00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNLG igiye gusohora igitabo kiva imuzi amarorerwa yakozwe n’abaganga n’abaforomo muri Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 March 2021 saa 12:12
Yasuwe :

Kimwe mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko na bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, aribo babaye ku isonga yo kwijandika mu bwicanyi cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro.

Benshi mu baganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bishe Abatutsi bari bahahungiye, abandi bajya mu bitero no gutanga amabwiriza yo kwica.

Mu gihugu hose, umubare w’abaganga bamenyekanye bakoze Jenoside ni 59 barimo 25 bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare. Naho umubare wose w’abaforomo n’abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakoze Jenoside bashoboye kumenyekana ni 74 harimo 31 bayikoreye i Butare.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, itangaza ko ku wa 8 Werurwe hazamurikwa igitabo kigaragaza bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Matay1994 n’uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa.

Ni igitabo ariko cyahawe umwihariko wo kugaragaza abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi ndetse n’uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y’abicanyi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko kimwe mu bigaragara muri iki gitabo ari uko ibyiciro byose by’Abanyarwanda byagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agaragaza ko ari muri gahunda yo gukomeza gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bifashe mu kubika amateka no korohereza abashakashatsi mpuzamahanga.

Dr Bizimana yavuze ko iki gitabo kizaba kigaragaza uko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa n’abantu bo mu ngeri zose ariko hakibandwa cyane ku bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi barimo abaganga n’abaforomo kugira ngo ababwiga muri iki gihe babone ko hari bagenzi babo bakoze ayo mahano.

Yagize ati “Ni bumwe mu buryo bwo kwereka abantu […]ngo abanyeshuri biga ubuvuzi ubu ngubu, babone ko hari bagenzi babo batatiye icyo gihango, bo noneho bige umwuga mu buryo bwa kinyamwuga bwo kubaha ubuzima bwa buri wese.”

Dr Bizimana yavuze ko abaganga batatiye indahiro bakoze ubwo bajyaga kwinjira muri uyu mwuga ubusanzwe ugibwamo n’abiteguye kurengera ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Twahaye umwanya abaganga, impamvu twabibanzeho ni iki? Ni uko umuganga iyo arangije PhD akitwa Dogiteri, indahiro akora aravuga ati ‘mu buzima bwanjye, mu mikorere yanjye, mu mwuga wanjye ni ukuvura.”

Yakomeje agira ati “Kuvura bivuze gutanga ubuzima, kurengera ubuzima, umurwayi nzakora ibishoboka byose mukize. Ariko noneho abaganga barenze kuri iyo ndahiro yabo, bajya mu bitero, bajya mu bategura Jenoside barayikora, bica abarwayi ku bitaro babavanamo za serumu barahabicira.”

Abakomeretse cyane mu barokotse bagiye babaca ingingo bitari ngombwa

Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi bari baharwariye, abahahungiye, abarwaza ndetse na bagenzi babo b’Abatutsi bakoraga umwuga umwe wo kwita ku buzima bw’abantu, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo.

Nko mu bitaro bya Kaminuza bya Butare,CHUB, habereye Jenoside y’indengakamere, uretse abarwayi, abarwaza, abaganga b’Abatutsi bahakoraga, hahungiye n’abandi Batutsi benshi barimo n’inkomere zari zikeneye kudodwa. Abo b’impunzi ubuyobozi bw’ibitaro bwaje kububakira shitingi bayibakusanyirizamo.

Buri gitondo saa tatu, imodoka ya Daihatsu y’ubururu yazaga gupakira imirambo y’Abatutsi bishwe ikajya kuyimena.

Inkomere zarahaboreraga ntawe uzitaho ngo abadode cyangwa abapfuke. Abenshi bajyanwaga muri ESO no mu ishyamba rya IRST. Abandi ubutegetsi bwabajyanye kuri Perefegitura ya Butare. Bicwaga n’abasirikare, impunzi z’Abarundi n’interahamwe zo mu mujyi wa Butare.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na CNLG, bugaragaza ko abarokotse mu Bisesero bafite ibikomere bikomeye bajyanwaga i Goma n’ingabo z’Abafaransa, ariko bakaba barababajwe cyane n’ibyo bakorewe n’abaganga b’abasirikare b’Abafaransa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko babarega kubafata nabi mu gasuzuguro kenshi, ariko cyane cyane kuba barakaswe ingingo bitari ngombwa. Itsinda ry’abaganga b’abasirikare b’Abafaransa i Goma ryari rigizwe n’abantu 12 barimo inzobere mu kubaga babiri, usinziriza abarwayi mbere yo kubagwa umwe n’abandi babafasha.

Muri iki gitabo harimo ubuhamya bwa Pascal Nkusi, warokokeye mu Bisesero akajyanwa i Goma ku wa 1 Nyakanga 1994.

Nkusi avuga imibereho yabo i Goma, uko Abafaransa bakoranyije inkomere, bakajyana abakomeretse cyane kuvurirwa i Goma, bakabajyana baryamye hasi ku bipira muri kajugujugu mu bitaro byabo i Goma hafi y’ikibuga cy’indege cy’aho batangiraga kubavura baraye bahageze

CNLG igaragaza bamwe mu baganga bageze no mu mahanga bakomeza ibikorwa byo kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo no gushyigikira imitwe igendera ku rwango ikoresheje intwaro ya FDLR, FDU-Inkingi, RUD-URUNANA n’indi.

Uru rutonde ruriho Dr Jacques Gasekurume wayoboye FDU Inkingi mu Buholandi, Dr Déogratias Twagirayezu, wabaye umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana ku mugabane w’u Burayi.

Hari n’irindi tsinda ry’abaganga bahungiye muri Zambia ryafashije mu ishingwa rya FDLR no gukomeza kuyiha ubufasha ririmo Dr Ignace Gashongore wabaye umuganga mu bitaro bya Ndola General Hospital, nyuma ahabwa akazi mu mushinga uterwa inkunga na “University of Maryland, School of Medecine” wo kurwanya Sida, Dr Francois Niyonsenga wari Umuyobozi w’Akarere k’Ubuzima ka Gitarama na Dr Francois Nkurikiyinka.

Iyo umuganga ashyigikiye imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FDU-Inkingi, RUD-Urunana n’indi yose igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi agakomeza umwuga we wo kuvura biba ari ugutatira indahiro iranga umuganga wese iyo atangiye umwuga we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko bagiye gushyira hanze igitabo kigaragaza itegura n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare abaganga n'abaforomo bayigizemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .