00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali yongeye gusubikwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 May 2021 saa 08:43
Yasuwe :

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth bwatangaje ko kubera ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Covid-19, inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uyu muryango izwi nka CHOGM yongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri.

Ubusanzwe yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye. Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n’abashinzwe gutegura iyi nama bari bafashe icyemezo cy’uko iba ku mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

Itangazo ryasohowe na Commonwealth kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko icy’ibanze ari ubuzima bw’abaturage ari nacyo cyashingiweho inama yongera gusubikwa.

Yagize ati “Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwmu mu gihe nyacyo.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwalth, Patricia Scotland QC yavuze ko icyorezo cya Covid-19, kigihari kandi gikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango aho hari abaturage babyo bari kwicwa nacyo.

Ati “Tuzi ko icyorezo cya Covid-19, kigikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango byacu, aho ahenshi bakomeje kugira igihombo ku mibereho no gutakaza ubuzima bwa benshi bahitanwa nacyo.”

Yavuze ko bitashoboka guhuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth ngo baganire ku bibazo bitandukanye byugarije uyu muryango, ko ahubwo hagomba kuzirikanwa ku ngaruka inama zihuza benshi zishobora gutera.

Patricia Scotland kandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda kubw’ubunyamwuga, ugushyigikira no kwihangana ndetse n’uburyo bari biteguye kwakira iyi nama kuva ku nshuro ya mbere.

Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga bwabo, inkunga, kwihangana ndetse n’uburyo bari biteguye kwakira CHOGM.”

“Ndashaka gushimira ibihugu byose bigize uyu muryango, by’umwihariko u Bwongereza nk’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Commonwealth n’u Buhinde, bababaye cyane muri ibi bihe bigoye. Ntegerezanyije amatsiko igihe dushobora guhurira hamwe nk’Umuryango wa Commonwealth, imbonankubone mu Rwanda igihe ibintu bizatwemerera kubikora dutekanye. ”

Byitezwe ko ubunyamabanga bwa CHOGM buzatangaza itariki nshya nyuma yo kuganira n’ibihugu binyamuryango ariko inama ikazabera mu Rwanda uko byagenda kose.

U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y’ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi.

Umwanzuro wo kuyisubika wafashwe hagendewe ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 ku Isi bitari uko u Rwanda rwananiwe guhangana n’iki cyorezo

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko nibura kuva iki cyorezo cyatangira kugeza ubu abamaze kucyandura ari 157,329,411 mu gihe abo kimaze guhitana bamaze kugera kuri 3,278,187.

Ni mu gihe kandi muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw’abandura iki cyorezo aho nko mu mpera z’icyumweru cyarangiye ku wa 25 Mata 2021, nibura abantu miliyoni 5.7 aribo bari bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abari bamaze guhitanwa nayo ari 87000.

Ubwo ibendera rya Commonwealth ryazamurwaga i Kigali umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .