2017 bagera kuri miliyoni 2.8 mu mwaka w’amashuri wa 2023.

Mu mashuri yisumbuye ibyumba by’amashuri byavuye kuri 14.067 mu 2017 bigera kuri 20.695 mu 2023.

Ni mu gihe umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye wavuye ku 531.377 mu 2017 ugera kuri 729.998, bigaragaza ubwiyongere bwa 37,4%.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko intebe Leta yaguriye amashuri zabaye nke
Leta ihanganye n'ikibazo cyo gushaka amafaranga yo kugura intebe zishyirwa mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .