00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndifuza guhura na Rusesabagina na Sankara - Kayitesi wamugajwe n’ibitero bya FLN muri Nyungwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 June 2021 saa 12:00
Yasuwe :

Kayitesi Alice umwe mu bamugajwe n’ibitero umutwe wa FLN wagabye mu ishyamba rya Nyungwe, yavuze ko yifuza guhura na Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, kugira ngo babone ingaruka ibitero bagabye byamugizeho.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo Urukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi hakomeza kuburanishwa urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte n’abandi baregwa hamwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo.

Kayitesi Alice w’imyaka 25, atuye mu Murenge wa Nyakabanda. Ni umwe mu barashwe ubwo inyeshyamba za FLN zagabaga igitero mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018, bagatwika imodoka zanyuraga muri iryo shyamba ari nako barasa ababaga bazirimo.

Mu buhamya yavugiye imbere y’urukiko, Kayitesi wakoreraga mu Karere ka Rusizi acuruza telefone muri Sosiyete ya Tecno, yavuze ko hari kuwa Gatandatu saa kumi n’imwe ubwo imodoka yabavanaga i Rusizi baje i Kigali aho yari aje gusura ababyeyi.

Bageze mu ishyamba rya Nyungwe butangiye kwira aribwo basangaga ibiti mu nzira. Bahasanze abantu bafite imbunda n’izindi ntwaro, bababwira ngo bahagarare.

Shoferi yabanje kwanga, abwira abagenzi ko batangiriwe n’abantu bashobora kuba ari ‘intaragahanga cyangwa inyeshyamba’.

Muri uko kubwirana bibaza ikibaye, inyeshyamba zatangiye kubarasaho amasasu menshi.

Ati “Bahise batangira kurasa, hari akana k’imyaka 15 kari kicaye iruhande rwacu bahise bakarasa mu mutwe. Bwimba (mugenzi we bari kumwe ) yahise ambwira ngo njye munsi y’intebe.”

“Shoferi yakomeje kugenda, tugeze imbere twumva ikintu imodoka kirayiteruye, irahengama igana mu ishyamba. Ikimara gucurama hari harimo abantu benshi bamwe bari kuboroga. Hari umwana wari uri kurira inyuma yanjye ndebye nsanga mama we yapfuye, ariko umwana ari kuririra ku bibero bya nyina.”

Kayitesi n’ikiniga cyinshi, yavuze ko bakomeje gukurikizwa amasasu, akebutse abona abantu bari kubarasa ni abana bangana na we b’imyaka 23 na 25.

Bakomeje kugenda bavirirana, we na mugenzi we Bwimba wari warashwe bikomeye. Kayitesi na we yavuze ko yari yarashwe nubwo atari yabimenye.

Ubwo bari mu ishyamba biruka, ngo ntazibagirwa umugabo bahagaritse bamusaba kubasindagiza, agihagarara inyeshyamba zikamurasira imbere yabo akagwa aho.

Ati “Twagenze urugendo runini. Bwari ubwa mbe mbonye ishyamba, bwari ubwa mbere nari mbonye intambara. Nabonye ishyamba ribi.”

Muri iryo shyamba ry’inzitane, Kayitesi yari yambaye agasengeri kuko ikote yari yarihambirije mugenzi we Bwimba wari wakomeretse nubwo bari batatanyije agasigara inyuma.

Imbeho yari yose, amaraso akomeza kumushiramo nubwo atari yabimenye ko bamurashe. Ngo baje kugera ahantu ku mugezi utemba baricara, imvura ihabanyagirira ijoro ryose.

Ati “Twaraye mu ishyamba, bigeze saa kumi nibwo natangiye kugagara. Ntabwo nari mbizi. Umubiri wanjye wari wuzuye ibisebe hose n’ibiti byanjombye. Mbwira abantu twari turi kumwe, nti munkurure mungeze ku muhanda.”

“Baramfashe turagenda tugeze ku muhanda, mpabona abasirikare b’u Rwanda. Njye nagize ubwoba nsubira inyuma nirukanka sinari kwizera ko aribo. Abaturashe nabo bari bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Rwanda ariko zisa nabi , hamwe ugasanga bambaye ipantalo ya gisirikare barengejeho umupira usanzwe cyangwa ikote rya gisirikare.”

Yaje guhumurizwa, Ingabo z’u Rwanda zimwereka ko atari abagizi ba nabi ashira impumu aremera zitangira kumwitaho we na bagenzi be.

Ati “Banjyanye i Kigeme mu bitaro nari natakaje amaraso menshi. Njye sinumvaga ko ari isasu. Twagezeyo, nari mfite amasasu mu kuguru barambwira ngo njye CHUB kuncisha mu cyuma, ntabwo nahatinze naratashye bakajya bampfukira mu rugo.”

Yasabye guhuzwa na Rusesabagina

Kayitesi wari umaze igihe arangije amashuri yisumbuye, yavuze ko amaso ye yabonye ibyo atari yiteze abona, ubuzima bwe bugahinduka mu gihe gito mu buryo atari yiteze.

Yavuze ko yari umwana ufite ejo heza, ukeneye kwibeshaho we n’umuryango we, nyamara inyeshyamba za FLN zabimwambuye mu ijoro rimwe ku ‘nyungu zabo bwite’.

Ati “Nari umwana ufite ahazaza heza, nshaka kwiga. Nagiye i Cyangugu ngiye gushaka akazi, mfite umuryango ntunze nanjye nshaka kwibeshaho. Abantu runaka bafata umwanzuro wo kumpindurira ubuzima, banyitwaza mu bibazo byabo. Ndi umwana washakaga ejo heza. Nagombaga kwiga nkarangiza.”

Yakomeje ati “Bwarakeye turi ku Kigeme nza kubona amashsuho, abitwa ba Sankara bari kwigamba ko bafashe Nyungwe. Barayifashe nk’uko babitekereza, ariko [n’ikiniga] ndiho mfite igihugu cyiza, nanjye ndi muzima. Bansubije inyuma, nta kintu nshobora gukora ngo kigende ariko meze neza.”

Kayitesi yabwiye urukiko ko ubuzima bwe buhora mu ishyamba kubera ibyo yariboneyemo, akabibona mu gihe atari yiteguye.

Ati “Iyo ngize Imana nkabona uwo nganiriza, ndabivuga nkumva ndaruhutse. Mu mutwe wanjye mpora mu ishyamba. Ni ubwa mbere nabonye ishyamba, ni ubwa mbere nabonye umuntu apfa, nabibonye mu gihe kitari cyo.”

“Ntabwo ntekereza uburyo umuntu ufite inyama n’amasrao, wavutse yakwifuza kumena amaraso y’abantu nk’ayo yamennye mu ishyamba rya Nyungwe. Nakwibaza ngo kuki uriya mwana w’imyaka 15 yapfuye cyangwa se kuki uriya mubyeyi wa ruriya ruhinja yapfuye?”

Amasasu amwe yarasiwe muri Nyungwe aracyayagendana. Yavuze ko ahorana ikibazo cy’umugongo kubera ibiti n’imvune yagiriye muri iryo shymba.

Ati “Ntabwo nshobora guhagarara igihe kinini, ntabwo nakwambara inkweto ndende z’abakobwa. Nta buvuzi mfite burenze, nkeneye kujya guca mu cyuma.”

Umucamanza yamubajije icyo yumva yifuza n’ikiniga cyinshi ati “Ngira ihungabana kubera abantu bagize uruhare mu ihungabana ryanjye, ndifuza ko bazagira uruhare mu mikire yanjye. Nifuzaga guhura nabo nkabavugisha. Ndifuza kubona uwo Rusesabagina na Sankara”.

Igitero cya FLN cyo kuwa 15 Ukuboza 2018 cyagabwe mu karere ka Nyamasheke, cyahitanye abaturage batandatu gikomeretsa abandi basaga. Icyo gihe kandi hatwitswe imodoka zitandukanye zirimo iza sosiyete zitwara abagenzi.

Kayitesi yavuze ko ahorana ihungabana ry'ibyo yaboneye mu ishyamba rya Nyungwe bikozwe na FLN
Aha Kayitesi yerekaga urukiko amafoto y'ibikomere yasigiwe n'igitero cya FLN
Ifoto igaragaza aho Kayitesi yarashwe isasu mu kuguru bikozwe na FLN
Ifoto Kayitesi yeretse urukiko yafashwe hashize iminsi mike arokotse igitero cyo muri Nyungwe
Aha Nsabimana Callixte yari ateze amatwi ubuhamya bwa Kayitesi wifuza guhura na we

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .