00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baryaga imitima y’Abatutsi: Kuki u Burundi bwateye agati mu ryinyo ku Barundi bashinjwa uruhare muri Jenoside?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 November 2020 saa 07:07
Yasuwe :

Agahinda ko kubura ubutabera gakomeje gushengura imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe ababo mu buryo ndengakamere, bikozwe n’Abarundi bari impunzi mu Rwanda ariko ubu bakaba bidegembya mu gihugu cyabo.

Mu myaka ya 1972 na 1989 u Rwanda rwahaye ubuhungiro impunzi z’Abarundi. Mu gihe zari mu gihugu nibwo umugambi wo gutsemba abatutsi wacurwaga impande n’impande, biza kurangira nabo bawugizemo uruhare, aho usibye izo mpunzi, hari n’abandi nk’abari abarimu mu bice by’Intara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba (Gisagara na Rusizi) bayijanditsemo.

Ibyo bakoze usibye abarokotse Jenoside babitangira ubuhamya, hari n’abandi banyamahanga babibonesheje amaso. Urugero ni Umubiligi Constant Julius Goetschalckx, bita Frère Stan.

Mu 2008, Frère Stan yemereye imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ko impunzi z’Abahutu b’Abarundi zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi b’Abanyarwanda mu 1994. Frère Stan yakoraga mu nkambi z’impunzi mu Rwanda kuva mu 1980.

Ati “Bamwe mu mpunzi (Abahutu b’Abarundi) bo mu kigo cya Saga muri Komini Muganza, muri Perefegitura ya Butare, bagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi. Nabigejeje ku bategetsi muri icyo gihe.”

Ubuhamya butandukanye bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragaza ko uyu mufureri wo mu Muryango w’Abafurere b’Urukundo, ari umwe mu bari inyuma y’ibyo bikorwa ndetse nyuma ya Jenoside yashinze ishuri muri Tanzania, akazajya aryakiriramo inshuti ze z’abasirikare ba ex-FAR n’abanyanpolitiki barimo abakoze Jenoside.

Nyakazungu Faustin w’imyaka 77 wari utuye muri Komine Ntyazo muri Serire Mpanda, ntiyahigwaga muri Jenoside. Mu kiganiro na IGIHE yagarutse ku batutsi bari baturanye bishwe n’Abarundi, aho ngo umukecuru umwe bamutemye bavuga bati “turebe ko ava amaraso cyangwa amata dore ko banyoye menshi”.

Ati “Njye mu mudugudu nari ntuyemo, abo Barundi twari duturanye. Ndi umwe mu batarahigwaga, twarabanye nzi ibikorwa byabo. Baranzwe n’imyitwarire mibi cyane, bishe umukecuru witwaga Nyinawabo Bernadette hari n’undi mugabo witwaga Jabo Félix. Ababicaga babaga bari kumwe n’Interahamwe. Uriya mukecuru yatemwe n’Umurundi wavugaga ngo arebe ko Abatutsikazi iyo babatemye bava amaraso cyangwa amata banyoye. Ndabazi benshi.”

Abarundi bari mu nkambi ya Saga bashinjwa ko bishe Abatutsi bo mu gace ka Mugombwa, ndetse n’abari mu nkambi ya Nyagahama bica abatutsi muri Komine Ntongwe, Mugina n’ahandi. Nyuma yo kubica babajugunye mu mwobo hamwe n’abandi biciwe kuri bariyeri zitandukanye no mu nkengero. Uwo mwobo bawise CND ngo basange bene wabo b’Inkotanyi.

Dusengiyumva Samuel ni umwe mu barokokeye mu gace ka Ntongwe. Mu 1994 yari afite imyaka 13, icyo gihe yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, i Save. Ubu ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ubwo yari mu Karere ka Ruhango mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mwaka ushize, yatanze ubuhamya bw’uburyo impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda zagizwe abatoza b’Interahamwe hagamijwe kwica urw’agashinyaguro Abatutsi.

Ati “Mu Burundi abari bamaze kumenyera ibintu byo kwica Abatutsi kandi babica urw’agashinyaguro, ni bo batinyuye Interahamwe zari muri komini Ntongwe, kuko bageze n’aho bakora bariyeri bayishyiraho imbabura yaka, mbere yuko iyo mirambo ipakirwa amakamyo ijyanwa mu cyobo cya CND, babanzaga kuyikuramo imitima n’izindi nyama zo mu nda bakotsa bakarya! Bishe abantu nabi cyane!”

Muhorakeye Jeanne warokokeye Jenoside i Kinazi mu Karere ka Ruhango, yigeze gutangaza ko ubwo Abarundi bageraga muri aka gace babitayeho, babaha ibyo kurya n’imyambaro. Ariko ngo mu gihe cya Jenoside, nibo babahindutse batangira gufatanya n’Abahutu kubica.

Ati “Ubundi tuzi ko impunzi zitagira uburenganzira mu gihugu, ariko Abarundi nibo bari basigaye bafite ijambo.”

Aha i Kinazi, Impunzi z’Abarundi zahabwaga itegeko n’uwari Umuyobozi wa Dispensaire ya Kinazi, Kagabo Charles, wabaye Burugumesitiri wa Ntongwe mu 1992. Ni we wazibwiye ko zikwiye gufatanya n’Interahamwe zigatsemba Abatutsi.

Mu 2008 yaburanishijwe adahari n’Inteko Gacaca nyinshi zirimo nk’urwa Gikoma mu Murenge wa Ruhango, urwa Gitisi mu Murenge wa Bweramana n’urwa Rutabo mu Murenge wa Kinazi, zose zimukatira igihano cya burundu y’umwihariko.

Baricaga bakanashinyagura

Mu bihe bitandukanye, abarokotse Jenoside mu bice biri hafi y’aho izi nkambi z’Abarundi zari ziri, bagarutse ku bugome bw’izo mpunzi, zakuragamo imitima Abatutsi zimaze kwica, rimwe na rimwe zikayotsa.

Ngo iyo zamaraga kwica umututsi, zamukuragamo umutima “bakayinyunyuzamo amaraso ikiri mibisi”. Nyuma kandi ngo zashinyagurira abakobwa zikabateramo ibisongo.

Ahitwa mu Gatandara ho mu Murenge wa Mururu, Interahamwe n’izo mpunzi zahiciye Abatutsi benshi, zirababaga, zibakuramo imitima zirayotsa zirayirya. Uretse mu Gatandara, muri Kizura ho muri Gikundamvura naho bishe uwitwa Rwicaninyoni maze bamwotsamo burusheti (brochette), bararya.

Hari kandi Abatutsi bo ku musozi wa Rukungu mu Murenge wa Cyato, bishwe urw’agashinyaguro batwikiwe mu nzu ya nyakatsi ya Karekezi Alfred.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu ntangiriro z’uyu mwaka yashyize hanze ibitabo bitatu bigaragaza amwe mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane muri Perefegitura ya Gitarama n’iyahoze ari Cyangungu.

Muri ibyo bitabo, igaruka ku Batutsi biciwe mu mashyamba yari hafi ya Kabgayi. Muri Komine ya Ntongwe na Mugina bishwe n’Interahamwe zifatanyije n’Impunzi z’Abarundi.

U Burundi bwateye agati mu ryinyo ku kibazo cyabo

Mu gihe ibihugu bisabwa kugira uruhare mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside, u Burundi bwo bwatereye agati mu ryinyo, bwima amaso n’amatwi ubusabe bw’u Rwanda bwo kugeza abo bakekwa imbere y’ubutabera cyangwa kubohereza mu Rwanda.

Muri Kanama umwaka ushize, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko icyaha cya Jenoside kidasaza, ko n’amadosiye y’Abarundi bakekwaho uruhare muri ayo mahano mu Rwanda yamaze gukorwa.

Ati “Iby’Abarundi bo baravugwa kenshi ngira ngo n’amadosiye arakorwa, umubano mu gihe uzaba mwiza hari ibizakorwa ariko mugomba kumenya ko izi manza zidasaza.”

Uwari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, we muri Kamena umwaka ushize yavuze ko ikibazo cy’Abarundi cyagiye biguru ntege kubera ubushake buke bw’igihugu cyabo.

Ati “Dufite Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda banahunze, ariko ntabwo hagaragaye ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi ngo budufashe gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside kandi ibyo bimaze iminsi. Barahari benshi cyane muri za Gisagara, Nyaruguru hariya ku mupaka w’u Burundi, hari impapuro zo kubata muri yombi twohereje ariko nta gisubizo twigeze tubona. Icyo ni ikibazo.”

Yavuze ko u Rwanda ruhanze amaso Polisi Mpuzamahanga, Interpol, kugira ngo abe ari yo yatanga ubufasha bagafatwa.

Ati “Turatekereza ko Interpol ishobora kuzadufasha, naho ku gihugu nakubwira ko nta bushake bwa politiki buhari kugira ngo inzego zibishinzwe nka Polisi ndetse na Parike muri kiriya gihugu ngo zibashe kuba zadufasha ngo bafatwe.”

Agahinda ku barokotse Jenoside, bafite inyota y’ubutabera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naftar Ahishakiye, yabwiye IGIHE ko abarokotse Jenoside mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo banyotowe no kubona ubutabera ku bikorwa byakozwe n’Abarundi babiciye.

Ati “[Abarundi] Bagize rero uruhare runini haba mu myiteguro ya Jenoside, bamwe batoranyijwe nk’abandi bigishwa imbunda, bagirwa interahamwe, hanyuma mu gihe cya Jenoside bareruye rwose bifatanya n’abandi bica Abatutsi.”

Yakomeje avuga ko icyabuze atari amazina yabo kuko bazwi, ahubwo ubushake bwa politiki ku gihugu cyabo, ndetse mu gihe bwagaragara, nta kabuza abarokotse Jenoside baruhuka umutima kuko babona ubutabera.

Ati “Igikomere kirahari n’inyota y’ubutabera irahari, mu by’ukuri ibi bihugu duturanye byakabaye byumva neza uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kurenza ibihugu bya kure. Kuko ni abantu babibonye, babonaga abantu babahungiraho, muri make bakurikiranaga amakuru kurenza ibihugu bya kure bagakwiye kuba bumva bafite ishyaka ryo kuba batanga ubutabera kurenza abandi ndetse bakarwanya ingengabitekerezo kurenza ibyo bihugu bya kure, ariko birababaje kuko nta bushake buhari.”

Magingo aya Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika.

Ibihugu icyenda bimaze kuburanisha abantu 23 bakekwaho uruhare muri Jenoside, naho abamaze koherezwa mu Rwanda ni abantu 24 nabo bamaze koherezwa n’ibihugu icyenda; bigaragaza umubare muto w’abakurikiranywe mu gihe abandi bakidegembya.

Hari Abarundi benshi bashinjwa uruhare muri Jenoside, basabirwa kugezwa imbere y'ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .