00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasabwe ko ingingo zirengera umwana mu ikoranabuhanga zishyirwa mu itegeko rimwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 December 2021 saa 07:38
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe Umutekano w’Amakuru muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Maurice, yatangaje ko hari kurebwa uko hashyirwaho itegeko rishya rirengera abana mu by’ikoranabuhanga cyangwa hakavugururwa irihari, hakumirwa ingaruka ribagiraho.

Yabivugiye mu Nama nyunguranabitekerezo izwi nka “Rwanda Internet Governance Forum 2021” yahuje inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga, yateranye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021.

Yari igamije kurebera hamwe imikorere n’imikoreshereze ya internet nyuma y’umwaduko wa COVID-19, amasomo icyo cyorezo cyigiweho mu gutanga serivisi za Leta, kurinda abana ingaruka za internet ndetse n’ubucuruzi bukorerwa kuri internet.

Abarimo ba rwiyemezamirimo mu ikonabuhanga, abanyeshuri ba za kaminuza, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’itegamiye kuri Leta ndetse n’abayobozi mu nzego za Guverinoma zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga ni bo bayitabiriye.

Mu byagarutsweho, hagaragajwe uko internet ishobora kugira ingaruka mbi ku bana mu gihe haba hatabayeho ubugenzuzi bukwiye bugirwamo uruhare n’ababyeyi ndetse n’abarezi.

Kajangwe yibukije ko mu 2019 u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurengera abana mu mikoreshereze ya internet, bityo ko nta cyuho gihari mu mategeko ku bijyanye no kubarinda ingaruka zayo.

Uretse izo ngamba, hari n’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryasohotse ku wa 22 Kanama 2018, ririmo ingingo zirengera abana.

Iryo tegeko rigena uko ibyaha birimo kwereka abana amashusho y’urukozasoni kuri mudasobwa bihanirwa.

Yakomeje agira ati “Hashyizweho uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa mu kugeza imbere y’ubutabera abakoresha ikoranabuhanga mu bigira ingaruka mbi ku bana.”

Uretse kuri internet no mu bitangazamakuru birimo televiziyo na radio hari amasaha bibujijwe gutambutsa ubutumwa budakwiye kumvwa cyangwa kurebwa n’umwana. Ni hagati ya saa tanu z’ijoro na saa kumi n’imwe za mu gitondo. Yagaragaje ko iyo mikorere irinda uburenganzira bw’abana.

Hari kwigwa umushinga w’itegeko rivuguruye rirengera abana mu mikoreshereze ya internet

Kajangwe yabwiye abitabiriye inama ko hari gukorwa inyigo y’uko iryo tegeko rirengera abana ryavugururwa rikarushaho kunozwa.

Ati “Turi kureba uko twavugurura cyangwa tugakora umushinga w’itegeko rigamije kurengera uburenganzira bw’umwana kuri internet. Bizaterwa n’ibyavuye mu isesengura ryakozwe, rizagaragaza niba tugomba kongerera imbaraga itegeko rihari cyangwa hagashyirwaho irishya.”

“Ndatekereza ko mu bihe bizaza tuzaba dufite itegego rigari kandi rinononsoye, rirengera uburenganzira bw’abana kuri internet.”

Umuyobozi ushinzwe kurengera umwana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nduwayo James, yavuze ko ingaruka z’ikoranabuhanga zishobora kugera no ku mwana utaravuka. Aho yatanze urugero rw’igihe umubyeyi yareba filime z’urukozasoni atwite.

Yashimangiye ko abana bato bagerwaho n’ingaruka cyane bageze ku mashuri kuko ariho akenshi babasha kubonera internet.

Yagaragaje ko umwana aba akwiye kurindwa ingaruka z’ikoranabuhanga bijyanye n’ikigero agezemo, asaba ababyeyi n’abarezi kugenzura ibiba bihugije abana mu gihe bakoresha internet.

Dr Nyiranzamwiyitira Christine uyobora Ishami ry’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yagaragaje ko mu bigo by’amashuri hashyizweho ingamba zo kurinda abana kugerwaho n’ingaruka za internet.

Byakozwe hafungwa imbuga zinyuzwaho amashusho y’urukozasoni ku buryo batabasha kuzigeraho bakoresheje mudasobwa zo ku ishuri n’ahandi hose haba ibihabanye n’amasomo ntibemererwe kuhagera.

Yanagaragaje ko hashyizweho ubugenzuzi bukorwa n’abarimu cyangwa abanyeshuri hagati yabo, aho uwakoresheje internet mu bihabanye n’ibyo mu ishuri atungirwa agatoki.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Broadband Systems Corporation, Muhirwa Christian, yibukije ko ibinyuzwa kuri internet ari kimwe mu ngaruka zikomeye ikoranabuhanga rigira ku bana, avuga ko “ababyeyi n’abarezi badakwiye gutegereza ko RURA aba ari yo igena ibyo kwereka abana”.

Inzobere mu byo kurengera umwana kuri internet akaba n’umukozi muri UNICEF, Robert Ford, yavuze ko ikoranabuhanga risigaye rirangaza abana ku buryo byateza n’impanuka mu mihanda.

Muri iyo nama hanatanzwe ikiganiro ku buryo bwo kugeza serivisi za Leta ku bazikenera hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyo cyatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, John Bosco Kabera; Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Ntale Alex; Fiona Kamikazi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri I&M Bank na Bigirimana Noëlla uhagarariye ubushakashatsi n’udushya mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC).

Hagaragajwe ko internet yafashije benshi kubona serivisi bakeneraga zirimo n’izo gushaka amakuru kuri COVID-19, nubwo hananenzwe ko yagiye igenda buhoro bitewe n’imikorere ya sosiyete zimwe na zimwe idahwitse.

Ikindi cyagarutsweho ni ubucuruzi bwo kuri internet bwafashe indi ntera kuko ari yo nzira yonyine yari ihari kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA),Gahungu Charles, yatangaje ko bari gukurikirana ibibazo bishobora kugaragara nk’inzitizi ku ikoreshwa rya internet kuko iri mu bisigaye bikenewe cyane.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gihagarariye abakoresha Ikoranabuhanga (RICTA) Ingabire Grace, yavuze ko bakorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo izo mbogamizi zikigaragara na zo ziveho.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyo nama bashimangiye ko abakoresha ikoranabuhanga biyongereye cyane kandi mu buryo butanga inyungu.

Inama yitabiriwe n'abo mu nzego za leta n'imiryango itegamiye kuri leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .