00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimana na Matakamba bareganwa na Rusesabagina basabye imbabazi, banasobanura ibitero bya FLN i Rusizi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 May 2021 saa 08:57
Yasuwe :

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwasubukuye urubanza Ubushinjacyaha buregamo ibyaha birimo iby’iterabwoba abantu 21 barimo Paul Rusesabagina na bagenzi be. Rwakomereje mu cyumba cy’ahahoze Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura.

Kuri uyu munsi, urukiko rwatangiye rwumva ubwiregure bwa Col Nizeyimana Marc wahakanye bimwe mu byaha ashinjwa, rukurikizaho Bizimana Cassien wemeye ibyaha bitandatu akurikiranyweho ndetse akanabisabira imbabazi ngo kuko atabikoze ku bw’inabi afitiye igihugu cyamubyaye.

Humviswe kandi na Matakamba Jean Berchmans nawe wagize uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi wemereye urukiko ko yari abitse imbunda, grenande n’amasasu byakoreshejwe muri ibyo bikorwa.

Bizimana na Matakamba basobanuriye urukiko uburyo bayobotse FLN, uruhare rwabo mu bitero by’uyu mutwe byagabwe mu Rwanda mu Karere ka Rusizi, uko bagize uruhare mu gutwika imitungo y’abaturage, amafaranga bahabwaga n’ibindi.

Iburanisha ry’uyu munsi ryasojwe saa munani, rizakomeza ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi humvwa abandi baregwa.

UKO IBURANISHA RYAGENZE

13:45: Yabwiye urukiko ko arusaba imbabazi, akazisaba n’abanyarwanda bityo ko bakwiriye kumugirira icyizere agasubira mu muryango nyarwanda.

Yavuze ko yemera uruhare rwe muri ibi bitero, ati “Iyo hagira uwangirika sinari kuba umwere imbere y’Imana”.

13:40: Ku cyaha cyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda, yavuze ko nta mpamvu n’imwe afite yo kutagisabira imbabazi, kuko ngo yisubiyemo agasanga yaratanze grenade, zirimo iyaturikirijwe i Kamembe.

Ati “Hari Grenade nahaye Nikuze Simeon, ndumva ntazi ibyo yayikoresheje azabyivugira. Iyo nahaye motari Damascène, ni yo yakoze i Kamembe. Izindi ebyiri zabitswe na Innocent, yari azifite na Pistolet, izindi enye nazihaye abayobozi b’iwacu kuko nari maze kwemera icyaha, bituma njya kwerekana n’ibikoresho nari mbitse.”

13:30: Icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba yavuze ko atari azi ko FLN ari umutwe w’iterabwoba, ahubwo ko icyo yakoze ari ugufasha umuntu kuko ngo yabwirwaga ko FLN ari umutwe w’urubyiruko rushaka gutahuka mu Rwanda mu mahoro, nta ntambara. Yavuze ko kandi atari azi ko FLN ari umutwe w’ingabo wa MRCD.

  Yahabwaga 500$ yo kubika imbunda

Uyu mugabo yavuze ko yahabwaga amadolari 500 yo kubika ibikoresho, akiyongeraho n’andi 100$ mu gihe yabitse ibikoresho.

13:20: Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, yavuze ko atigeze aba umusirikare, nta mashuri yize, ahubwo ko yari umuturage usanzwe. Yemera iki cyaha abishingiye ku kuba yarakiriye imbunda yahawe na Bugingo.

Ngo igihe cyarageze, imbunda imwe ikoreshwa mu kugaba igitero cyagabwe hafi y’uruganda rwa Kawunga, gusa ngo nta kintu bangije. Nyuma iyo mbunda niwe wahisemo kuyibika, kuko ngo yari yabwiwe ko izahabwa Abarundi.

Yemeye kandi ko ariwe washatse Byukusenge Jean Claude, amuhuza na Bizimana Cassien baganira imikoranire ya gisirikare. Ngo bukeye, Bizimana na Shabani, bamugezeho mu murima we i Rusizi, bamubaza aho Ikigo cya Gisirikare kiri arahabarangira.

Baragiye ngo bararasa, ariko we ngo kuko nta mbunda yari ihari, yari yihishe. Yavuze ko ariwe wahaye Nikuze Simeon agapfunyika karimo grenade abisabwe na Bugingo.

Grenade umunani n’imbunda enye yavuze ko aribyo bikoresho yari abitse kandi ko byose yakoze igiteranyo cyabyo n’amasasu akabitangira i Rusizi.

13:15: Matakamba yavuze ko kujya gukorera muri RDC byamugushije mu mutego wo gutanga amakuru ku bitero byagabwe k’u Rwanda ariko byatewe n’uko ubwo yavaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabitewe n’ibihombo yari amaze kugwamo ku buryo n’ubu afite amadeni ya banki.

Yavuze ko Bugingo Justin ariwe wamukanguriye kujya muri ibyo bikorwa, gusa yemera ko yakoze icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba anabisabira imbabazi.

13:10:Iburanisha rirasubukuwe, hagiye gukomeza kumvwa ubwiregure bwa Matakamba.

12:10: IBURANISHA RIBAYE RISUBITSWE, RIRASUBUKURWA SAA SABA

11:55: Matakamba Jean Berchmans niwe ukurikiyeho ngo yisobanure. Avuze ko ariwe wa mbere wafatiwe i Rusizi mu bo bakoranaga bose. Yafashwe tariki 19 Ukwakira 2019, ndetse ngo ni nawe waranze bagenzi be bose barafatwa, atangira kubazwa.

Atangiye yemera icyaha cyo kugambana no gushishikariza abantu kujya mu bikorwa by’iterabwoba. Yavuze ko ari umunyarwanda utuye ku butaka bw’u Rwanda, ngo yari aziranye na Bugingo ndetse na mbere ya Jenoside bari baziranye mbere y’uko mu 1994 [Bugingo] ahungira muri RDC.

Matakamba Jean Berchmans niwe ugezweho mu kwisobanura

Ngo ubusanzwe yacukuraga amabuye, ariko kubera ko leta yaje guhindura amategeko agenga ubucukuzi, yaje gufata umwanzuro wo kuva mu Rwanda ajya muri RDC kuko yabonaga amaze guhomba.

Muri Mata 2019 nibwo ngo yagiye muri RDC i Bukavu mu kureba uko yakwihangira umurimo. Ngo yakoraga ikinyobwa kiva muri Tangawizi, yari afite umugore wo muri RDC bafatanyije gukora uruganda rwacyo.

Muri icyo gihe, ngo yaje guhura n’umuntu witwa Pacifique, aza kumenya ko ari mu bigeze kuza mu Rwanda bamusaba akazi ko gucukura amabuye.

Matakamba yavuze ko aho muri RDC ariho yahuriye n’abantu bamwinjije mu bikorwa by’ubugambanyi.

Matakamba n'umwunganizi we imbere y'urukiko

ASABYE IMBABAZI ABANYARWANDA

Bizimana ati “ Ndabisabira imbabazi imbere y’urukiko ndetse n’imbere ya sosiyete nyarwanda kuko mu kuba narakoze biriya byose, nta rwango nari mfitiye igihugu cyanjye, kwari ukubaha amategeko [...] ku bwo gutinya ibihano bikakaye by’umuntu wanze kumvira, nicyo cyangushije muri biriya byose”.

11:45: Icyaha cyo gutwikira undi ku bushake nacyo yabwiye urukiko ko acyemera, atanga urugero rw’imodoka ya Daihatsu batwitse nyuma yo kubonamo imyenda isa n’iya gisirikare.

Ku cyaha cyo gukoresha binyuranyije n’itegeko ikintu giturika ahantu hateraniye abantu, yavuze ko nacyo acyemera. Yabishingiye ku mbunda, amasasu na grenade yagiye ashyikiriza Matakamba cyo kimwe n’ibyo we ubwe yakoresheje.

Ati “Byose ndabyemera nyakubahwa Perezida w’Urukiko. Nk’uko natangiye mbyemera n’ubu ndacyabyemera.”

Ibitero yagabye

Yasobanuye imiterere y’ibitero we ubwe yagiyemo. Icya mbere ngo yacyitabiriye muri Kamena 2019, kigabwa ahitwa Rubondwe. Matakamba ngo niwe wari wateguye aho bari bukigabe.

Ngo Matakamba yamubwiye ko hari ibirindiro bya gisirikare bari bugabeho igitero. Ngo barahageze, amwereka hejuru y’umuhanda, biba ngombwa ko barasa hejuru y’umuhanda aho hari ibirindiro bya gisirikare.

Ngo hari nka saa sita z’ijoro, muri uko kurasa hatambuka ikamyo bahita bayurira basubira muri Congo. Ati “Tukiri kurasa hari imodoka yahatambutse y’ikamyo duhita dukata turataha”.

Igitero cya kabiri ni icyo muri Nyakanga 2019. Cyo cyabereye hafi y’uruganda rwa kawunga. Ngo bagombaga kurasa bakagenda, bahageze bahasanga imodoka ya Daihatsu iparitse, barebyemo babonamo imyenda isa n’iya gisirikare.

Ngo yahise amenyesha Gen Jeva akoresheje telefoni yari afite ya “Android”, undi amutegeka ko imodoka n’iyo myenda babitwika. Muri iyo modoka nta bantu bari barimo usibye iyo myenda, ngo batwitse intebe z’imbere n’ibindi byose birashya.

Umuntu wese ugize uruhare mu bitero, ngo yari yarashyiriweho agahimbazamusyi k’amadolari 100 ya Amerika, ndetse nawe ubwe yarahabwaga. Yavuze ko ari amafaranga bari bashyiriweho kugira ngo batagira umuntu bica ahubwo ngo bateze umutekano muke gusa.

11:30: Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Bizimana yavuze ko nacyo acyemera. Yabishingiye ku bikoresho bitandukanye yinjije mu Rwanda, cyo kimwe n’ibitero bibiri we ubwe yagabye mu Rwanda.

Yavuze ko usibye imbunda eshatu [yasobanuye mbere], hari n’izindi yazanye mu Rwanda azikuye mu bice bitandukanye. Yatanze urugero ku zindi mbunda ebyiri yakuye i Kalehe ku cyicaro cya FLN kwa Gen Jeva Antoine.

Hari hari n’amasasu agera kuri 700 yazanye mu Rwanda na grenade zigera kuri esheshatu, imbunda ya Pistolet n’amasasu 40 yayo nabyo byambukijwe abigizemo uruhare.

Hari n’izindi mbunda enye za AK 47 n’amasasu 500 “njye ubwanjye natanze maze gufatwa, nari mbifite hafi y’iwanjye aho bita i Nyangezi”.

  Bizimana yavuze uburyo yinjije imbunda mu Rwanda

11:15: Ku cyaha cya gatatu cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Bizimana yavuze ko acyemera kuko ngo abitegetswe na Gen Jeva wari ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, yamutegetse guhura na Bugingo Justin wari uyoboye ingabo muri Bukavu.

Yafashe urugendo ngo ava mu birindiro ahitwa i Falinga ajya i Bukavu, akeka ko bahura hari mu 2019 mu ntangiriro. Bugingo yamubwiye ko bafite abantu mu Rwanda, ariko abo bantu badafite ibikoresho.

Ngo yahise abimenyesha Gen eva, amubwira aho ajya gufata ibikoresho, ahageze ahura n’umuntu yohereje, amuha ibikoresho abishyikiriza Bugingo nawe amubwira ko yabishyikiriza abantu mu Rwanda.

Icyo gihe ngo yajyanye imbunda za AK 47 eshatu, amasasu 160 na grenade ebyiri. Ngo Bugingo yamubwiye ko aza kumuha abantu bamugeza i Rusizi, afata ibyo bikoresho ari kumwe n’uwitwa Matakamba n’uwari ubayoboye ugenda abereka inzira witwa Shabani Emmanuel, bafata izo mbunda bazizana mu Rwanda.

Matakamba Jean Berchamas (yari ayoboye ibikorwa byo mu Rwanda bya FLN) na Bizimana ngo bahuriye i Nyawera muri Bukavu, aba ariho bahagurukira.

Yavuze ko yaherukaga mu Rwanda mu 1994, ku buryo yanahageze agasanga harahindutse cyane.

Inshingano ze ngo zari ukwinjiza mu Rwanda ibikoresho cyangwa kugira ibitero yitabira mu gihe bibaye ngombwa.

 Bizimana yemeye icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, asaba imbabazi

11: 05: Icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba nacyo atangiye kucyireguraho, abwira urukiko ko acyemera kandi agisabira imbabazi. Ati “Kuko nagize uruhare mu bikorwa byabereye mu Karere ka Rusizi”.

Yavuze ko yagiye muri FLN kuko yari yabwiwe ko hagiye kuba imishyikirano n’u Rwanda, impunzi zigacyurwa. Ngo we yagiyemo ashaka ko izo mpunzi nizicyurwa, yazahabwa imperekeza nk’umusirikare.

10: 55:Bizimana abwiye urukiko ko atigeze aba muri FDLR/FOCA, ko ibikubiye mu nyandiko mvugo ye ari ibiganiro bisanzwe yagiranye n’umugenzacyaha, ko yabisinyiye atasomye.

Yavuze ko muri RDC yari afite Poste de Santé avuraho ndetse na nyuma agiye mu gisirikare cya FLN, yakomeje kuvura. Ati “Kuvura ni ko kazi kanjye, nakavuyemo ngiye i Bukavu muri biriya bikorwa ndi kwisobanuraho.”

10: 50: Hagiye kumvwa ubwiregure bwa Bizimana Cassien utangiye kwiregura yemera icyaha cyo kujya mu mutwe utemewe wa FLN ndetse ati “ndanagisabira imbabazi”.

Avuze ko FLN yashinzwe tariki 10 Kamena 2016 ndetse we ayijyamo mu Ukwakira uwo mwaka, icyo gihe ngo yari i Rutshuru ahitwa Falinga.

Yavuze ko ubwo yafatirwaga muri RDC mu mpera za 2019, yahise ajyanwa i Rusizi, atangira kubazwa nyuma y’iminsi azanwa mu Mujyi wa Kigali akomeza kubazwa uko yagiye muri FLN.

IBURANISHA RIRASUBUKUWE

10:25: Col Nzeyimana n’umwunganizi basoje kwiregura, umucamanza atanze akaruhuko k’iminota 15 mbere y’uko iburanisha rikomeza. Ku rundi ruhande, riraza gusozwa saa munani z’amanywa kuko inteko ifite urundi rubanza igomba gusoma muri ayo masaha.

09:50: Ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake, Me Murekatete yavuze ko mu nyandiko itanga ikirego cy’ubushinjacyaha, buvuga ko MRCD/FLN yakoze ibikorwa byo gutwikira undi ku bushake inyubako, imodoka na moto mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, no mu wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe ndetse no mu Karere ka Rusizi.

Bwavuze ko ubwo ibyo bikorwa byabaga, Col Nizeyimana yari mu batozaga abasirikare.

Me Murekatete yavuze ko uwo yunganira adakwiriye kubibazwa kuko atari we wohereje abarwanyi gutwika, ndetse ko n’ababigizemo uruhare bose nta n’umwe wigeze amushinja cyangwa ngo agaragaze ko hari ubundi bufasha ubwo aribwo bwose yatanze.

We ngo icyo yakoze ni uko yarwanaga muri Congo aho bari bari.

09:31: Me Murekatete yavuze ko Col Nizeyimana atari mu bantu bibye abaturage, ndetse ko nta n’umuntu n’umwe mu bo bareganwa wigeze amuhamya kuba yarageze mu Rwanda agabye igitero. Yavuze ko adakwiriye gukurikiranwaho icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

9:10: Me Murekatete yavuze ko we n’umwunganizi we bari kwiregura bakurikije amategeko ubushinjacyaha bwahereyeho hatitawe ku kuba mbere hari andi mategeko. Me Murekatete yavuze ko urega ariwe ufite inshingano zikomeye zo gutanga icyo ashingiraho arega umuntu, bityo ”ibyo ubushinjacyaha bwaduhaye burega nibyo tugarukiraho twiregura”.

  “Nta tegeko nta cyaha”

9:10:Me Murekatete Henriette wunganira Col Nizeyimana Marc, abwiye urukiko ko amategeko ubushinjacyaha bwishinjikiriza mu kurega uwo yunganira, yashyizweho muri Kanama 2018, kandi ngo ibyaha aregwa byabaye mbere y’icyo gihe.

Yavuze ko amahame agena ko “nta tegeko nta cyaha”, bivuze ko hashingiwe kuri aya mategeko ubushinjacyaha bwatanze, nta cyaha cyari kiriho kuko nta tegeko ryateganywaga bitewe n’igihe ibyaha byabereye.

Me Murekatete Henriette wunganira Col Nizeyimana Marc
Perezida w'Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

8:50: Ku cyaha cy’itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, Me Murekatete yavuze ko bishingiye ku gihe ibikorwa byabereye n’igihe amategeko yasohokeye, nta buryozwacyaha bukwiriye kubazwa umukiliya we.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bushinja uwo yunganira ko FLN yakoze ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Nyabimata. Ngo icyo gihe yari Komanda wa Segiteri y’Amajyaruguru ari nayo yavagamo abarwanyi bagabye ibitero mu Rwanda ndetse akaba yari ashinzwe kubategura.

Me Murekatete yavuze ko Col Nizeyimana atigeze agaba ibitero mu Rwanda, ko ahubwo we yarwanaga muri Congo n’ingabo za Mai Mai, FARDC, Nyatura n’indi mitwe.

Ku bitero byagabwe muri Nyabimata, yavuze ko atazi igihe byateguriwe ahubwo ko ngo yabibonye mu itangazamakuru, ati “bigombye kuba byarateguwe mu bwiru bwinshi”. Yavuze ko nubwo yari yungirije Komanda w’agace k’Amajyaruguru, Gen Jeva, ngo ntiyari abizi kuko ngo ababikoze bose bavuka i Cyangugu kandi ngo nawe ni ho [Jeva] avuka.

Me Murekatete yavuze ko iki cyaha uwo yunganira atagakwiriye kukibazwa, kuko nta musirikare yigeze ategura, ndetse ko atigeze amenya igihe ibitero byateguriwe.

8:45: Umwunganizi wa Col Nizeyimana, Me Murekatete Henriette, niwe wahawe umwanya n’urukiko kugira ngo asobanure icyo amategeko avuga ku bijyanye n’ibyo umukiliya we ashinjwa.

Yavuze ko hashingiwe ku mategeko ubushinjacyaha buregesha n’igihe ibikorwa aregwa byabereye, asanga ingingo zishingirwaho mu kumurega ibyaha zidakwiriye kuko igihe ibikorwa byabereye n’igihe amategeko yashyiriweho bitajyanye.

Mu iburanisha riheruka, hireguye Nizeyimana Marc ushinjwa ibyaha icyenda. Yari yunganiwe na Me Murekatete Henriette. Uyu mugabo wavutse mu atuye mu Karere ka Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yashakanye na Uwambajimana Donatille, bafitanye abana batanu.

Mu bwiregure bwe, yavuze ko nta bitero yigeze ategura ngo bigabwe k’u Rwanda, ndetse ko nta n’ibikorwa by’iterabwoba yigeze akorera mu Rwanda.

Mu 1994 ni bwo yahungiye muri Zaïre. Yafatiwe mu ngabo za FLN afite ipeti rya Colonel. Yavuze ko yarwanye intambara nyinshi muri Congo, akiga muri kugeza mu 2002 ubwo igisirikare cya FAC cyabirukanaga bakajya muri FDLR.

Yavuze ko yemera ko yagiye mu Mutwe w’Ingabo utemewe wa FDLR-FOCA.

Col Nizeyimana Marc yavuze ko atabaye mu buyobozi bukuru bwa FDLR-FOCA. Ati “Umurimo munini nakoze ni ukuba Commander muri Sous Secteur ya Reserve. Yari nka batayo yari ishinzwe

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Reba uko iburanisha riheruka ryagenze: Nsengimana na Col Nizeyimana bavuze ko bamenye ko FLN ari umutwe w’iterabwoba bageze mu Rwanda (Amafoto na Video)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .