00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabiwe igifungo cy’imyaka 25

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 June 2021 saa 03:06
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ku byaha 16 akurikiranweho byiganjemo iby’iterabwoba byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRC-FLN yari abereye umuvugizi na Visi Perezida.

Uramutse ushingiye ku gihano cyasabwe kuri buri cyaha Nsabimana yashinjwaga, iyo hataza kubamo inyoroshyo uvanyemo ibyo yasabiwe burundu, ibindi bifite igiteranyo cy’igifungo cy’imyaka 256.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusanzwe kubera impurirane y’ibyaha akurikiranweho by’iterabwoba yakabaye ahabwa igifungo cya burundu ariko ko akwiriye korohereza kubera ko atagoye ubutabera haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko aho yagiye yemera ibyaha aregwa ndetse akabisabira imbabazi anagaragaza kwicuza.

Bwavuze ko kandi ikindi gituma bamusabira ibihano byoroheje ari uko yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza mu ikurikiranacyaha kuri we n’abandi bakurikiranywe. Ngo ni n’ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku byaha.

Bongeye ko basaba urukiko gutegeka ko inyandiko mpimbano zirimo pasiporo ya Lesotho yafatanywe binyagwa ndetse na telefone eshatu yafatanwe.

Ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa Gatatu mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ubwo hakomezaga urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte.

Ni urubanza rwatangiye ahagana saa mbiri n’iminota 40 kuri uyu wa Kane abaregwa bose bari mu rukiko usibye Rusesabagina washinze MRCD-FLN wivanye mu rubanza mu minsi ishize.

Nsabimana Callixte yafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.

Mu kumusabira ibihano kuri uyu wa Gatatu, ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza igihano bumusabira kuri buri cyaha, nubwo bwabihurije hamwe bukamusabira igifungo cy’imyaka 25.

Hashingiwe ku gihano ubushinjacyaha bwamusabiye kuri buri cyaha hatarajyaho inyoroshyo, ku cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe yasabiwe igifungo cy’imyaka 15, ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba yasabiwe igifungo cy’imyaka 20, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki yasabiwe igifungo cy’imyaka 25, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba yasabiwe igifungo cy’imyaka 25, ubwicanyi nk’icyaha cy’iterabwoba yasabiwe igifungo cya burundu.

Ku cyaha cy’itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba yasabiwe igifungo cy’imyaka 25, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga yasabiwe igifungo cy’imyaka 10, guhakana Jenoside yasabiwe igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw, gupfobya Jenoside yasabiwe igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni imwe.

Ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba yasabigiwe igifungo cy’imyaka 25, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba yasabiwe igifungo cy’imyaka 25.

Ku cyaha cyo kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara yasabiwe igifungo cy’imyaka 25, ku cyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko n’ impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe yasabiwe igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y amiliyoni 3 Frw.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba yasabiwe igifungo cy’imyaka 25. Icyaha cyo gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba yasabiwe igifungo cy’imyaka 15.

Mu bindi byaha kandi ashinjwa harimo kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Nsabimana mu bwiregure bwe muri uru rubanza, yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi.

Benshi bibuka ijambo yavuze tariki 23 Gicurasi 2019, ubwo yitabaga Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira ngo amenyeshe ibyo aregwa, aho amaze gusomerwa ibyo ashinjwa yavuze ati “Icyo nongeraho ni uko nemera ibyaha nakoze nkanabisabira imbabazi kuko njye nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya mu butabera, nzi n’inyungu yo korohereza ubutabera. Njye nkaba ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha mfitiye ibimenyetso. Hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja. Murakoze.”

Ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga ibihano kuri uyu wa Gatatu, Nsabimana yari yicaye atuje, akanyuzamo akongorerana n’abo baregwa hamwe, ubundi agasoma ku rupapuro yari afite mu ntoki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasabiye Nsabimana igihano cyoroheje kuko atagoye ubutabera
Nsabimana Callixte yasabiwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by'iterabwoba akurikiranyweho

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .