00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda Kigali- Rwamagana wafunzwe kubera impanuka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 March 2024 saa 03:43
Yasuwe :

Umuhanda uva mu Mujyi wa Kigali ugakomeza mu bice bya Rwamagana n’ahandi hatandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba wabereyemo impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye, bituma ufungwa by’agateganyo.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, ahazwi nko Kumatafari mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka nto yagonganye n’imodoka nini igahita igwa mu muhanda rwagati irawufunga.

Ati “Hari imodoka yavaga i Kigali n’ikamyo yavaga i Rwamagana yerekeza Kigali, ya modoka nto yataye umuhanda igonga ikamyo irabiranduka igwa mu muhanda uwari utwaye imodoka nto yakomeretse bidakomeye n’aho ikamyo yafunze umuhanda ubu Polisi iri kureba ko byakunda ko ivamo umuhanda ukongera ukaba nyabagendwa.”

SP Twizeyimana yakomeje asaba abatwara imodoka kubahiriza umuvuduko wagenwe n’ibyapa bakamenya ko umuhanda baba batawukoresha bonyine.

Itangazo Polisi y’Igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko uyu muhanda wabaye ufunzwe by’agateganyo mu gihe bakigerageza kureba ko wafunguka imodoka zikagenda.

Bagize bati “Turabamenyesha ko kubera impanuka yabereye mu muhanda munini Kigali-Rwamagana ahitwa mu Kabuga ka Musha mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Musha muri Rwamagana, uyu muhanda ubaye ufunze by’agateganyo.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Turasaba abakoresha imodoka nto gukoresha umuhanda Nyagasambu Ku isoko- Paruwasi ya Musha- Kadasumbwa. Abakoresha imodoka nini baraba bihanganye mu gihe imodoka yaguye mu muhanda igikurwamo. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa kandi Abapolisi barahari kugira ngo babayobore”

Umuhanda Kigali- Rwamagana wafunzwe kubera impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .