00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo gihugura abayobozi b’amashuri no kuzamura umushahara: Impinduka ku mibereho y’abarimu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 December 2021 saa 08:37
Yasuwe :

Mwarimu ni we nkingi ya mwamba mu rugamba ruganisha ku ireme ry’uburezi buhabwa abana kuva ku biga mu mashuri y’incuke kugera muri kaminuza.

Ntabwo umusaruro wa mwarimu ushobora kuba mwiza atahawe ibimufasha kugira ngo yigishe neza; birimo ibikorwaremezo, imfashanyigisho n’izindi gahunda zizamura imibereho ye ikarushaho kuba myiza.

Iterambere rya mwarimu, usanga rihangayikishije benshi kuko nko mu Rwanda, hashingiwe kuri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta, mwarimu ni we ushingirwaho.

Kuri ubu mwarimu ari ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda nyinshi za Leta zigamije gukemura ibyo bibazo byo kubaka uburezi buhamye.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwita ku iterambere rya mwarimu, aho kuri ubu hashize imyaka itatu kuva mu 2019, abarimu b’amashuri abanza n’abo mu yisumbuye bongererwa 10% by’umushahara wabo wa buri kwezi.

Ibi bikaba byakomeje no mu 2020 kandi no mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya Leta wa 2021/2022 aya mafaranga 10% y’umushahara wa buri mwarimu akaba yarateganyijwe akazatangwa nubwo igihugu gihanganye n’ibihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Covid-19.

  Hagiye gushyirwaho ikigo cyihariye gihugura abayobozi b’amashuri

Mu Nama Mpuzamahanga ya 13 y’Ihuriro ry’Abarimu, iri kubera i Kigali hagati ya tariki 1-3 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu guhugura abayobozi b’amashuri.

Ni ikigo cyitezweho kujya gihugura abayobozi b’amashuri kuva ku abanza kugera muri Kaminuza, hagamijwe kubaha ubumenyi butuma babasha kuyobora no gucunga neza amashuri.

Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati “Muri uwo murongo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa turateganya gushyiraho Ikigo Nyafurika cyigisha kuyobora amashuri, kizaba gifite intego yo gufasha guverinoma za Afurika kubaka ubusobozi mu guteza imbere imiyoborere y’amashuri.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu bizatuma umusaruro wiyongera, haba ku ruhande rwabo nk’abayobora amashuri ndetse no ku ruhande rw’abarimu baba bashinzwe kureberera.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugeza ubu ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye bigeze kure ku buryo hari icyizere ko iki kigo cyatangira mu bihe bya vuba.

Yakomeje avuga ko hari n’andi mahugurwa asanzwe ahabwa abarimu, byose bigafasha mu kugira mwarimu ushoboye kandi ujyana by’umwihariko n’ibihe bigezweho cyane cyane ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ati “Nko muri ibi bihe bya Covid-19, abarimu bagombaga gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha, icyo gihe icyo twakoze ni ugushyiraho gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwarimu, ibyo kandi bikajyana no kubahugura bigishwa uko bashobora gukoresha izo mudasobwa mu gutanga amasomo.”

Bamwe mu bayobozi b’abarimu bavuga ko kugeza ubu bari bagifite imbogamizi mu guhanga udushya ari nayo mpamvu amahugurwa nk’aya ari ingenzi kuko abenshi bataramenya neza ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishuri Nderabarezi rya Zaza [TTC Zaza], Padiri Mushimiyimana Jean Paul, yabwiye IGIHE ko “Ibijyanye n’ikoranabuhanga ntabwo benshi barabimenya neza, ariko dushimira Leta n’abandi bafatanyabikorwa bashyira imbaraga mu guhugura abarimu kugira ngo za nshingano zabo bazishyire mu bikorwa uko bikwiye.”

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyiraho gahunda nyinshi zigamije guteza imbere imibereho ya mwarimu

  Haracyari icyuho cy’abarimu

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), igaragaza ko nko mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara hari icyuho cy’abarimu barenga miliyoni 15.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Mwarimu muri UNESCO, Carlos Vargas-Tamez, avuga ko icyo cyuho gishingiye ku mpamvu ebyiri zirimo umushahara muto ndetse n’imiterere y’akazi k’ubwarimu.

Ati “Kuba ku Isi hose hari ikibazo cy’ubuke bw’abarimu, birakomeye kubyumva ariko impamvu zibitera zirimo kuba amafaranga bahembwa akiri make ariko na za gahunda zigamije kubafasha zikaba zigishyirwamo amafaranga make.”

Carlos Vargas avuga ko kugeza ubu ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’uburezi ikiri ikibazo cyane kuko nibura yagakwiye kuba iri hagati ya 15-20% aho kuba hagati ya 3-6% by’ingengo y’imari y’ibihugu byose.

Ati “Amafaranga ibihugu bishyira mu rwego rw’uburezi iyo urebye usanga akiri ikibazo gikomeye, ni bimwe mu bituma n’abarimu bahembwa make, bigatera icyo kibazo cyo kuba hari benshi bahitamo kwiga ibindi aho kwiga uburezi.”

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’imibereho ya mwarimu n’iterambere rye mu buryo bw’umwuga n’ubumenyi, aho umwarimu ubishaka kandi ubishoboye azafashwa kwiga akaminuza kugeza ku rwego rwa “Masters”.

Binyuze muri iyi gahunda umwarimu yishyurirwa na Leta ikiguzi cyose cy’amasomo kugeza arangije kwiga kandi ntazishyuzwe ibyamutanzweho.

Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko iyi gahunda n’izindi zirimo kongera umushahara zitezweho gutuma hari benshi bakunda umwuga w’ubwarimu.

Ibi bijyana kandi na gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abarimu hagamijwe kugabanya umubare w’abanyeshuri umwarimu umwe aba agomba kwigisha.

Nko mu mwaka ushize guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya bagera mu bihumbi 28 mu gihe muri uyu mwaka abashyizwe mu kazi ari ibihumbi 30.

Mu Rwanda hateraniye inama yiga ku iterambere rya mwarimu by'umwihariko nyuma y'icyorezo cya Covid-19
Abayobozi mu nzego zitandukanye by'umwihariko izifite aho zihuriye n'uburezi bari kuganira ku iterambere rya mwarimu muri Afurika no ku Isi hose
Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Mwarimu muri UNESCO, Carlos Vargas Tamez na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine baganiriye n'itangazamakuru nyuma y'inama yiga ku iterambere rya mwarimu
Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y'umwarimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .