00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

YouthConnekt Awards 2023: Imishinga y’urubyiruko yahize indi yahembwe

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 24 March 2024 saa 11:20
Yasuwe :

Imishinga ine myiza y’urubyiruko yari mu yahatanaga ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’urubyiruko “YouthConnekt Awards 2023” yahembwe arenga miliyoni 70 Frw, abayihanze basabwa kongera ibyo bakora.

Ni ku nshuro ya 11 gahunda ya YouthConnekt Awards iteguwe aho iy’uyu mwaka yatangiye muri Nzeri 2023, ihereye mu mirenge igakomereza mu turere, ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’igihugu.

Imishinga yahatanaga ni iyo mu byiciro birimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ijyanye no kongerera agaciro ibikorwa runaka bakora, gutanga serivisi zitandukanye nk’ubukerarugendo, kwakira abantu n’ubukorikori ndetse n’ibijyanye n’ikoranabuhanga (ICT).

Muri rusange, Turimumahoro Celestin ni we watsindiye igihembo nyamukuru aho yegukanye miliyoni25 Frw, akurikirwa na Africa Olivia watsindiye miliyoni 20Frw, Ihame Lievin yaje ku mwanya wa gatatu yegukana miliyoni 15 Frw mu gihe Benurugo Cesar yaje ku mwanya wa kane, yegukana miliyoni 10 Frw.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga hatsinze Uzayisaba Patricie wegukanye miliyoni 5 Frw, Uwimpuhwe Aline yegukanye miliyoni 3 Frw naho Dusenge Hirwa Elie yegukana miliyoni 2 Frw.

Mu cyiciro cy’abakobwa Kirabo Phionah yegukanye miliyoni 5 Frw, Tuyishimire Janviere yegukana miliyoni 3 Frw naho Duhozanye Henriette yegukana miliyoni 2 Frw.

Mu gikorwa cyo gutangaza no guhemba imishinga yahize iyindi kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yashimiye abafatanyabikorwa b’iyi Minisiteri bakomeje gutera inkunga iki gikorwa, asaba abahembwe kongera ibyo bakora.

Yagize ati “Abatsinze bose ubutumwa ni bumwe, ni ukongera ibyo bakora, bigakura, bagatera imbere, bakunguka, abakeneye ibikoresho bakabigura ndetse bakongera umubare w’abakozi noneho bakaremera akandi kazi urundi rubyiruko bagenzi babo. Icyo twe tubasaba ni uko aya mafaranga bahawe ababera ayo gukoresha ibijyanye n’ubushabitsi.”

Minisitiri Dr Utumatwishima yagarutse ku bihisha inyuma ya gahunda nziza ziba zateguwe ngo ziteze imbere urubyiruko bagashaka gusaba ruswa babizeza kuzabafasha ngo imishinga yabo itsinde, avuga ko ibyo ari ibyo kurwanya cyane.

Ati "Abatekamutwe ntaho bataba kandi ntiwavuga ko ibintu byose bikorwa ku buryo buri shyashya, twebwe icyo twiyemeje ni nacyo u Rwanda rwiyemeje, nta muntu ugomba guca inyuma ngo abone ibyo atakoreye cyangwa ngo abeshye abantu ko abifitemo uruhare ngo bamuhe ruswa hanyuma abaheshe amanota. Ndagira ngo ngire n’inama urubyiruko ngo bajye batanga amakuru kuri ruswa kandi bajye bihuta kubivuga kugira ngo bikumirwe."

Bamwe mu rubyiruko rufite imishinga yahize iyindi, bemeza ko amafaranga bahawe y’ibihembo bagiye kuyakoresha mu kwagura imishinga yabo kandi ko biteguye no kongera umubare w’abakozi bakoreshaga bagatera imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.

Olivia Afurika ufite sosiyete yitwa Skin Paradise Ltd ikora isabune akaba yabaye uwa kabiri agahembwa miliyoni 20, yavuze ko yagiriwe amahirwe agatangirana na gahunda ya RSB ya Zamukana Ubuziranenge bikamuha imbaraga zo kuba inzozi ze zo kugera ku ruganda rufatika agenda azigeraho.

Yagize ati “Ndumva nishimye cyane kuko binteye imbaraga nyinshi cyane, bimpaye ubushobozi mu byo nakoraga kandi bitumye n’umushinga wanjye umenyekana ku rubyiruko bagenzi banjye. Aya mafaranga agiye kumfasha cyane mu kongera umusaruro w’ibyo nkora kuko nasabwaga ibikoresho byinshi kugira ngo haboneke umusaruro uhagije."

Turimumahoro Céléstin ukora ibiryo by’inka mu Karere ka Nyagatare, ni we ufite umushinga wahize iyindi.

Yagize ati “Iki gihembo nacyishimiye cyane kuko bitumye mpita ntekereza kwagura nk’uko nari narabipanze mu mushinga wanjye kuko mu Karere ka Nyagatare dukeneye ibiryo by’inka kugira ngo byongere umukano, tubashe guhaza ruriya ruganda.

"Ubu rero bigiye kumfasha gutanga akazi ku rubyiruko kugira ngo bamfashe gutunganya ibiryo byinshi kuko bakoraga ibiro 300 ku munsi ariko iki gihembo ngiye kugishora byibuze njye nkora toni esheshatu ku munsi, duhaze Nyagatare n’igihugu."

Usibye iyi mushinga ine yahize iyindi ku rwego rw’igihugu yahembwe, hanatanzwe ibihembo ku mushinga yihariye arimo n’abantu bafite ubumuga.

Igikorwa cya YouthConnekt Awards 2023, cyageze ku bagera kuri 240 mu gihugu hose bagiye batsindira amafaranga ku rwego no mu byiciro bitandukanye yageze kuri miliyoni 400 Frw yatanzwe na Minisiteri y’urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Minisiteri y’Urubyiruko igaragaza ko kuva gahunda ya YouthConnekt yatangira, abasaga miliyoni enye bagiye babona imirimo ikomoka kuri iyo gahunda. Muri bo abarenga ibihumbi 36 babaye ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bikomeye byatanze akazi.

Minisitiri Utumatwishima yasabye abahembwe kurushaho kwagura ibyo bakora
Turimumahoro Celestin ni we watsindiye igihembo nyamukuru aho yegukanye miliyoni25 Frw
Africa Olivia yatsindiye miliyoni 20Frw, aza ku mwanya wa kabiri
Ihame Lievin yaje ku mwanya wa gatatu yegukana miliyoni 15 Frw
Benurugo Cesar yaje ku mwanya wa kane, yegukana miliyoni 10 Frw
Dusenge Hirwa Elie yegukanye miliyoni 2 Frw mu cyiciro cy'abafite ubumuga
Uzayisaba Patricie yegukanye miliyoni 5 Frw mu cyiciro cy'abafite ubumuga
Uwimpuhwe Aline yegukanye miliyoni 3 Frw mu cyiciro cy'abafite ubumuga
Mu cyiciro cy’abakobwa Kirabo Phionah yegukanye miliyoni 5 Frw, aza ku mwanya wa mbere
Tuyishimire Janviere mu cyiciro cy'abakobwa yaje ku mwanya wa kabiri, yegukana miliyoni 3 Frw
Duhozanye Henriette yegukanye miliyoni 2 Frw mu cyiciro cy'abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .