00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bihindurwe cyangwa se muhindurwe... Perezida Kagame abwira abayobozi bashaka kugwingiza u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 November 2021 saa 02:48
Yasuwe :

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko badakwiye kurebera ibyangirika ngo biturize ahubwo abagira inama ko mu gihe babona byanze kandi bafite ibyangombwa byo kubikora, icyiza ari uko bakwegura.

Inshuro nyinshi mu Rwanda hagiye humvikana abayobozi bakuwe ku mirimo yabo ndetse n’abeguye ku nshingano ahanini kubera kunanirwa gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yabibukije ko hari bimwe mu bibazo byugarije Umuryango Nyarwanda badakemura ukaba wasanga ‘nk’abana batiga mu gihe amashuri ahari.’

Yavuze ko hari abana usanga bata amashuri ikibazo kigakemurwa n’ababyeyi babo, n’abandi usanga batabafite. Yavuze ko abayobozi aribo bakwiriye kubabera ababyeyi bagakurikirana ikibazo cyabo.

Perezida Kagame yavuze kandi ku bana bagwingira, abarwara bwaki, aho muri buri karere usangamo ibyo bibazo. Yavuze ko abayobozi bakwiriye kwibaza icyabuze kitashyirwa hamwe ngo gikoreshwe hanyuma abo bana babeho neza.

Ati “Ari imirire yabo, uburezi bakeneye kuva bakiri bato hakure abana bazima b’u Rwanda, b’igihugu cyacu. Iri gwingira, imirire mibi, kandi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa, bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira nacyo. Mushaka kuba igihugu kigwingiye?”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiriye kuvuga ibintu bihura n’ibyo bakora, kuko ngo hari ubwo bamubwira ko ikibazo kigiye gukemuka ariko wajya kureba ugasanga kitarakemutse.

Ati “ Ni gute wavuga Oya, ariko ku rundi ruhande ugakomeza kubona igwingira? Ibyo mubisobanura mute? Habuze iki se noneho? Nabyo mwatubwiye ngo ariko tuzi ko bidashoboka, twasabye ibi ariko ntabyo tubona ni yo mpamvu tubona abana bakomeza kugwingira hirya no hino.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari uturere tubiri dufite imibare iri hejuru mu kugwingira kw’abana. Atanga urugero kuri Musanze, abaza abayobozi niba bari babizi, n’ikibuze ku buryo abana bagwingira.

Uwasubije yavuze ko nta na kimwe kibuze kuko ibyafasha mu gukemura ibyo bibazo bihari ahubwo habura ababikora n’uburyo bwo kubikora.

Perezida Kagame yavuze ko Gatabazi Jean Marie Vianney akiri Guverineri, yamweretse icyo kibazo cyo kugwingira n’umwanda muri Musanze bihari ku bwinshi.

Ati “Twabihindura gute rero [...] ntabwo Musanze ari iya nyuma mu gihugu cyacu ku buryo yabuze ibyangombwa byose. Ikiba cyarabuze ni abayobozi bari aho, hari ikibazo kibarimo kindi, nabo mu miyoborere yabo baragwingiye. Ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana [...] ni ukuvuga ngo hari politiki, hari ubuyobozi bugwingiye.”

Yatanze urundi rugero kuri Karongi mu Burengerazuba bw’Igihugu. Yabajije umuyobozi wo muri ako karere niba abizi ko hari ukwigwingira kw’abana, undi asubiza ko abizi.

Perezida Kagame yavuze ko niba azi icyo kibazo adakwiriye kwemera kubana nacyo. Yamubwiye ko ako karere gaturiye i Kivu ku buryo haboneka amafi, ariko atumva impamvu abana b’i Karongi bagwingira.

Uwo muyobozi yagize ati “Nta cyabuze turaza kubihindura.”

Perezida Kagame yavuze ko bigomba guhinduka niba abayobozi badashaka kugira igihugu kigwingiye. Ati “Bihinduke cyangwa se namwe muhindurwe.”

Yakomeje ati “Ntabwo twabemerera ngo mugwingize Karongi, uwa Musanze ayigwingize, ntabwo Musanze na Karongi ari ibyanyu […] bigombe bihinduke byanze bikunze cyangwa se mwegure mubwire abantu ko ibyo mwababwiye mwababeshye.”

MukankusiAthanasie wo mu Nama Njyanama mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ikibazo cy’abana bagwingira, biyemeje ko bagiye kugaragaza impinduka zihuta binyuze mu guteza imbere gahunda y’ingo mbonezamikurire ku buryo mu 2024 icyo kibazo kizaba cyagabanutse mu buryo bugaragara.

Perezida Kagame yahise amubwira ati “Cyangwa se umfashe menye neza ikibazo icyo aricyo, ikintu cyabuze mu bisubizo bishakwa ni iki?”

Mukankusi yabwiye Umukuru w’Igihugu ko bagiye gukurikirana abana bagwingiye nk’uko bakurikirana ababo ku giti cyabo maze Perezida Kagame amusaba ko byajyana n’ikibazo cy’umwanda.

Aba bayobozi bahawe umukoro nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi umunani mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana; yibanze ku ntego igira iti “Umuturage ku isonga.’’

Perezida Kagame na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Abayobozi basabwe kwita ku bifitiye abaturage akamaro
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu bayobozi bitabiriye aya mahugurwa
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, umaze igihe kirekire mu buyobozi bw'inzego z'ibanze na we yitabiriye amahugurwa
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we ari mu bayobozi bahuguwe
Umukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, mu bayobozi bitabiriye isozwa ry'amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze
Umuyobozi Mukuru w'Ikigega gitanga Ingwate ku Mishinga Mito n'Iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent, na we yari ahari
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James kabarebe, mu basirikare bakuru bitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel (iburyo) aganira na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Mukeshimana Gérardine
Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwimana Abraham, wabaye umunyamakuru kuri IGIHE.com na The New Times ari mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahuguwe
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, na we yitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y'abayobozi mu nzego z'ibanze
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, mu bayobozi bakuru bari mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari
Abayobozi batandukanye bitabiriye aya mahugurwa bakurikiye impanuro bahawe na Perezida Kagame
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bayungukiyemo ubumenyi buzafasha mu guteza imbere imiyoborere ibereye abaturage
Abayobozi bahawe umukoro mu gusuzuma no gushakira umuti ibibazo birimo icy’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda ndetse no kwita ku isuku
Amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abayobozi baganirijwe ku buryo bwo gukemura ibibazo bihari no kubica burundu
Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye abayobozi bari basanzwe kumubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi
Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bimaze kugaragara, aho abaturage bagana abayobozi bagiye gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama’ zidashira. Yasabye ko ibyo bikosorwa
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko ikintu cya mbere bakwiye kwitaho ari ugushyira ku murongo ibibareba hagamijwe kwita ku muturage
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa batanze ibitekerezo, banabaza ibibazo bitandukanye
Abayobozi basabwe kutiremereza ahubwo bakuzuza inshingano zabo zo kwita ku baturage
Abayobozi mu nzego z'ibanze baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu bitabiriye aya mahugurwa

Kanda hano urebe amafoto menshi yo gusoza amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze.

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .