00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabye ibitero i Rusizi bemeye icyaha banasaba imbabazi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 May 2021 saa 09:00
Yasuwe :

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be aho kuri uyu munsi humviswe abaregwa kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi, hafi ya bose bemeye ibyaha bakanasaba imbabazi bashimangira ko babitewe n’ubukene.

Umwe mu bireguye ni Shabani Emmanuel. Yabwiye urukiko ko mu 2015 yisanze mu bibazo bikomeye n’umugore bituma batandukana. Yavuze ko byari ibihe bimukomereye, ava aho yari atuye ajya kuba i Bukavu kuko ariho nyina atuye.

Uyu mugabo yavuze ko yari asanzwe ari umuhinzi, kuko yarangije kwiga akabura akazi. Icyo gihe ngo HCR yakoze ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziba i Bukavu, kugira ngo abone inkunga ya HCR cyane iyo kwiga nawe ajyamo.

Aho niho yatangiriye urugendo rumuganisha ku kwiyunga ku mitwe ishaka guhungabanya umutakano mu Rwanda kuko yari yijejwe amafaranga.

UKO IBURANISHA RYAGENZE

15:00: Iburanisha ry’uyu munsi rirasojwe, urubanza ruzakomeza tariki ya 13 Gicurasi na 14 Gicurasi 2021 saa mbili n’igice za mu gitondo.

14:40: Nsanzubukire abwiye urukiko ko asaba imbabazi abanyarwanda na Perezida wa Repubulika ku bw’icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe. Yavuze ko nubwo yisunze amasezerano ya Lusaka, adahakana icyaha yakoze kandi yemera.

14:20: Mu 2002 nibwo we n’abandi banyarwanda bavuye mu gisirikare cya Leta ya Congo birukanywe, yinjira muri FDLR. Icyo gihe ngo yari afite ipeti rya Major.

Mu 2016 yavuye muri FDLR ajya muri CNRD, umutwe yabayemo kugeza tariki 9 Gashyantare 2017 ubwo yafatwaga n’Ingabo za FARDC. Yemera icyaha cy’uko yabaye mu mutwe w’ingabo utemewe ariko ko agendeye ku masezerano ya Lusaka yo mu 1999, iteka rya Minisitiri ryo mu 2004, itangazo rihuriweho rya Guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda ryasinyiwe i Nairobi mu 2007; adakwiriye kuregwa iki cyaha kuko binyuranyije n’ibivugwa mu masezerano ya Lusaka.

Ayo masezerano avuga ku gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, agashimangira ko abantu bakurikiranwa n’inkiko ari abakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu, Jenoside cyangwa se ibyaha by’intambara.

14:10: Nsanzubukire abwiye urukiko ko yavuye mu Rwanda agahungira muri RDC afite ipeti rya Sous-Lieutenant. Ubwo inkambi zasenywaga muri icyo gihugu, yahungiye muri Centrafrique ariko bigeze mu 1999 izo mpunzi zongera kwirukanwa kuko inkambi zari zafunzwe.

Muri Mutarama 1999, ngo yabaga i Bangui ariko we na bagenzi be bari impunzi babwirwa ko bagiye kuvanwa mu gihugu. Ngo burijwe indege babwirwa ko bagiye gusubizwa aho izindi mpunzi ziri, bisanga muri i Gbadolite bari mu gisirikare cya RDC hamwe n’abandi banyarwanda.

14:05: Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred niwe ugiye kwiregura. Urukiko rutangiye rumubaza inkomoko y’izina Irakiza Fred. Yavuze ko ari izina yafashe ari muri CNRD.

14:05: Ntabanganyimana asubije ko iyo ubugure bubayeho, abagabo bagurirwa umutobe. Yavuze ko nta gihembo yahawe, ahubwo icyo yaguriwe ari amacupa abiri ya Primus nk’umuntu uteye igikumwe ku masezerano y’ubugure bw’ubwato.

Nyuma y’aho ngo nta handi yongeye guhurira na Bugingo, usibye ku munsi yafatiweho i Bukavu yaramubonye.

14:00: Ubushinjacyaha nibwo buhawe umwanya, buvuga ko bushaka kubaza Ntabanganyimana niba ubwo yari amaze kuranga ubwato, yaba yarahawe igihembo, cyaba gihari akavuga uko kingana.

13:55: Umwunganizi we avuze ko icyaha akurikiranyweho nta bimenyetso nyakuri bihari byashingirwaho mu kukimuhamya, asaba urukiko ko rwakwemeza ko umukiliya we ari umwere.

13:40: Umwunganizi we avuze ko mu nyandiko y’ibazwa, harimo kunyuranya kuko umugenzacyaha yabajije Ntabanganyimana niba azi gusoma, undi asubiza ko atabizi.

Ngo iyo nyandiko ikomeza ivuga ngo “amaze gusoma”, akibaza uburyo umuntu utazi gusoma hakwandikwa gutyo aho kwandika ngo “amaze gusomerwa”.

13:30: Ntabanganyimana abajijwe ibijyanye n’amazina yandi yitwa, inkomoko yayo, avuga ko Combe Barume Matata ari amazina ari mu byangombwa bye byinshi byo muri RDC birmo Permis de Conduire n’ibindi byo mu ishyirahamwe ry’abashoferi abamo muri RDC.

13:30: Ntabanganyimana abajijwe n’urukiko ibijyanye n’ibyo yemeye mu ibazwa, ko ariwe washatse ubwato bwakoreshejwe mu kuvana abarwanyi ba FLN muri RDC bagezwa mu Rwanda.

Yavuze ko atazi gusoma no kwandika, ko amaze gufatwa yahawe impapuro agateraho igikumwe gusa. Abwiye urukiko ko n’iyo bamuzanira inyandiko iriho ko ariwe wishe Yesu, hatagize umusomera yashyiraho igikumwe.

13:20: Yavuze ko yafashwe tariki 24 Ukwakira 2019 mu Mujyi wa Bukavu. Ngo yafashwe n’abantu atazi, bamuhamagaye kuri telefoni. Ngo hari ahagana saa kumi n’imwe za nimugoroba, uwari umuhamagaye amubwira ko amushakira akazi.

13: 15: Uyu mugabo yavuze ko Bugingo yaje kumusaba ko yamurangira aho yagura ubwato, arabikora ndetse ko yasinye nk’umugabo mu igurwa ry’ubwo bwato. Yavuze ko muri icyo gihe cyose atari azi ibijyanye na FLN, ko uwo mutwe yawumenye afunzwe.

13:10: Yavuze ko yamenyaniye na Bugingo Justin i Bukavu aho yakoraga akazi k’ubushoferi. Icyo gihe ngo yamuhaye ikiraka cyo kumutwarira amabuye, ariko na nyuma y’aho iyo yakeneraga ibindi bikoresho by’ubwubatsi, yamuhaga akazi. Yavuze ko yamutwariye umucanga, amabuye na gravier.

13:05: Iburanisha rirasubukuwe, hagiye kwiregura Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata. Avuze ko ubusanzwe atuye i Bukavu aho yari umushoferi w’amakamyo.

UMUCAMANZA ATANZE IKIRUHUKO CYA SAA SITA, IBURANISHA RIRASUBUKURWA SAA SABA

11:54:Nikuzwe asabye imbabazi, abwira urukiko ko ibyo yakoze yabitewe n’ubujiji ko iyo aza kuba abifitemo ubushake atari kunanirwa gushaka abantu batera grenade.

11:40: Gutera grenade yari guhabwa amadolari 200 akayagabana n’uwayiteye. Yavuze ko Bugingo yari yamwemereye ko azamuha amadolari nk’ibihumbi bine cyangwa bitanu, amubwira ko yayifashisha akagura nk’ikinyabiziga cyangwa se akubaka inzu agatera imbere.

11:35: Yaje kujya muri Congo, ashaka kureba Shabani cyangwa se Bugingo kugira ngo abagishe inama, nibatamufasha amenyeshe ubuyobozi bwa RDC kuko grenade ya mbere yayiherewe muri Congo.

Yavuze ko muri icyo gihe yakoreye impanuka muri Congo, ahava ajya mu bitaro. Yaje guhamagarwa na Matakamba tariki 15 Ukwakira 2019, amuha agafuka karimo imyenda mu modoka rusange.

Ageze mu rugo, muri ako gafuka yasanzemo grenade yindi, ziba ebyiri na none agira ubwoba ashaka uko yanabigeza ku buyobozi.

Yavuze ko yafashwe mu gihe yatekerezaga kubwira ubuyobozi ko hari ibintu yahawe.

11:20: Nikuzwe abwiye urukiko ko mukuru we yamuhuje na Bugingo azi ko agiye kumuha akazi gasanzwe. Ngo nyuma yaho aho kugira ngo Bugingo amuhamagare, yamuhuje n’undi amubwira ko icyo bamushakira ari ukumuha grenade akajya kuyitera.

Ngo yabajije mukuru we niba yari azi ko akazi agiye guhabwa ari ako gutera grenade, undi amubwira ko atari ko biri, ariko amusaba kurangwa n’ubushishozi mu byo akora byose n’ubutumwa ahabwa.

Nikuzwe abwiye urukiko ko yahakaniye Bugingo amubwira ko adashobora kwemera akazi ko gutera grenade. Ngo yahise aterwa ubwoba, yemera guhebera urwaje afata grenade arayibika arara umutima udiha.

11:10: Iburanisha rirasubukuwe. Nikuzwe Simeon niwe ukurikiyeho. Ni murumuna wa Shabani Emmanuel, bombi baburana bemera ibyaha bashinjwa.

10:45: UMUCAMANZA ATANZE IKIRUHUKO CY’IMINOTA 15, IBURANISHA RIRASUBUKURWA SAA TANU

10:25: Byukusenge abwiye urukiko ko ibyaha byose aregwa abyemera, ndetse ko abisabira imbabazi. Gusa agaragaza ko mu bikorwa bye, yirinze ko hagira umuntu n’umwe ubikomerekeramo kuko byari bihabanye n’amahame FLN yashyizeho. Ngo bo icyo bari babwiwe ni ugukora ibishoboka byose bakagaragaza ko uyu mutwe uhari kugira ngo leta y’u Rwanda yemere kugirana ibiganiro nawo.

10:00: Byukusenge yavuze ko yagize uruhare mu gitero cya grenade yatewe mu Mujyi wa Kamembe, hari tariki 11 Ukwakira 2019.

Icyo gihe ngo Bugingo Justin yaramuhamagaye amubwira ko amushaka. Ngo yageze i Kamembe ahura n’uwitwa Nsabimana Jean Damascène, amubwira ko yahawe grenade agomba kujya gutera mu Mujyi wa Kamembe.

Yafashe iyo grenade bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ajya mu mujyi wose wa Kamembe ayifite kugeza saa moya. Ageze ku musigiti w’Abayisilamu, ahagarara imbere yaho ahari akabari kitwa Stella.

Hafi aho hari haparitse imodoka y’ivatiri, aba ariho ayitera iraturika undi ahita afata inzira asubira aho yatahaga.

Muri iryo joro, ngo abapolisi n’abasirikare bagiye mu rugo rwa Matakamba, bahita bamutwara. Saa cyenda z’ijoro nibwo bamutwaye. Mu gitondo, ngo yumvise kuri radiyo ko hari umuntu wakomeretse.

Matakamba agifatwa, abandi benshi nabo bahise bafatwa.

9:50: Byukusenge Jean Claude niwe uhawe umwanya kugira ngo yisobanure. Atangiye abwira urukiko ko yemera ibyaha byose. Nyuma ya Jenoside, uyu mugabo yahunganye n’ababyeyi be, bajya muri RDC ariko baza gutandukana afite 11 y’amavuko atoragurwa n’umusirikare witwa Rwabukwisi wahoze muri EX-FAR.

Ku myaka 15, yinjijwe mu gisirikare, bigeze mu 2003 ahabwa ipeti rya Caporal muri FDLR. Mu 2012 nibwo yatashye nyuma yo kumenya ko ababyeyi be bari mu Rwanda.

Yavuze ko ageze mu Rwanda, ubuzima bwamugoye, ariko aza kumenya ko Matakamba afite akazi ko gucukura amabuye mu kirombe. Yatangiye kumukorera mu 2015 hashize iminsi akazi karahagarara.

Mu 2019, Matakamba yagiye kumurega amwishyuza amafaranga yari yaramugurije. Undi amubwira ko ntayo, ahubwo amwizeza ko ashobora kongera kumuha akazi bityo akamwishyura.

Baje kongera gukorana mu kirombe ariko kiza kugwamo umuntu kirafungwa. Matakamba aza kumubwira ko hari abandi bantu bafite akazi ashobora kumuhuza nawe maze akajya amwishyura buhoro buhoro.

Uko niko yaje kumujyana i Bukavu, ahurirayo na Bizimana Cassien amusaba kubiyungaho. Uwitwa Bugingo Justin ngo yaje kumubwira ko azajya aherekeza ibikoresho bya FLN akabigeza mu Rwanda.

9:35: Umwunganizi wa Ntibiramira, abwiye urukiko ko kuva umukiliya we yafatwa, aburana yemera icyaha. Yabwiye urukiko ko uwo yunganira yavugishije ukuri ku byaha bine aregwa, ko yagaragaje ko ibyo yagiyemo byose atari abizi ahubwo ko yari akurikiye amafaranga gusa.

Yavuze ko mu miburanire ye yicuza ibikorwa bye bibi yakoze, asaba urukiko ko rwazashingira ku ngingo ya 38 y’itegeko rirwanya iterabwoba, maze kuba yemera icyaha akanasobanura ibyo yakoze afite ipfunwe, akazagabanyirizwa igihano.

Abaregwa baganira n’abunganizi babo mbere y’iburanisha

Me Moise Nkundabarashi aganira na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yunganira

9:25: Yavuze ko igitero cya mbere cyagabwe ku ruganda rutunganya ifu y’ibigori n’imyumbati. Ngo yari kumwe na Sibomana Jean Bosco. Ubwo bari bahageze, ngo Sibomana yateye grenade mu modoka kugira ngo ayitwike, ariko grenade irapfuba.

We yahise arasa amasasu atandatu mu kirere, kugira ngo agaragaze ko FLN ihari. Imbunda na Grenade yavuze ko bari babihawe na Matakamba.

Igitero cya kabiri ngo bakigabye ahitwa mu Rubonwe. Yari kumwe na Matakamba, Byukusenge Jean Claude, Sibomana Jean Bosco, Shabani Emmanuel na Bizimana Cassien. Bari bafite umugambi wo gutega imodoka ngo bayitwike.

Bizimana ngo yagiye mu muhanda ahagarika imodoka ya Coaster, ariko yanga guhagarara, barasa amasasu ntiyahagarara. Bateze izindi ebyiri zose zanga guhagarara, bigeze mu rukerera bafata inzira barataha.

Igitero cya gatatu nicyo cyatwikiwemo imodoka, icyo gihe imbunda bari bazikuye muri RDC.

Icya kane bakigabye i Nyakarenzo ku muhanda ujya i Mibilizi. Icyo gihe ngo bahagaritse ikamyo, yanze guhagarara bararasa irahagarara, umushoferi avamo bayiteye grenade ntiyashya.

Yavuze ko bishoboka ko ibirahure byayo aribyo byaba byarangiritse, gusa ngo abasirikare b’u Rwanda bari hafi aho, bumvise urusaku rw’amasasu nabo bararasa aba barwanyi ba FLN bahita bahunga biruka.

9:15: Hakurikiyeho Ntibiramira Innocent. Atangiye abwira urukiko ko ibyaha byose bine abyemera kandi abisabira imbabazi abanyarwanda, igihugu n’umuryango we.

Yemereye urukiko ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba acyemera, kuko ngo Matakamba yagiye kumureba amubwira ko hari abasirikare bari muri RDC bamushaka, ko yajya kubareba akumva icyo bamushakira.

Ngo yamubwiye ko mu gihe yabyemera, yazakuramo amafaranga menshi. Yavuze ko yaje kubyemera, maze bajyana i Bukavu, bahurirayo na Bizimana Cassien. Ngo icyo gihe hari mu kwezi kwa Gatatu mu 2019.

Bizimana ngo yamubajije niba yarigeze kuba muri FDLR, undi amubwira ko yagiyeyo akamaramo igihe gito. Uwo mugabo ngo yamubwiye ko mu gihe yakwemera ibyo abwirwa, azajya abona n’andi mafaranga, anamumenyesha ibijyanye na FLN.

Ati “Amafaranga ni mabi nyine, naravuze nti reka mbyemere wasanga ngiye gukira.”

9:00: Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Shabani yabwiye urukiko ko acyicuza akanagisabira imbabazi. Yemera ko yagize uruhare rwo guherekeza umusirikare wa FLN wari ugiye mu bikorwa bya gisirikare, ku buryo ibyo yaba yarakoze byose nawe yemera ko yabigizemo uruhare.

Yemeye kandi icyaha cyo gutwikira abandi ku bushake n’icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ku cyaha cya gatanu cyo gukoresha ibintu biturika binyuranyije n’amategeko nacyo yavuze ko acyicuza akanagisabira imbabazi.

08:55: Ku cyaha cyo gushishikariza abantu gukora iterabwoba, uyu mugabo yemeye ko yagikoze kandi akagisabira imbabazi. Ati “Ndabyemera”. Yemera ko yashishikarije murumuna we kujya mu mikoranire na FLN, gusa avuga ko ibyo yakoze byose atari azi imigambi migari ya FLN.

08:50: Uyu mugabo yafashwe mu Ugushyingo 2019 atarabona amadolari ibihumbi bitanu yari yemerewe. Ngo yari yaranamaze gutegura umushinga azayakoresha ku buryo yamufasha guhindura ubuzima.

08:45: Shabani abwiye urukiko ko yicuza akanasaba imbabazi ku bw’uruhare rwe muri ibi bikorwa. Avuga ko uyu munsi ababazwa n’uko na murumuna we yisanze muri ibi bikorwa binyuze mu mikoranire ye na Bugingo Justin kuko ngo nawe yahabwaga grenade ngo azikwize mu barwanyi na FLN.

08:40: Shabani yavuze ko kubera ubukene n’ubushomeri, kuko ngo yari yemerewe ko mu gihe nakomeza gukora ashobora kuzahembwa amadolari 5000, yemeye kujya azana mu Rwanda abarwanyi.

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuzwe Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .