00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Noheli icecetse! Ibirori byabaye mu isura nshya (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 December 2020 saa 08:51
Yasuwe :

Umunyarwanda wigeze kwicara akitegereza, agasesengura akanzura ko “ntawe umenya aho bwira ageze”, agomba kuba yari afite iyerekwa ridasanzwe, ku buryo iyo biza kubaho ko Bibiliya yandikirwa mu rwa Gasabo dushobora kuba twari bumumenye nk’uko tuzi ba Ezekiyeli na Yosuwa.

Impamvu ni uko mu ihishurirwa ry’uyu muntu nta kwibeshya kwabayemo, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka iyo hagira uza kutubwira uko uzarangira, ubanza twari bumukwene kakahava.

Ugomba kuba nawe wari ufite umugambi, kuko ubusanzwe impera z’umwaka zakabaye umwanya wo gusuzuma uko umwaka ushize wagenze, bigahuzwa n’uko utaha wifuzwa, byose bikavamo igenamigambi ryuzuye.

Usibye abantu ku giti cyabo, umwaka wa 2020 wari ufite byinshi usobanuye ku buzima bw’igihugu muri rusange, kuko ari wo cyagombaga kwisuzuma, kikareba ibyo cyagezeho mu ntego z’imyaka 20 cyari cyariyemeje mu 2000, zamenyekanye nka ‘Vision 2020’.

Si ko byagenze kuko haburaga gato ngo icyorezo cya Coronavirus kiturahire aho binikaga, ku buryo ibyo gukina no kubyina twabishyize hasi, buri wese akirukira mu nzu ahunga icyorezo, yewe na wundi wiyiba akagusuhuza mu muhanda, akabikora yigengesereye nk’aho gusuhuzanya bitahoze ari umuco abakuru bigisha abato.

Aka wa mutindi wanika aho ritava rero, iby’icyorezo birasa nk’ibidukurikiranye no mu mwaka mushya twitegura, ndetse mu bihe nk’ibi by’iminsi mikuru, ingamba zo kuturinda icyorezo zo zakomeje gukazwa hirya no hino.

Ibi byatumye n’uburyo bwo kwishimira umwaka bwari bumenyereye buhagarikwa. Hari kera ubwo umuntu yafatiranaga akaruhuko ka Noheli akaboneraho umwanya wo gusura inshuti n’imiryango. Hari kera ubwo kuri Noheli insengero zabaga zakubise zuzuye, abantu bagasenga abandi basirimba impande zose ndetse n’utagiyeyo akaba yananijwe n’umuziki w’akabyiniro yarayemo, cyangwa yitegura kujyamo bugorobye.

Ubu turi kubyita amateka nyamara ejo bundi mu mwaka ushize, Noheli cyari igihe cyo kunezerwa, abantu bagasangira akanyama, abandi umuheha ukanyarira iryinyo, hirya no hino ibirori bikarema, abacuruzi babyibusha imifuka, umunezero ugasaga abantu.
Twifuje rero gutembera hirya no hino tuzi ko byahoze bicika mu bihe nk’ibi, maze twegura camera twerekeza mu nsengero muri uyu Mujyi wa Kigali. Va kuri bya bindi by’inzira itabwira umugenzi, kuri iyi nshuro umutuzo twabonaga mu muhanda aho twacaga hose wacaga amarenga, kuko inzira yose twagiye duhura n’abantu mbarwa ubundi utakabaye witeze mu bihe by’iminsi mikuru.

Birumvikana ko hari abahanyanyaje, hirya no hino bagerageza kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu ishusho ijya gusa nk’iya kera, henshi twageze twahasanze abantu bacye, na bo bitwararitse kandi birinda gukoranaho. Si ibanga ko wa munezero no gusabana biranga iminsi mikuru twabibonye hacye cyane, nabwo ukabona ntibisanzwe ko abantu bashobora kwiyiba bagahoberana abandi bakaganira begeranye.

Twahereye kuri Paruwasi ya Sainte Famille iri mu Mujyi Rwagati, tuhasanga umubare mucye cyane w’abantu baje gushima Imana, kandi na bo bubahiriza ingamba zo guhangana na Coronavirus, nk’uko bigenwa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu Rwanda.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Sainte Famille, Ezéchiel Rukimbira, ntahisha ko kwizihiza Noheli muri uyu mwaka byihariye, ariko akavuga ko ubuzima ari impano ikomeye y’Imana, bityo ko ikwiye kubungwabungwa kabone n’ubwo byasaba kwigomwa kwizihiza iminsi mikuru.

Yavuze ko abantu bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ati “Ubutuma nabagenera ni uko bakomeza kwirinda, ariko kandi bakagabanya ibintu byo gusabana”.

Yongeyeho ko nk’abakirisitu “badakwiye gucika intege” mu bihe nk’ibi bikomeye, ahubwo ko bakwiye gukomera no gukomeza abandi.

Tukiri mu Mujyi kandi twerekeje ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, maze Pastor Justin Gatanazi atubwira ko ibyishimo byo kwizihiza Noheli bidakwiye kuba intandaro yo guha icyorezo urwaho, ati “Covid-19 tuyirinde izarangira, twongere tugire ubwisanzure twahoranye.”

Tuvuye mu nsengero, twerekeje mu maguriro, ahantu ubusanzwe haba hari icyashara muri iyi minsi, dore ko abantu ari wo mwanya baba babonye wo kuruhuka, bakanyuzamo bakanavungura ku mutungo wabo bakishimira ko umwaka urangiye.

Aha ho byari bitandukanye, kuko n’ubwo ingamba zo gukumira icyorezo zibuza amakoraniro manini, abantu mu ngo zabo bo bemerewe gutegura umunsi mukuru wabo uko babishaka, ibyatumye hari abanyaruka bakajya ku masoko.

Byishimo Daniel ucururiza imboga n’imbuto mu isoko rya “Nyabugogo Modern Market” yavuze ko iyi minsi mikuru, ubucuruzi bwagenze neza kurusha uko bari babyiteze. Yagize ati “Noheli y’uyu mwaka isa nka konje ariko mu mihahire abantu bahashye.”

Ibi kandi Byishimo abihurizaho n’abacuruzi bo mu isoko ry’Inyama rizwi cyane Nyabugogo rya “OPROVIA”, aho twageze tugasanga inyama zacurujwe zigashira hamwe na hamwe.

Nsabimana Claude na Bihoyiki bacuruza inyama i Nyabugogo batubwiye ko ahagana mu masaha ya saa tanu, ikitwa inyama cyari cyabaye ingume, kuko zari zisigaye hacye kandi zigishakwa na benshi.

Hagati aho ariko, Nta Byera go de! Abamotari twavuganye bamanjiriwe batubwiye ko ibya Noheli y’uyu mwaka nta kigenda na cyane ko ingamba zo kubuza abantu gukora ibirori no gusurana zatumye abantu badakora ingendo, ibyo kandi bikaba bigira ingaruka ku mwuga wabo.

Muri St Michel, Cardinal Kambanda niwe wayoboye igitambo cya misa

Muri St Michel abakirisitu bari bitabiriye igitambo cya misa cyayobowe na Cardinal Kambanda
Ni yo misa ya mbere ya Noheli Kambanda yasomye kuva yagirwa Cardinal
Cardinal Kambanda aha umugisha abakirisitu nyuma y'igitambo cya misa
Abakirisitu bari muri Cathedrale ya St Michel bahawe umugisha wa Noheli na Cardinal Kambanda
Abana babonye umwanya wo gusura ikirugu gishushanya ivuka rya Yezu
Mbere yo kwinjira mu misa, abakirisitu bose babanza gukaraba intoki
Abasoma amasomo matagatifu nabo bakaraba intoki mbere yo kwinjira mu kiliziya
Mbere yo kwinjira mu kiliziya, bose babanzaga kwandikwa
Mbere yo kwinjira mu kiliziya, abakirisitu babanza gusukura intoki bakoresheje umuti wica udukoko

Muri Ste Famille, abakirisitu bari bakoranye bizihiza ivuka ry’umwana Yezu

Abakirisitu bagiriwe inama yo gukurikiza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Muri ADEPR Nyarugenge, babonye umwanya wo kuramya Imana

Muri St Etienne mu Biryogo naho amasengesho yakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

Amafoto: Niyonzima Moise

Video: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .