00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Habineza yatanze umushinga wo kuvugurura itegeko ku musoro w’ubutaka ‘uhahamura abaturage’

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 23 December 2020 saa 06:09
Yasuwe :

Depite Dr Habineza Frank akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ‘Green Party’ yagaragaje ko atemeranyijwe na bagenzi be ku itorwa ry’itegeko ry’umusoro w’ubutaka, ndetse yamaze no gutanga umushinga w’itegeko risaba impinduka.

Depite Dr Habineza Frank yavuze ko kuri we yatekerezaga ko niba umusoro uzamuwe, ugezwa ku mafaranga 100 Frw uvanwe kuri 80 Frw kuri metero kare imwe, kuko ari byo bizorohera abaturage.

Yagize ati “Nifuzaga ko nibura uyu musoro bavuze ko ugomba kuva kuri 0 Frw ukagera kuri 300 Frw, numvaga ko wagabanuka nibura ukagera ku 100 Frw, numvaga ko niba uvuye hagati ya 0 Frw na 80 Frw, nibura wagera ku 100 Frw”.

Iyi ntumwa ya rubanda kandi yongeyeho ko ishingiro ry’icyifuzo cye rijyanye n’ibihe bikomeye byo guhangana na Coronavirus igihugu kirimo, kuko byahungabanyije ubukungu bw’abantu, bikanagabanya amikoro yabo.

Yagize ati “Nkurikije n’iki gihe babishyiriye mu bikorwa tukiri muri COVID-19, abantu ntabwo bafite ubushobozi bw’imari, abantu benshi babuze akazi, n’abari bafite akazi cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi barimo gucumbagira, ntabwo ari cyo gihe iri tegeko ryari gushyirwa mu bikorwa kubera ko abantu nta bushobozi bafite.”

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Jean Rubangutsangabo, aherutse kuvuga ko ibiciro by’umusoro ku mutungo utimukanwa bidashyizwe mu bikorwa muri ibi bihe bya Coronavirus, ahubwo ko bimaze imyaka ibiri kuko byemejwe mu 2018.

Yagize ati “ku bijyanye na Coronavirus, ntabwo izi mpinduka zabaye muri ibi bihe bya Coronavirus kuko iri tegeko ryakozwe mu 2018. Iki rero ni cyo gihe cyari giteganyijwe cy’uko ritangira gushyirwa mu bikorwa, usibye ko nyine cyahuriranye na Coronavirus.”

Depite Habineza yatangaje ibi mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kinyura kuri KT Radio, aho yari kumwe n’Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, washinje abagennye uyu musoro kudakurikiza imiterere y’ubuzima Abanyarwanda babayemo.

Yagize ati “Mu by’ukuri ukuntu babibaze, babibaze mu buryo butajyanye n’imibereho turimo, ntushobora kuvana ku mafaranga 80 Frw ngo ugeze kuri 300 Frw ako kanya, ntabwo bishoboka, uba unatera abantu ubwoba, unabahahamura.”

Yongeyeho ko uko umusoro urushaho kuremera, ari na ko haba ibyago byinshi byo kutawishyura, kandi ko induru y’abaturage itagaragaza ko badashaka kwishyura, ahubwo ko babangamiwe n’uburemere bw’umusoro.

Yagize ati “Erega nta wanga gutanga umusoro pe, twese nk’Abanyarwanda turemera ko gutanga umusoro ari ikintu cyiza, tukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ariko se urambaza ibyo ntari bubone? Urashakira amata mu kimasa?’’

Yongeyeho ko “Hari ihame rivuga ko imisoro myinshi yica [itangwa ry’] imisoro, usabye amafaranga abantu bashobora kubona, wakwinjiza menshi kurenza ayo wakwinjiza wasabye ayo ngayo basabye [ataboneka byoroshye], byongeye buriya no mu mitekerereze ya muntu, iyo umwongeje amafaranga make, yumva atavunika, ariko iyo uyashyiriyeho rimwe yose bisa nko kwifuza.”

Yasabye kandi abashyizeho umusoro kureba kure, ati “Nibashyire mu gaciro barebe ayo Abanyarwanda bashobora kwishyura, kuko uko usoresha umusoro muke, ni ko ubona benshi bashobora kuwishyura. Nibabitekerezeho bagabanye uyu musoro kuko uraremereye cyane pe, kuko ntabwo twanga kwishyura umusoro ariko noneho bagabanye.”

Rubangutsangabo we aherutse kubwira IGIHE ko igenwa ry’imisoro ryitaye ku bushobozi bw’abaturage, avuga ko ku bataranyuzwe bashobora kwandikira Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) maze hagasuzumwa niba ubusabe bwabo bufite ishingiro.

Yongeye kwibutsa ko umusoro ku butaka ‘atari umwihariko w’u Rwanda, ahubwo ko mu Rwanda uri hasi ugereranyije no mu bindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)’.

Uyu muyobozi kandi yibukije ko imisoro y’ubutaka “igenewe gufasha inzego z’ibanze kubona ubushobozi bwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere”, asobanura ko mu gihe cyo kugena umusoro, hanarebwa ku bushobozi bw’abaturage ku buryo umusoro udashobora kubaremerera.

Ku rundi ruhande, abaturage batanze ibitekerezo nabo banenze cyane umusoro washyizweho, bavuga ko ubagoye cyane kuwishyura.

Uwitwa Lavie yagize ati “Oya rwose ibyo birakabije, kuvana umusoro ku mafaranga 80 Frw kuri meterokare ukawugeza kuri 300 Frw kandi ubukungu bw’abaturage nta cyiyongereyeho ahubwo cyagabanutse! Tekereza noneho n’ubukene iki cyorezo cyatuzaniye, uku ni ugusonga abaturage rwose kandi ahubwo uvuga ngo ubashyize ku isonga.”

Albert yamwunganiye, avuga ko abadepite bawutoye bakwiye kuwusubiramo. Ati “Intumwa zacu z’Abadepite, zahisemo kuduhitiramo itegeko ritubereye umutwaro. Bashishoze neza bahindure iri tegeko kuko bataranatangira gusoresha ubutaka igihugu cyari kiriho, nta wanze gusora ariko harebwe icyakorwa kugira ngo abantu batange umusoro ariko utanabaremereye.”

Undi yagize ati “Ubundi n’iyo bataganira n’abaturage wenda nabo bashyiraho ubushishozi bakareba uko babigenza, none se barongera imisoro kandi ubukungu bw’igihugu bwo budatumbagira nk’uko bayitumbagije, rwose hano harimo kurengera, barebe uko babigenza [imisoro] yoroshywe.”

Rubangutsangabo yasobanuye ko izamuka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa watewe n’impamvu zitandukanye, zirimo “iterambere ry’Umujyi wa Kigali muri rusange”, aho wamaze kugezwamo ibikorwa remezo byinshi kuruta uko byari bimeze mu 2012, ubwo ubutaka bwatangirwaga amahoro gusa, aho gusorerwa.

Yongeyeho ko iri zamuka rigaragarira mu kuzamuka kw’agaciro k’ubutaka mu Mujyi wa Kigali, aho ku mpuzandengo, agaciro k’ubutaka kikubye hagati y’inshuro eshanu n’esheshatu.

Rubangutsangabo yavuze ko ku bifuza ihindurwa ry’umusoro wagenwe, bitazaborohera kuko “ibi biciro byiganywe ubushishozi” ku buryo kubisubiramo bigoye.

Yongeyeho ariko ko ibi biciro bizajya bivugururwa buri mwaka, ku buryo “uko amakuru azagenda atugeraho, ni na ko tuzagenda duhindura ibi biciro.”

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’itangazamakuru, yasabye ko hakwiye kurebwa niba umusoro washyizweho utabangamiye abaturage, ariko ko bidasobanuye ko uzavanwaho burundu, ahubwo ko hakwiye gushyirwaho umusoro ushobora gushoborwa na benshi mu baturage.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko ubusabe bw’abaturage bwumviswe kandi bwatangiye gusuzumwa.

Abaturage hirya no hino bakomeje kumvikana bijujutira ibiciro bihanitse by'umusoro w'ubutaka
Depite Dr Habineza Frank yatanze umushinga wo kuvugurura itegeko ry’umusoro w’ubutaka kubera ko atemeranya n'irya mbere ryagereranyijwe n'irihahamura abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .