00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibindi byaha Rusesabagina ashinjwa n’uruhare rwa Col Nizeyimana mu mugambi wo guhirika ubutegetsi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 April 2021 saa 08:39
Yasuwe :

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka ya MRCD, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mata 2021, uru rubanza rwakomeje Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ndetse n’uburyo yabikozemo.

Rusesabagina Paul ashinjwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, MRCD/FLN yagizemo uruhare ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Iburanisha riheruka ryo ku wa 1 Mata 2021 ryasojwe Ubushinjacyaha bumaze gusobanura ibyaha bitandatu uyu mugabo aregwa. Birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Kuri uyu munsi bwakomeje busobanura ibindi byaha bitatu Rusesabagina akurikiranyweho birimo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Rusesabagina Paul ari kuburanishwa atari mu rukiko bitewe n’uko yikuye mu rubanza avuga ko atizeye ko azahabwa ubutabera.

Ibi byaha byose yabishinjwe nk’uwagize uruhare mu gushinga Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Ubushinjacyaha bwerekanye ko ibitero byagabwe n’abarwanyi bawo byaguyemo abaturage b’inzirakarengane, byangiza imitungo yabo, indi iribwa. Bwagaragaje ko amategeko ateganya ko mu bakora iterabwoba n’ababatera inkunga na bo baryozwa icyaha nka gatozi nubwo baba batageze aho ibyaha byabereye.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu kandi Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y’ibyaha icyenda biregwa Col Nizeyimana Marc. Uyu yahoze ari mu bayobozi bakuru muri FLN muri Secteur Nord ari nayo yoherezaga abarwanyi benshi mu bagabye ibitero mu Rwanda.

Col Nizeyimana mu mabazwa ye mu nzego zitandukanye yemeye ko ari we watoranyaga abarwanyi b’inkorokoro boherejwe mu bitero bitandukanye mu Rwanda ndetse mu Bugenzacyaha ’yicujije ibyo yakoze’ anabisabira imbabazi.

UKO IBURANISHA RYAGENZE:

14:58: Iburanisha rya none rirasojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa 22 Mata 2021, Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ibyaha biregwa Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani.

14:50: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko nta tandukaniro riri hagati y’ibikorwa byakozwe na MRCD/FLN nk’umutwe w’iterabwoba na FLN nk’umutwe w’ingabo utemewe.

Yavuze ko umutwe w’ingabo za FLN uri mu mutwe w’ingabo wa MRCD. Ati “Ibikorwa byose byakozwe aho MRCD/FLN ibinyujije mu mutwe wayo w’ingabo.’’

14:43: Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo bikorwa byakozwe n’abantu bari bayobowe na Nizeyimana Marc, akaba ariwe wabatoranyije kugira ngo bakore ibigamije gutera ubwoba abaturage.

Ati “Ni ibintu yakoze mu mugambi w’umutwe yabarizwagamo wo gutera ubwoba abaturage. Dusanga ibikorwa bigize icyaha n’ubushake kuri MRCD/FLN na Nizeyimana byose bihuriza hamwe mu kugaragaza ko Nizeyimana Marc yakoze ibikorwa by’iterabwoba akaba yabihanirwa n’urukiko.’’

14:39: Icyaha cya cyenda Col Nizeyimana ashinjwa ni icyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu bitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, habayemo icyaha cyo gukubita no gukomeretswa, binagaragazwa n’imvugo z’ababikorewe n’ababibonye ndetse n’inyandiko zo kwa muganga.

14:32: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yanavuze ko ibikorwa by’icyaha Col Nizeyimana Marc ashinjwa byanagaragajwe n’abatangabuhamya bo mu Karere ka Rusizi, barimo abatewe grenade ndetse utuvungukira twazo tukabagumamo.

Abatangabuhamya babyemeza barimo Nsabimana Joseph, na we raporo ya muganga igaragaza ingano y’ubumuga.

14:17: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya munani Col Nizeyimana Marc akurikiranyweho ari icy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubusanzwe igikorwa cyitwa icy’iterabwoba iyo gisanzwe kibuzanyijwe n’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Dushimimana yavuze ko iyo umuntu yarashwe ntapfe, nta bushake bwo kumurokora k’uwabikoze kuba kurimo ahubwo ni ubushake bw’Imana.

Yatanze ingero z’abarashweho grenade ariko ntibapfa. Bamwe muri bo batanze ubuhamya basobanura ibyababayeho.

Kayitesi Alice warasiwe mu Murenge wa Kitabi mu Ishyamba rya Nyungwe, ku wa 15 Ukuboza 2018. Yatanze ubuhamya bw’uburyo grenade n’amasasu yabarashweho byishe bamwe, abandi bagakomereka.

Dushimimana yashimangiye ko ibyo bikorwa bishimangira ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Ku wa 19 Kamena 2018, Gitifu Nsengiyumva Vincent yari mu rugo aryamye, abwirwa ko hari abasirikare bari kumushaka, bari gukubita abaturage kandi bafite amahane. Yamusubije ko abasirikare b’u Rwanda badateye batyo.

Baje kumusanga mu rugo iwe, bahageze yanga kubafungurira kugeza igihe bamurashe mu mutwe, ndetse bakomeza kurasa aho yari bazenguruka inzu ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

14:07: Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko amafoto ndetse n’ibiranga ibinyabiziga byatwitswe.

Ibi byiyongera ku buhamya bwa ba nyirabyo barimo Mahoro Jean Damascène wavuze ku gitero cyatwitse imodoka ye ndetse na Ingabire Joyeux na we yagaragaje ko ku wa 19 Ukwakira 2018, imodoka yari iyo mu bwoko bwa RAV4.

14:00: Col Nizeyimana Marc ashinjwa kandi gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Umushinjacyaha Claudine avuga ko raporo yakozwe n’Umurenge wa Nyabimata yerekana ko mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, hatwitswe inzu, imodoka na moto ebyiri nk’uko biri mu mafoto yeretswe urukiko.

Yanavuze ko hari n’ibindi binyabiziga byatwitswe mu Ishyamba rya Nyungwe birimo ibya Sisiyete zitwara abagenzi.

13:54: Icyaha cya gatandatu Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni ikijyanye no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hashingiwe kuri raporo y’Umurenge wa Nyabimata yerekana ko abaturage basahuwe amatungo, imyaka yo mirima ndetse n’amafaranga.

13:44: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo Col Nizeyimana Marc bishimangira ko hari ubushake kuko yabikoze azi neza ingaruka zabyo.

13:35: Icyaha cya gatanu, Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni icy’Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari abahamya ko batwawe n’abarwanyi ba FLN.

Ndikumana Viateur yasobanuye ko ku wa 19 Kamena 2018, yari atashye, ahura n’abantu bagera kuri 50 bitwaje imbunda. Bamwatse isaha yari yambaye baramuboha, bamutegeka kujya kubereka kwa gitifu. Barahageze baramubura ariko ngo icyo gihe bagendaga basahura ndetse bikoreje abaturage ibyo bintu.

Undi watanze ubuhamya ni Semushi David wafatiwe ku Kitabi muri Nyamagabe; yabwiye Ubugenzacyaha ko ubwo yari avuye Nyamasheke yerekeza Kigali ku wa 15 Ukuboza 2018, ngo yafashwe n’ingabo zavugaga Ikinyarwanda, Ikirundi n’Ilingala.

Bose uko bari babatwaye basubiyeyo uretse umuntu umwe wasaga n’uwamenyanye na bo.

13:29: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo, urubanza rugiye gukomeza.

  Mu mafoto

13:20: Nyuma y’ikiruhuko, ababuranyi bagarutse mu cyumba cy’iburanisha, bategereje ko inteko iburanisha ihagera, urubanza rugakomeza.

Nsabimana Callixte 'Sankara' mu rukiko
Sankara yahoze ari Umuvugizi w'Umute w'Inyeshyamba wa FLN
Ababuranyi baganira mbere y'uko urubanza rusubukurwa
Uhereye ibumoso: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique, Habarurema Jean Pierre na Dushimimana Claudine mu bagize itsinda ry'abashinjacyaha
Uri iburyo ni Me Nkundabarashi Moïse wunganira 'Sankara' ubwo yari mu rukiko

12:24: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa nyuma y’isaha imwe, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Col Nizeyimana Marc.

12:19: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibikorwa byabereye i Nyabimata no mu Murenge wa Kitabi, Col Nizeyimana atari ahari ariko yagize uruhare mu gutoranya abarwanyi.

Ati “Yavaga muri Congo, akajya mu Burundi, agatwara ibikoresho bitandukanye. Nubwo atari mu bitero byiciwemo abantu, uruhare yagize mu kubafasha, itegeko ryabyise ibikorwa by’iterabwoba. Dusanga aribyo bimugira gatozi kuri iki cyaha.’’

12:14: Mu buhamya bwa Ngirababyeyi Desire wari utwaye Coaster ya Alpha yabwiye Ubugenzacyaha ko yageze muri Nyungwe agasanga imodoka ya Omega bari kuyitwika. Yahise yumva bavuze ngo ‘nimuzane n’iriya modoka’.

Yahise ashaka kurenga icyo giti ariko bamutera ikintu kimeze nka grenade, imodoka ihita igwa mu ishyamba.

Yibuka ko hari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 warashwe isasu ryo mu mutwe ahita apfa.

12:04: Umushinjacyaha Dushimimana yavuze ko uruhare rwa Col Nizeyimana mu rupfu rw’abantu icyenda ntirugarukira ku nyandikomvugo ze kuko hari n’ubuhamya bwatanzwe.

Mu buhamya bwa Munyaneza Fidèle yavuze uko ku wa 19 Kamena 2018, abarwanyi ba FLN bateye mu gace ka Nyaruguru.

Yavuze ko uwo munsi uwitwa Habimana yamuhamagaye amubwira ko hari inzu ziri gushya.

Ubwo batabaraga batangiye kuzimya, yahamagawe na Gitifu, agiye ku ruhande abona abambaye imyenda ya gisirikare, bahita bamwaka telefoni baramurasa, banamutera imigeri bareba ko yapfuye.

Yavuze ko bagiye bazi ko yapfuye ariko abanza kwitabwaho kwa muganga mbere yo gupfa biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe muri icyo gitero.

11:57: Umushinjacyaha Dushimimana avuga ko ibitero byagabwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru ubwo Col Nizeyimana Marc yabazwaga yavuze ko ‘nari mbishyigikiye kuko yariyo ntego yacu.’

Dushimana ati “Biragaragaza ibikorwa ariko hagamijwe gukorwa ibindi. Imvugo ye ni kimwe mu bimenyetso byinshi bigira gatozi Nizeyimana mu bikorwa by’iterabwoba.’’

  IBITERO COL NIZEYIMANA MARC YAGIZEMO URUHARE

Ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, Col Nizeyimana yavuze ko hari ibitero bibiri yagizemo uruhare.

Yasobanuye ko yafashije abantu 105 bambukiye mu Kivu mu bwato bwaguzwe amadolari 2500; yanambukije abarwanyi ba FLN bagabye igitero muri Nyungwe baciye mu Kibira mu Burundi.

Mu Bushinjacyaha ho yavuze ko mu gitero cyo muri Mata, yavuze ko nta ruhare yabigizemo usibye gutoranya abarwanyi ‘bashoboye’ bakigabye, yahisemo abagera ku 100, biyongeraho abandi babiri banyuze mu Kivu bahurira mu Karere ka Nyamasheke.

11:50: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko secteur, Col Nizeyimana Marc yabarizwagamo ariyo yatangaga abasirikare benshi bateraga u Rwanda.

11:46: Col Nizeyimana Marc yabwiye Ubushinjacyaha ko nubwo ibyo bikorwa atabikoze agatuma abarwanyi babikoze, atabihakana ahubwo ‘‘ndabisabira imbabazi.’’

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko amasasu yambutswaga ajyanwa mu Burundi ariyo yifashishijwe mu kwica abantu icyenda mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

11:42: Mu nyandikomvugo yo mu Bugenzacyaha yo muri Gicurasi 2020, Col Nizeyimana Marc yavuze ko yari umuyobozi wungirije [Commandant] wa Secteur ya kabiri yayoborwaga na Brig Gen Geva Antoine. Yabarizwagamo abasirikare 600 barimo abavuye muri FDLR n’abavuye mu mpunzi babaga barengeje imyaka 18 bagahabwa imyitozo. Secteur ya mbere yayoborwaga na Gen Ferdinand alias Kanyota.

11:34: Icyaha cya kane Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni icy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ubwicanyi ari igikorwa kibuzanyijwe n’amategeko y’u Rwanda.

Mu 2018 na 2019, Umutwe wa MRCD/FLN wakoze ibikorwa by’iterabwoba mu Turere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe. Icyo gihe Col Nizeyimana Marc yari umwe mu bayobozi b’abarwanyi ba FLN.

11:25: Mu nyandiko mvugo ya Col Nizeyimana Marc yavuze ko yari yambukanye abasirikare 19 agiye guhura na Col Alex Rusanganwa alias Guado. Yari yitwaje intwaro zitandukanye n’ibikoresho byo kwa muganga yavuze ko “byari iby’ubutabazi bw’ibanze.’’

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine avuga ko ibyo byerekana ko hari umugambi wari inyuma mu kugirana umubano na Leta y’amahanga ko ari uwo guhangabanya u Rwanda.

Col Nizeyimana yavuze ko barwanaga bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no kumva ko ni yo utaba perezida ariko waba uri muri batanu bakomeye mu gihugu.

11:18: Col Nizeyimana yavuze ko ku wa 18 Gashyantare 2020, bavuye Kahanda bajya mu Kigo cya Gisirikare [Batayo ya 14] i Cibitoke aho bamaze icyumweru mu kigo cya gisirikare.

Icyo gihe bari batanze amadolari 300 yo kugura ama-box arimo amasasu ndetse icyo gihe babahaye inkunga.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo bikorwa bihura neza n’ibigize icyaha kuko itegeko riteganya ko umuntu ugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga [u Burundi] aba akoze icyaha.

Yavuze ko Col Nizeyimana Marc yari afite ubushake bwo gukora icyaha kuko uriya mubano uba ugamije gushoza intambara kuri Leta y’u Rwanda.

Ati “Yagaragaje imiterere ya FLN aho yari, uko bambukaga bakava mu Burundi bagiye gutera. Ni we wateguraga ndetse agatanga abarwanyi bakomeye ‘les meilleurs éléments.’’

11:16: Col Nizeyimana Marc anaregwa kugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga abigiriye gushyigikira intambara.

Iki cyaha gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 mu gihe cy’amahoro cyangwa icya burundu mu gihe cy’intambara.

11:14: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gukomeza, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha Col Nizeyimana Marc ashinjwa.

11:01: Iburanisha ribaye risubitswe mu kanya gato k’iminota 10.

  Ibyo wamenya kuri Col Nizeyimana Marc

Nizeyimana Marc ni mwene Mbavu Elie na Mukamanzi Marthe. Yavutse ku wa 27 Nyakanga 1972. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Mabanza, Segiteri Kibirizi, Selire Rubona.

Yari atuye mu Karere ka Karehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yashakanye na Uwambajimana Donatille, bafitanye abana batanu. Yunganiwe na Me Murekatete Henriette

10:52: Col Nizeyimana Marc mu ibazwa rye yavuze uko bafashijwe kujya mu Burundi aho bageze muri icyo gihugu bisuganyirizayo ngo batere u Rwanda.

Yavuze ko ubwo bambukaga Umugezi wa Rusizi bahuye n’umuraba mu mazi, abo bari kumwe bararohama ariko we na mugenzi we bararokoka.

Icyo gihe bageze ku nkombe bahura n’imvubu zirabirukankana ariko baza kuzicikira ku gasozi. Baje guhura n’abashumba bababaza ako gace babwirwa ko ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nyandiko mvugo ye agaragaza ko hari gahunda yo kwinjiza abarwanyi mu Burundi kugira ngo abe ariho bazava batera u Rwanda.

10:46: Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Col Nizeyimana Marc yabaye mu mitwe y’iterabwoba.

Ati “Imitwe irimo FDLR, CNRD na FLN yayibayemo kugeza ubwo yafatwaga ku wa 28 Gashyantare 2020.’’

Yafashwe ari mu bikorwa byo kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bava muri RDC bajya mu Burundi aho bari basanze bagenzi babo bari mu Kibira ariko anategurira inzira abandi.’’

10:43: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko kuba Col Nizeyimana Marc yaremeye ku bushake bwe kujya mu mitwe y’iterabwoba byerekana ko yakoze icyari kibujijwe n’itegeko.

10:38: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Colonel Nizeyimana Marc ubwo yabazwaga ku byaha aregwa na nyuma yo kubisobanurirwa yavuze ko abyemera. Yemeye ko yabaye mu mitwe y’ingabo itemewe irimo FDLR na FLN.

10:33: Icyaha cya mbere Nizeyimana Marc ashinjwa ni icyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe.

Nizeyimana yahoze muri FDLR FOCA kuva mu 2000 kugera mu 2016 ubwo yinjiraga muri CNRD Ubwiyunge yaje kwihuza na FLN.

Mu 2020 ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, Nizeyimana yagaragaje ko yabaye muri iriya mitwe y’ingabo yombi.

Yinjiyemo mu gisirikare mu 1995, yakoze amahugurwa mu mezi atatu. Mu 1997 yakoze amahugurwa ya ESM (Ecole Superieur Militaire). Mu 2000, yagizwe Sous Lieutenant, mu 2006 yabaye Major, mu 2016 aba Lt Colonel mbere yo kugirwa Colonel mu 2017.

  • - Ibyaha icyenda Nizeyimana Marc ashinjwa

  Kuba mu mutwe w’ingabo utemewe

  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

  Kugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga abigiriye gushyigikira intambara

  Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

10:29: Nyuma yo gusoza ibyaha biregwa Rusesabagina Paul, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yakomeje gusobanura ibyaha biregwa Nizeyimana Marc, ibibigize ndetse n’ibimenyetso byabyo.

10:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu ku giti cyabo n’ibibera mu bikorwa by’iterabwoba.

Ati “Ibyaha byose dukurikiranyeho abantu 21 bari muri iyi dosiye byakozwe n’abantu bahuriye muri MRCD/FLN.’’

Yavuze ko umugambi mugari wa MRCD ari wo abaregwa bose bagendeyeho.

10:21: Umucamanza Muhima Antoine yabajije Ubushinjacyaha ubushake bwa Rusesabagina mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ruberwa yasubije ko ubwo bushake bugaragarira mu mugambi mugari MRCD/FLN yari ifite wo gutera ubwoba abaturage.

Ati “Biriya bikorwa byaberaga mu bice bitandukanye.’’

10:08: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuriye urukiko ko igikorwa cy’iterabwoba Rusesabagina akurikiranyweho ari ukuba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine asobanurira urukiko uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by'iterabwoba

Mu mafoto: Inteko iburanisha urubanza igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine.

Perezida w'Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

09:50: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ubushake mu gukora icyaha kwa Paul Rusesabagina ari uko yari umuyobozi wa MRCD/FLN, akayitera inkunga kandi abaturage bakubiswe nta mpamvu yihariye ihari kuko bakubiswe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye muri Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

Yavuze ko Rusesabagina akurikiranywe nka gatozi mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko yari umuyobozi, akaba umuterankunga wayo kandi abagize umutwe wa MRCD/FLN aribo bakoze ibikorwa byibasiriye abasivili.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ni we wasobanuye ibyaha Rusesabagina ashinjwa

09:42: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye icyaha cya cyenda cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, Rusesabagina akekwaho.

Yavuze ko gukubita no gukomeretsa ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa byakorewe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Ruberwa yavuze ko ibimenyetso by’iki cyaha bishingiye kuri raporo zo kwa muganga zakozwe n’abahanga zerekana abantu bakubiswe bakanakomeretswa ndetse bakaba barasigiwe ubumuga.

Mu buhamya bwe Karerangabo Antoine ubwo yari atabaye abaturanyi be yavuze ko yakubiswe ikintu mu mutwe agahita yitura hasi.

Jumapili Issa na we avuga ko ubwo bafatirwaga mu Ishyamba rya Nyungwe, bavanywe mu modoka bakubitwa inkoni nyinshi.

Ubu buhamya kandi bwatanzwe n’abandi benshi bavuga ko abarwanyi ba MRCD/FLN babakubise ubwo babagabagaho ibitero.

09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Rusesabagina yanyuranyije n’itegeko kuko yateraga inkunga ndetse akanayobora Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN wateye ibisasu na grenade mu bikorwa byakorewe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

Yavuze ko ibyo bitero aho byagabwe hose nta na hamwe hari ikigo cya gisirikare, ahubwo bateraga mu ngo z’abaturage.

09:30: Rusesabagina anashinjwa uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

09:21: Umushinjacyaha Ruberwa yakomeje asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cy’ Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Yavuze ko hari abantu barashwe ariko ntibakwitaba Imana ndetse batanze ubuhamya bugaragaza uko ibyo bitero byagabwaga.

Ruberwa ati “Kuba warasa umuntu ntapfe, ntibiba biturutse ku bushake bwawe. Kuba warasa isasu cyangwa grenade umuntu ntiyitabe Imana ntibiruka ku bushake bw’uwarashe ahubwo ni impuhwe z’Imana.’’

Kayitesi Alice uri mu barasiwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe ahatwikiwe imodoka za Coaster mu 2018, abajijwe ku wa 5 Kamena 2019, yasobanuye ko ubwo bari mu modoka ya Alpha yavaga Rusizi igana Kigali, bageze muri Nyungwe basanga hari abantu batambitse igiti mu muhanda.

Icyo gihe imodoka yarenze icyo giti, bahita bayirasa amasasu amapine aratoboka, bahita barasa abagenzi bamwe barakomereka, abandi bahasiga ubuzima.

Amafoto y’inzu, imodoka na moto byatwitswe

Inzu ya Koperative y'Abanyabuzima ba Nyabimata yatwitswe n'abarwanyi ba FLN
Moto ya Havugimana Jean Marie Vianney nayo yaratwitswe
Moto ya TVS ya Bapfakurera Venuste na yo yaratwitswe

09:16: Umushinjacyaha Ruberwa yasobanuye ko Rusesabagina akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira abantu nk’uwari Umuyobozi wa MRCD/FLN kubera yatanze ubufasha, akayobora umutwe wakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo gutwika.

09:11: Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko itwikwa ry’imitungo y’abaturage mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi nta kindi byari bigamije bitari ugutera ubwoba abasivili.

Yakomeje ati “Kuba barabatwikiye nta kindi bari bagamije kitari ukubatera ubwoba. Bigaragazwa n’uko muri ibyo bitero byagabwe, batwitse imitungo y’abantu ahantu hanyuranye kandi biba byerekana ubutumwa butangwa. Ariko ikintu kitateguwe hatwikwa ahantu hamwe.’’

Bamwe mu baregwa muri iyi dosiye mu buhamya bwabo bavuze ko ibikorwa byo gutwika byakozwe kugira ngo berekane ko FLN ihari.

09:08: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru hari ibinyabiziga byatwitswe.

Me Ndutiye Yussuf yategewe muri Nyungwe, akurwa mu modoka, irwatwikwa irashira. Mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko yambuwe ibyo yari afite ndetse anabona ko hari izindi modoka zatwitswe.

Icyo gihe hanatwitswe Minibus yari itwaye abagenzi, barasa abari bayirimo, barayitwika irakongoka.

Ubushinjacyaha buvuga ko izo modoka zari iz’abasivili zidafite aho zihuriye n’igisirikare ku buryo wavuga ko ari bo cyashakaga kurwanya.

UBUSHINJACYAHA BWEREKANYE AMAFOTO Y’IBYATWITSWE NA MRCD/FLN

Amafoto yerekanwe arimo ay’inyubako ya Koperative y’Abanyabuzima ba Nyabimata, ikaba yari ituwemo Gitifu w’Umurenge, icyo gihe baramurashe ariko ntiyitaba Imana. Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Nsengiyumva Vincent ari umwe mu baregwa muri uru banza.

Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hatwitswe imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ndetse na moto ebyiri za TVS, byose by’abasivili.
Umucamanza Muhima Antoine amubajije uko amafoto yafashwe yasobanuye ko “yakozwe n’Ubugenzacyaha nk’ikimenyetso ubwo icyaha cyagenzwaga.’’

08:49: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cyo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Yavuze ko MRCD/FLN yatwikiye abantu inzu, moto mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Yasobanuye ko abarwanyi b’Umutwe wa MRCD/FLN bateye ako gace ku wa 19 Kamena 2018, batwitse inzu, imodoka na moto ebyiri.

Ubushinjacyaha bwerekana ko mu gihe ibyo bikorwa byabaga, MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

Ni ibikorwa byerekanwa na raporo yakozwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

  Gereza ya Nyarugenge yongeye kumenyesha urukiko ko Rusesabagina yanze kwitaba

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kamugisha Michael yandikiye Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka

Mu ibaruwa yandikiye urukiko yavuze ko Rusesabagina Paul yahakanye ko atazitaba urukiko.

Yagize ati “Tubandikiye tubamenyesha ko Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yamenyeshejwe mu nzira n’uburyo bwemewe n’amategeko. Impamvu yagaragarije ubuyobozi ni uko ku wa 12 Werurwe 2021 yikuye mu rubanza. Yavuze ko usibye uyu munsi n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba kubera nta butabera arwitezeho.’’

Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kwikura mu rubanza.

08:39: Inteko iburanisha igeze mu byicaro byayo. Abacamanza bagiye gutangira kuburanisha urubanza.

08:00: Ababuranyi bose 20 [ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza] bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura aho urubanza ruburanishirizwa. Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwimuriwe mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

  Amafoto y’ababuranyi bagera ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

Ubwo ababuranyi basohokaga mu modoka itwara imfungwa n'abagororwa
Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo na Rusesabagina warwikuyemo nyuma yo kuvuga ko atizeye kubona ubutabera
Mbere yo kwinjira mu rukiko, ababuranyi babanza gukaraba intoki hakoreshejwe 'sanitizer' mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Nyuma yo gukaraba intoki, banapimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu atanduye icyorezo cya Coronavirus
Nsabimana Callixte 'Sankara' apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko
Nsabimana Callixte 'Sankara' yashinjwe uruhare mu byaha 17 ndetse yaburanye byose abyemera
Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi uri muri uru rubanza ubwo yapimwaga umuriro
Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba
Abaregwa bageze ku rukiko ahagana saa Mbili za mu gitondo
"Sankara'' na mugenzi we bari bitwaje dosiye zabo
Uru rubanza ruburanishwa n'Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka
Mukandutiye Angelina ubwo yageraga ku rukiko
  • Ibyaha icyenda Rusesabagina Paul aregwa

 Kurema umutwe w’ingabo utemewe

 Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

 Gutera inkunga iterabwoba.

 Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

 Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

 Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

 Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

 Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

 Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Inkuru bifitanye isano wasoma: Uruhare rwa Rusesabagina mu bwicanyi n’ubujura byakorewe abaturage muri Nyabimata na Nyungwe (Amafoto na Video)

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .