00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injira muri studio za Country FM, radio nshya iri guca ibintu mu Burengerazuba bw’u Rwanda (Amafoto na video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 March 2021 saa 07:15
Yasuwe :

Muri iyi minsi ku muntu uri gutembera mu Mujyi wa Kamembe, byamugora kunyura ku bantu batatu atarabonamo ufite agatelefoni gato ku gutwi, agenda yumva ibiganiro cyangwa umuziki w’abahanzi b’Abanyarwanda kuri Radio iri guca ibintu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ni radio yitwa Country FM [105.7], ikaba imaze igihe gito itangiye gukorera mu Rwanda kandi ikaba ifite icyicaro mu Mujyi wa Rusizi, dore ko tariki 1 Gashyantare 2021, ari bwo yatangiye kumvikana ku murongo (on air) bwa mbere.

Iyi radio ije mu gihe Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruherutse kugaragaza ko Radio Rwanda n’iz’abaturage ziyishamikiyeho zumvikana ku kigero cya 98% by’ubuso bw’u Rwanda, bivuze ko Country FM iri mu zije gukemura ikibazo cya bimwe mu bice by’igihugu bitagerwamo radio.

Ibi ariko binajyana no kuba mu bice by’i Burengerazuba by’umwihariko i Rusizi, bakunze kumva cyane radio zo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakaba babona Country FM nk’igisubizo cy’icyo kibazo. Kuri ubu ikunzwe cyane n’abaturage bo mu Burengerazuba mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa imaze ibayeho.

Umwihariko ku rubyiruko n’imyidagaduro

Muri rusange, umurongo wa Country FM, ni imyidagaduro no guha urubuga urubyiruko rufite impano kuko ubuyobozi bwayo butangaza ko 80% by’amakuru n’ibiganiro bizajya bitambuka bizibanda cyane ku myidagaduro.

Nk’urugero rw’ikiganiro ‘The Country Breakfast Show’ gikorwa na MC Tino kuva saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (6:30) kikagera saa tatu n’igice (9:30), kibanda cyane ku makuru aba yaramutse avugwa hirya no hino mu gihugu no hanze yaho.

Muri iki kiganiro kandi habamo ingingo y’umunsi aho abagikurikiye bayitangaho ibitekerezo ndetse kikagira undi mwihariko wo guhamagara abahanzi bakaganirizwa ku mishinga yabo iba igezweho.

Muri icyo gice cyo guhamagara umuhanzi akenshi bakibanda ku guhamagara ba bahanzi abenshi babarizwa mu Mujyi wa Kigali bakabaganiriza ariko babahuza cyane n’abafana babo bari mu Burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko i Rusizi.

Uretse gufasha abahanzi guhura n’abafana babo b’i Rusizi na Bukavu, Country FM ifite umwihariko wo kumenyekanisha impano nshya z’abahanzi by’umwihariko abakorera umuziki muri ibyo bice by’igihugu.

Ibindi biganiro byatangiye birimo icya ‘Country Sports’ gikorwa na Didier Ndicunguye, ‘Country Drive’ gikorwa na Cadette afatanyije na Pax Masunzu [umenyerewe nk’umunyamakuru w’imyidagaduro], ndetse n’ikiganiro cyitwa ‘Iriba ry’Urukundo’ gikorwa na Nyiransabimana Anoura Faswilaty Queen.

Nka Radio ikorera i Rusizi, hafi y’Umujyi wa Bukavu ndetse n’ubwiganze bw’abavuga ururimi rw’Igiswahili mu Mujyi wa Kamembe, ifite ikiganiro gikorwa na Mwinyi Saleh, kigakorwa mu rurimi rw’Igiswahili.

Nduwimana Jean Paul [Noopja], washinze iyi Radio ya Country FM ikaba inafitanye isano ya hafi na Country Records itunganya umuziki w’abahanzi, yavuze ko mu gushinga iyi radio, yari afite intego y’uko yabera icyitegererezo abakiri bato no kuba umuyoboro wo kwigisha abaturage, kubamenyesha amakuru ndetse no kubafasha mu myidagaduro.

Aherutse kubwira IGIHE ati “Ni radio ikora mu buryo bugezweho nk’izo mu Mujyi ariko inakorera abaturage bitewe n’agace twaje gukoreramo. Impamvu ni uko abatuye muri ibi bice by’umwihariko Rusizi na Nyamasheke ntabwo bumvaga radio zo mu Mujyi kandi ziba zifite ibiganiro byiza bakwiriye kumvikana.”

Abanyamakuru bakora kuri iyi radio barimo abagezweho bakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda nka Martin Kasirye uzwi ku izina rya MC Tino wahoze kuri Royal FM, Ndicunguye Didier wamamaye ku bitangazamakuru birimo RBA, Nkurunziza Ferdinand wakoze ku bitangazamakuru birimo IGIHE n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Country FM, Ndicunguye Didier yavuze ko mu bibazo baje gusubiza birimo no gufasha mu kumenyekanisha ibyiza bibarizwa mu Burengerazuba bw’u Rwanda bahereye mu Karere ka Rusizi, ku buryo ibikorwa birimo iby’ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’amahirwe aboneka muri ibi bice azarushaho kugaragara.

Yakomeje agira ati “Country FM ije kandi gusubiza ikibazo cy’abahanzi nyarwanda byari bigoye kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo muri aka gace cyangwa se ngo babone urubuga rwo kugaragaza impano zabo.”

Abaturage bavanywe mu bwigunge

Muri rusange, mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze itangiye, Country FM ivugira ku murongo wa 105.7, yumvikana neza mu Ntara y’Uburengerazuba ku kigero cya 100%, ikagira n’umwihariko w’uko no muri Pariki ya Nyungwe yumvikana neza.

Ahandi bumva neza Country FM ni mu bice by’Intara y’Amajyepfo ndetse no mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abaturage bavuga ko ari amahirwe akomeye babonye kuba baregerejwe radio kuko uretse RC Rusizi [ya RBA], nta yindi radio yapfaga kumva mu buryo bworoshye.

Uwitwa Minako Abdallah ukora ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Kamembe, Umujyi wa Rusizi ahazwi nko muri Cité, yabwiye IGIHE ko Country FM yabakuye mu bwigunge, asaba ko ibiganiro byakongerwa.

Yagize ati “Ubu nta yindi radio tucyumva, ni Country FM. Yaje twari tuyitegereje cyane ku buryo idukuye mu bwigunge, twari twarabuze ikidususurutsa, imyaka yari ibaye myinshi cyane, tutagira radio yacu inaha.”

Yakomeje agira ati “Ibiganiro biciyeho wumva ari ibiganiro tutari twarigeze twumva muri Rusizi, yongereho n’ibindi biganiro byinshi.”

Twizeyimana Vincent, Uhagarariye Urwego rw’Abanyamahoteli mu Karere ka Rusizi, yagize ati “Nibwo igitangira, ariko mu busanzwe twumvaga Radio za hano muri Congo na Radio Rusizi itumvikana neza. Yaje nk’igisubizo, abantu baburaga ubwinyagamburiro, ku buryo nk’ibintu by’imyidagaduro nta mwanya munini byahabwaga inaha.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ariko kwamamaza kuri radio ndi birahenze cyane, mu kuza kwayo urumva ko ari igisubizo, navuga ko twavuye mu bwigunge, ariko iracyafitemo akabazo k’uko itumvikana ahantu hanini, hari ibice itumvikanamo, tukaba twasaba ko bagira ibyo bahindura, ikagera hose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye IGIHE ko ibyo biteze kuri uyu mushinga mugari wa Country FM ari byinshi birimo no kumenyekanisha ibikorwa by’aka karere.

Yagize ati “Radio niba ari ugutangaza amakuru twibwira ko amakuru ya mbere itangaza ari ay’aho ikorera, ikindi itangazamakuru rigira intego y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibibera aho rikorera. Ntabwo umuntu yabura kwishimira igikorwa nk’icyo ngicyo, tukitezeho byinshi.”

Ku bakora mu Rwanda, bazi ko isoko rya Rusizi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rifite umwihariko wo kugira abantu benshi, bikaba ari nayo mpamvu abashinze Country FM bavuga ko baje koroshya ubwo bucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Country FM, izaba yatangiye kumvikana ku Isi hose binyuze mu gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse ibiganiro byayo byinshi biratangira kujya bitambuka mu buryo bwa ‘Live’ ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Facebook, Twitter na Instagram.

Ubwo abanyamakuru ba IGIHE bakirwaga muri studio za Country FM

Studio zikoreramo iyi radio ziri ku rwego rwo hejuru
Country radio niyo ya mbere iri ku rwego rwo hejuru mu karere ka Rusizi
Country radio izibanda cyane ku biganiro by'urubyiruko
Niyigena Isaac ni umwe mu banyamakuru bazakora kuri Country Fm
Nkurunziza Ferdinand ni umwe mu banyamakuru bazaba bakora kuri iyo radio
Ku muryango winjira muri studio za Country fm
Ibiganiro by'iyi radio byiganjemo iby'imyidagaduro na siporo bikunzwe na benshi
Iyi radio yiyemeje kuvana mu bwigunge abanya-Rusizi na Nyamasheke ndetse na Bukavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .