00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Christorão Chume yagaragaje umurava wa RDF nk’iturufu mu kubohoza Cabo Delgado (Video)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 August 2021 saa 06:30
Yasuwe :

Maj Gen Christorão Chume uyoboye Ingabo za Mozambique mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wigaruriye Intara ya Cabo Delgado, yavuze ko bari gukorana neza n’Ingabo z’u Rwanda kandi ko yazibonyemo indangagaciro y’umurava.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zimaze iminsi zifatanya mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wigaruriye Cabo Delgado. Ni urugamba rusa nk’aho rutanga icyizere kuko izi ngabo zamaze gufata ibice binini byari byarabohojwe n’aba barwanyi.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique muri uru rugamba rwo kubohoza Cabo Delgado, Maj Gen Christorão Chume, yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’ibirindiro bikuru by’izi nyeshyamba, yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Mu minsi ibiri ishize yari igice gikomeye cy’ibyihebe, kuri ubu nk’uko mwabibonye turi hano tuganira. Bivuze ko yabohowe kandi tumaze igihe gisatira ukwezi dukorana n’Ingabo z’u Rwanda.”

Yavuze ko nyuma y’igihe gito batangiye gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda muri uru rugamba umusaruro wigaragaza, yemeza ko abasirikare ba RDF n’aba Mozambique bahuriye ku ndangagaciro yo kugira umurava.

Yakomeje ati "Muri uko kwezi kumwe, ibyagezweho turabibona hano. Twatangiriye Afungi dukorana nk’uko twabikoze duturuka Mueda. U Rwanda rufite abasirikare b’abanyamurava nk’uko Mozambique nayo ifite abasirikare b’abanyamurava. Bafatanyije urugamba kandi ibikorwa byacu birivugira kurusha amagambo nk’uko mubibona uyu munsi twibohoye.”

Maj Gen Christorão Chume yavuze ko nubwo uyu mujyi wafashwe bitavuze ko urugamba rwarangiye kuko hari ibindi bice bigikeneye kubohozwa.

Ati “Dufite Mocimboa da Praia yakuwe mu maboko y’ibyihebe ariko iki ni icyiciro cya mbere. Icyiciro cya kabiri ni ukwigira imbere mu bice bindi bigaruriye. Turashaka kubatsinda kugira ngo Cabo Delgado ikurwe mu maboko y’ibyihebe.”

“Icyo navuga ni uko turi gukora akazi neza dufatanyije. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zifitanye umubano mwiza. Turi gukorana uyu munsi, ni yo mpamvu turi hano kugira ngo twerekane ko turamutse dushyize hamwe twakora akazi keza.”

Bimwe mu bindi bice Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zishaka gukuramo abarwanyi harimo Mbau, Siri One na Siri Two.

Maj Gen Christorão Chume yavuze ko kugeza ubu atamenya igihe uru rugamba ruzarangirira ngo kuko ibikorwa bya gisirikare bisaba imirimo myinshi irimo n’ubutasi.

Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zimaze kubohoza ibice bitandukanye birimo Palma, Awasse, Mocímboa Da Praia, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Chinda na Mumu.

Bamwe mu baturage bo muri utu duce twamaze kubohozwa batangiye gusubira mu byabo abapolisi b’u Rwanda barabakira, babaha amazi yo kunywa n’ibyo kurya. Bose bagaragaje akanyamuneza kuko bari bamaze igihe kinini no kubona amafunguro ari kuri bo ari ingume.

Maj Gen Christorão Chume (uri ibumoso) yashimye umurava w'Ingabo z'u Rwanda
Ingabo z'u Rwanda ziri gukoresha intwaro ziremereye muri uru rugamba rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique
Abaturage bamwe batangiye gusubira mu byabo. Aha hahuriye bamwe muri bo bahabwa amafunguro n'Ingabo z'u Rwanda ndetse zinabaha ihumure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .