00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igipimo cyo kugwingira mu bana cyageze kuri 33%: Iby’ingenzi muri raporo nshya ku buzima bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 December 2020 saa 12:22
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamirare cyagaragaje ko ibipimo byo kugwingira mu bana mu Rwanda byagabanutseho 5 ku ijana ugereranyije n’imyaka itanu ishize, kiva kuri 38 ku ijana kigera kuri 33 ku ijana.

Kuri uyu wa Kane nibwo hamuritswe Ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-20, bwitezweho kugaragaza intambwe yatewe mu mibereho n’ubuzima ugereranyije n’imyaka itanu ishize.

Bwibanze ku banyarwanda b’igitsina gore bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 49 no ku b’igitsina gabo bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 59 ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5.

Ubwo yatangazaga ibyabonetse mu bushakashatsi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yavuze ko guverinoma yakoze ibishoboka mu kugabanya umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, kandi byatanze umusaruro.

Ati “Guverinoma yakoze ibishoboka kugira ngo kugwingira bigabanyuke, ku buryo mu myaka itanu ishize abana bagwingiye bagabanutseho 5%, bava kuri 38% bagera kuri 33% by’abana usanga badahuye n’imyaka bafite.”

Muri rusange, 1% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bafite mu 2020, bavuye kuri 2% mu 2015, mu gihe 8% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bari bafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite mu 2020, ugereranyije na 9% mu 2015.

Abaganga bagaragaza ko kugwingira biterwa no kuba umwana atarabonye indyo yuzuye igihe kirekire no kurwaragurika, bikagira ingaruka z’igihe kirekire kuko bibarwa ko igwingira rigabanya ubukungu bw’igihugu ku kigero cya 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, kubera ko umwana wagwingiye adatanga umusaruro nk’uwa mugenzi we bangana.

Abahanga kandi bagaragaza ko ari ngombwa kwita ku mwana hakiri kare kuko hafi ya 80% by’ubwonko bwe biremwa mu myaka itandatu ya mbere. Iyo umwana agwingiye mu bwonko, mu mitekereze ye no mu gihagararo, aba atakaje amahirwe atazongera kugaruka no mu bukuru bwe.

Impfu z’ababyeyi n’abana zaragabanyutse

Ikigereranyo cy’ababyeyi bapfa bazize impamvu zo kubyara ku bana 100 000 bavutse ari bazima nacyo cyaragabanyutse, kuko cyabaye impfu z’ababyeyi 203 mu 2020, ugereranije n’impfu 210 z’ababyeyi ku bana bavuka ari bazima 100.000 mu 2015.

Ku bana, mu 2020, ubushakashatsi bwagaragaje bafite ibyago byo gupfa bataramara ukwezi bavutse ari 19 ku bana 1000 bavutse ari bazima, ikigereranyo nticyahindutse cyane ugereranyije n’impfu z’abana 20 ku bana 1000 bavutse ari bazima, hashingiwe ku bushakashatsi bwa 2015.

Abana bafite ibyago byo gupfa batarageza ku mwaka bavutse biyongereyeho gato bagera kuri 33 ku bana 1000 bavutse ari bazima, bavuye ku mpfu z’abana 32 ku ku bana 1000 bavutse ari bazima mu 2015.

Nyamara ikigereranyo cy’ibyago byo gupfa ku bana batarageza ku myaka itanu cyaragabanutse kigera ku mpfu z’abana 45 ku bana 1000 bavutse ari bazima mu 2020 kivuye ku mpfu 50 mu bana 1000 bavutse mu 2015.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore 98% bipimishije inda ku muntu ubihugukiwe nibura rimwe ku nda iheruka, ariko 47% bonyine nibo bipimishije inda inshuro enye cyangwa zirenze.

Abagore 94% babyajwe n’ababihugukiwe naho 93% bemeza ko babyariye kwa muganga naho 70% by’abagore bivugiye ko bakurikiranwe mu minsi ibiri nyuma yo kubyara.

Ibindi biri muri raporo

Muri rusange, ababoneza urubyaro barazamutse kuko bavuye kuri 53% bagera kuri 64% ugereranyije no mu myaka itanu ishize. Muri bo, 58% bakoresha uburyo bwa kijyambere naho 6% bakoresha ubwa kamere.

Mu bijyanye n’abana umugore wo mu Rwanda ashobora kubyara, ubu ni abana 4,1 mu buzima bwe bw’uburumbuke, byenda kungana n’abana 4,2 bagaragajwe mu bushakashatsi bwo mu 2014-15.

Umubare w’abana bavuka ku mugore utuye mu cyaro wavuye kuri 6,3 mu 1992 ubwo hakorwaga ubushakashatsi bwa mbere bwa DHS, bagera ku bana 4,3 muri 2020, mu gihe ku mugore utuye mu mujyi bavuye ku bana 4,5 mu 1992 bagera kuri 3,4 muri 2020.

Iyi mibare yerekana ko abantu babajijwe bari hagati y’imyaka 15-49, abagera ku 10% bonyine ari bo bavuze ko bifuza umwana mu gihe cya vuba, mu gihe 34% bamukeneye, bifuza n’undi nyuma yaho.

Imibare y’ababyarira kwa muganga nayo yarazamutse, kuko yavuze kuri 27% mu 2000 bagera kuri 93% mu 2020.

Mu bijyanye n’uko abantu baryama mu nzitiramubu, uyu mubare ubwo watangiraga kugenzurwa mu 2005 wari hasi cyane kuri 15%, ariko ubu ugeze uri 66% mu gihe mu 2014-15 wari 81%.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko ubu bushakashatsi ari umusaruro w’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa, bukaba ari ingenzi mu igenamigambi binyuze mu makuru yizewe ku baturage n’ibipimo by’ubuzima.

Yavuze ko aya makuru ari ingenzi mu gukurikirana intambwe ziterwa muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha ubukungu, NST1, kimwe n’icyerekezo 2050, ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kongerera imbaraga gahunda zinyuranye zatangijwe hagamijwe kunoza serivisi z’ubuzima.

Ati “Ibi bizakorwa binyuze mu gutanga amahugurwa ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima, uruhare rwabaturage, gushyigikira ubwisungane mu kwivuza, guteza imbere uburyo bugezweho bwo gukusanya amakuru no kwagura serivisi z’ubuzima zikarushaho kwegera abaturage bacu, kimwe no guteza imbere ibikorwa remezo mu nzego z’ubuzima.”

Ubu bushakashatsi busimbura ubwakozwe mu 2014/2015, bugaragaza ibipimo by’ibanze ku mibereho n’ubuzima by’abanyarwanda, serivisi z’ubuzima, imirire, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kuboneza urubyaro, ibyorezo nka Sida n’ibindi.

Bwakozwe bwa mbere mu 1992, bwongera mu 2000, 2005, 2010 na 2015.

Minisitiri w'Intebe yijeje umuhate wa leta mu guteza imbere urwego rw'ubuzima
Uyu muhango witabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .