Uru rubyiruko ruvuga ko niyo rwahabwa amahirwe yo kwiga imyuga y’igihe gito byabafasha kwihangira imirimo.
Mu kiganiro na IGIHE, uru rubyiruko ruvuga ko hari amasomo rwize mu mashuri yisumbuye ndetse bafite n’impamyabumenyi ariko ko kubona akazi byabaye ingume bitewe n’amashami bakurikiye.
Uwitonze Jean Damour wo mu kagari ka Mwendo, Umurenge wa Muko, avuga ko imbogamizi bafite ari uko hari abantu barangije kwiga ariko batishoboye mu mufuka bityo badafite ubushobozi bwo kujya kwishyura amashuri y’imyuga asanzwe.
Uwitonze yarangije amashuri yisumbuye muri G.S Mwendo mu ishami rya siyansi, hari na bagenzi be barangije icyiciro rusange ntibabona ubushobozi bwo gukomeza cyangwa kwiyishyurira amashuri y’imyuga akorana na leta. Aba abenshi bari mu bushomeri.
Ati “Tubonye nk’ishuri ry’imyuga ryigisha ubwubatsi cyangwa gukanika mu gihe cy’amezi nk’atandatu, byadufasha kwikura mu bushomeri, kuko uwize imyuga we hari n’ igihe abasha kwihangira umurimo agahindura imibereho bidasabye ko ashakisha akazi ahandi”.
Mugenzi we Tuyisingize Germain ashimangira ko kuba nta shuri ry’imyuga bafite muri uyu murenge biri kubadindiza cyane. Amashuri y’imyuga ari mu yindi mirenge begeranye kandi ni ay’abatsinze ibizamini bya leta yishyura amafaranga menshi.
Ati “Njyewe nize EKK [English, Kinyarwanda, Kiswahili]. Kuba nta shuri ry’imyuga riri mu murenge wacu biratundindiza kuko umuntu arangiza kwiga cyangwa k’uwacikishije amashuri bikarangira bamwe babaye ibirara kubera kubura icyo bakora mu gihe baba bagitegereje akazi k’ ibyo bize”.
Kuba nta myuga babasha kwiga ngo bihangire imirimo, bituma bamwe bajya mu biyobyabwenge kuko babuze ibyo bakora nyuma yo kurangiza ayisumbuye, abakobwa bagatwara inda bakaba inzererezi.
Nyiraneza Emerita yavuze ko amaze imyaka itatu arangije ayisumbuye ariko nta n’ikiraka arabona. Asanga babonye ishuri ry’imyuga ryigisha gusuka imisatsi y’abagore cyangwa kudoda imyenda byafasha abakobwa ntibashukishwe iby’intica ntikize bishobora no kubagusha mu mitego ibicira ejo hazaza.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mbonyintwari Jean Marie, yijeje urubyiruko ko hari gahunda yo kugeza amashuri y’imyuga mu mirenge yose bigendanye n’uko ubushobozi bugenda buboneka.
Ati “Igihari ni uko hirya no hino mu mirenge ya Gicumbi ndetse no mu gihugu hari gahunda yo kugeza ku baturage n’abanyeshuri amashuri y’imyuga, nibura muri buri murenge, abatararangije kwiga nabo tubatekerezaho ntabwo basigaye”.
Uyu muyobozi avuga ko urubyiruko rwo mu Murenge wa Muko narwo rwatekerejweho mu bazafashwa kwiga imyuga y’amasomo y’ igihe gito nk’ubudozi , ubwubatsi cyangwa ububaji.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!