00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu u Rwanda rufite mu kuba RDC yakwinjira muri EAC

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 February 2021 saa 01:19
Yasuwe :

Impunguke muri Politiki mpuzamahanga n’iterambere ry’ubukungu zisanga kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Somalia byakwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byaba inzira nziza y’ubufatanye mu iterambera n’imiyoborere irambye mu karere.

RDC na Somalia ziri gusaba ko zashyirwa mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ndetse uyu muryango uri gusuzuma ubusabe bw’ibi bihugu byombi, ngo harebwe niba byakwinjira muri uyu muryango bisanga Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, Rwanda na Sudani y’Epfo.

Kuwa 27 Gashyantare ubwo hateranaga Inama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu bya EAC, basabye Inama Nkuru y’Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibikorwa bya EAC, kwihutisha ubugenzuzi busuzuma niba igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyujuje ibyangombwa byatuma cyemererwa kwinjira muri EAC.

Birumvikana ko kwinjira muri uyu muryango kw’iki gihugu hari inyungu nyinshi ibihugu biwugize bishobora gukuramo mu buryo bunyuranye kandi n’ibi bihugu biwujemo biba byiteze byinshi mu muryango bijemo.

Ku ruhande rw’u Rwanda impuguke muri politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan yabwiye IGIHE ko kwinjira kwa RDC u Rwanda rubifitemo inyungu ziri mu bubanyi n’amahanga, RDC nayo ikaba yabigiramo inyungu z’umutekano.

Ati “Kubana na RDC, muzi ibibazo biri muri Congo by’imitwe yitwaje intwaro birashoboka ko ku bufatanye n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba babasha kugarura amahoro muri aka karere. Hari byinshi kandi u Rwanda rwakigira kuri RDC nubwo nayo hari byinshi izigira kuri ibi bihugu biri muri EAC.”

“Ubusanzwe ibi bihugu bifitanye amasezerano yo gufatanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi, niba hari ingabo zishobora kujya kugarura amahoro aho rukomeye bitabanje kunyura mu nzira ndende, birumvikana neza ko binyuze mu gushyira hamwe byaba bimwe mu bisubizo byo gufasha ibi bihugu mu kurandura burundu intambara z’urudaca zibigaragaramo.”

Buchanan yavuze ko kuba ibi bihugu byaza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byakongera imbaraga mu kurwanya imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDRL, FLN n’indi.

Ati “Ntabwo bivuze ko ariyo ndunduro y’iyo mitwe. Birumvikana kugira ngo umutwe nka FDLR urunduke bisaba ubushake bwa Politiki. Yego byakongera imbaraga mu kugabanya umuvuduko wayo. Burya kuvuga ni kimwe no gukora ni ibindi. Habayeho ubufatanye bw’ibihugu byombi byatanga umusaruro kuko byafasha guhangana n’iyo mitwe, tubaye turi kumwe mu muryango.”

Hari n’inyungu mu bukungu

Uretse mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga na politike, impuguke mu bukungu zisanga hari byinshi bijyanye n’iterambere ry’ubukungu u Rwanda ruzungukira mu kuba RDC yakwinjira muri EAC.

Impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka yabwiye IGIHE ko izi nyungu mu by’ubukungu zizagera ku Rwanda ziturutse mu koroshya ibijyanye n’urujya n’uruza.

Ati “Urabizi neza ko EAC yasinye isoko rusange ryayo, ni ukuvuga ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu biva muri EAC nta misoro ya gasutamo yishyurwa. Ibi rero byaba bivuze ko ibintu bivuye muri RDC nta musoro wa gasutamo byakwishyura kandi natwe ibyo twohereza yo byakwiyongera kuko nta misoro twaba twishyuzwa. Urumva ko abakora ubucuruzi bakunguka cyane kuko ibicururwa byakwiyongera. Muri rusange ubucuruzi bwazamuka hagati y’ibihugu byabo.”

Yakomeje avuga ko hari n’inyungu ko ubushomeri bwagabanyuka. Ati “Twibuke ko amasezerano ya EAC yemera urujya n’uruza rw’abantu, aho ushobora gukorera mu gihugu runaka bitabanje kwaka uburenganzira bwo kuhakorera, abantu bashobora kwerekeza muri RDC kuhakorera cyangwa Abanye-Congo bashobora kuza mu Rwanda, irumva ko ubushomeri bwagabanuka.”

Iyi mpuguke mu bukungu ikomeza ivuga ko n’ubwo Somalia ari Igihugu gifite amikoro make kandi cyazahajwe n’intambara ariko gifite abaturage bacyo baba hanze benshi kandi bafite ishoramari rikomeye.

Ati “Nubwo ari gihugu gihora mu ntambara, ni Igihugu gikunze kugira amahirwe y’ishoramari. Buriya ahanini ariya mazu manini tubona muri Kenya usanga ari aya Abanya-Somalia. Ni igihugu gifite abantu benshi baba mu mahanga kandi bakunda igihugu cyabo. Kandi ntitwakwibagirwa ko ari igihugu gifite peteroli nyinshi na gazi nk’umutungo kamere ndetse kikaba ari n’igihugu gikora ku nyanja.”

Ibyo EAC isabwa ngo igere ku ntego zayo

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu kugeza ubu, aribyo u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Tanzania na Sudan y’Epfo.

Izi mpuguke zisanga hari ibintu byinshi umuryango wa EAC ukwiye gukora kugira ngo ibe umuryango utanga umusaruro mu gihe cyose ibi bihugu byakwinjira muri uyu muryango.

Teddy Kaberuka yagize ati “Hari ibintu uyu muryango ukwiye kugiramo inyungu nyinshi hagati y’ibihugu biwugize ku bijyanye n’ishoramari. Birashoboka ko twagira inganda hano mu karere aho kugira ngo ayo mabuye y’agaciro ajye gutunganyirizwa mu bindi bihugu agatunganyirizwa aha, tugasohora aya maze gutunganywa. Ni amahirwe kuko ibihugu byacu bifite aya mabuye ntabwo yaba ava kure. Uretse no kuba umuryango umwe ariko n’umuryango wagira umusaruro kuri ibi bihugu.”

“Ikindi cyihutirwa muri byose ni uko ibihugu bigomba kwishyura amafaranga yose bisabwa y’imisanzu kuko ibihugu biramutse bitishyuye ibyo bigomba nabyo byateza ibibazo cyane. Igisabwa ni uko buri gihugu cyatanga icyo gisabwa n’umuryango kuko ari ihame. Imishinga y’uyu muryango ikomatanyije nayo ikwiye gushyirwamo imbaraga kuko yagira uruhare mu iterambere ry’abanyamuryango.”

Kuri Dr Buchanan Ismael we yavuze ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikwiye kugira ubufatanye buhoraho kugira ngo uyu muryango utange umusaruro mu buryo bwose.

Ati “Nta kindi bisaba uretse ubushake bwa Politiki z’ibi bihugu. Imvugo ikaba ariyo ngiro. Afurika irambiwe abayobozi bagenda bagakora inama z’ibyo batazashyira mu bikorwa. Natwe abaturage tugomba kubigiramo uruhare, ntabwo abayobozi bazakora ngo natwe turyame. Kugira ngo bigerweho ni ubushake bwa Politiki ni ubushake bw’abaturage.”

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo, Uganda, Kenya na Tanzania.

Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda. EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda , u Burundi na Sudani y’Epfo.

Kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwinjira muri EAC abasesenguzi bagaragaza ko u Rwanda rwabyungukiramo byinshi, Aha Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yaganiraga mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi (Photo: Urugwiro)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .