00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Ndayizeye wari ukuriye ubutasi mu mutwe udasanzwe wa FDLR yafashwe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 11 May 2021 saa 09:59
Yasuwe :

Lt. Ndayizeye Yvon wari ukuriye itsinda ry’ubutasi mu mutwe udasanzwe wa CRAP ushamikiye kuri FDLR, yafashwe ku manywa yo ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021 n’Ingabo za FARDC i Ndosho mu Mujyi wa Goma.

Uyu mugabo yafashwe saa munani z’amanywa, bivugwa ko byaturutse ku makimbirane yagiranye na Col Ruhinda uri mu bayobozi ba FDLR.

Lt. Ndayizeye yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutasi za RDC aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC akicamo abasirikare batanu n’ibindi bitero birimo ibyagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.

Amakuru aturuka i Rutshuru mu ndiri y’itsinda rya CRAP, ni uko yari amaze iminsi yarabereye Col Ruhinda umutwaro aho yamushinjaga kumugonganisha na Gen. Ntawunguka Omega, Umuyobozi Mukuru wa FDLR/FOCA.

Col Ruhinda yashinjaga Lt Ndayizeye kumutangaho amakuru avuga ko ngo ari mu biganiro na RNC kugira ngo ajyane abasirikare muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa gusa ngo uyu mugambi ukaba waraje gupfuba ubwo byari bimaze kumenyekana.

Uyu mwuka mubi watumye Col Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Maj Bizabishaka aho bafashe icyemezo cyo gutuma Lt Ndayizeye i Goma bamugusha mu mutego w’inzego z’umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

Lt Ndayizeye avugwaho ibitero by’ubwicanyi we n’ishami ry’ubutasi muri CRAP. Iyi CRAP ni yo igira uruhare mu bitero bigabwa na FDLR.

Yagiye ayobora ibitero byishe abasivile, bikangiza ibikorwa remezo birimo n’inzu zatwitswe ku wa 28 Mata 2016. Yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kuwa 10 Mutarama 2021, bivugwa ko Lt Ndayizeye yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga naho kuwa 07 Werurwe 2021 ayobora ikindi cyishe abarinzi batandatu.

Ibi bitero byose byashyizwe kuri FDLR ariko abaturage batuye ahitwa Kabaya muri Teritwari ya Rutshuru bo bashyira mu majwi Lt Ndayizeye. Ni nawe wagiye ayobora ibikorwa by’ubwambuzi butandukanye ku baturage b’Abanye-Congo.

Lt Ndayizeye yigeze kuzanywa mu Rwanda mu Kigo cya Mutobo ahamara ibyumweru bibiri aratoroka yisubirira mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Twagerageje kuvugisha Maj Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu ya Ruguru ariko ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

FDLR igeze ku buce

Guhera mu 2019, imitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC ntiyahirwe n’ibitero bikaze yagabweho n’Ingabo za Leta, FARDC. Byakomeje no mu 2020 aho umutwe wa FDLR ari umwe mu yabuze abarwanyi benshi. Abatarapfiriye muri ibi bitero bafashwe ari bazima, bagezwa imbere y’ubutabera.

Lt Gen Mudacumura washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu batarahiriwe n’ubutegetsi bushya bwa Tshisekedi.

Mudacumura yari ayoboye igisirikare cya FDLR, (FOCA) mu gihe Gen Byiringiro Victor ayoboye igice cy’uwo mutwe cya Politiki. Uretse urupfu rwe, mu 2018 abandi bayobozi b’uwo mutwe barafashwe bajyanwa mu Rwanda kuburanishwa. Abo barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo.

Mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000.

FDLR yatakaje ibice byinshi yakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

Ifoto ya Lt Nikuze Jean Baptiste uzwi nka Yvon Ndayizeye ubwo yari amaze gufatwa na FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .