00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsengimana Herman yasabiwe gufungwa imyaka 20

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 June 2021 saa 09:33
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara”, gufungwa imyaka 20 ku byaha akurikiranyweho birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ubu busabe bw’Ubushinjacyaha bwatanzwe kuri uyu wa 17 Kamena 2021 ubwo abacamanza b’Urukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi bakomezaga kuburanisha urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte n’abandi baregwa hamwe ibyaha bitandukanye by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo.

Inteko iburanisha yatangiye iha umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ko byaha Nsengimana Herman aregwa ndetse bunamusabire ibihano.

Bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20, mike ho itanu ugereranyije na 25 bwasabiye Nsabimana Callixte ku munsi w’ejo hashize.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Nsengimana Herman ahamywa ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Umushinjacyaha agaragaza icyifuzo cy’ubushinjacyaha kuri Nsengimana Herman yagize ati "Ubushinjacyaha burasaba urukiko kwemeza ko Nsengimana Herman ahamwa n’icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’Ingabo utemewe icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 459 y’Itegeko Ngenga ryo ku wa 2 Gicurasi 2012 ryashyiragaho igitabo cy’amategeko ahana agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10."

Umushinjacyaha yakomeje asabira ibihano Nsengimana Herman ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ati " Ubushinjacyaha burasaba ko Nsengimana Herman ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 18 y’Itegeko ryo ku wa 13/8/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba agahanishwa igifungo cy’imyaka 20."

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushingira ku bimenyetso bwatanze bukemeza ko Nsengimana Herman atemera ibyaha mu buryo budashidikanywaho no kuba ibikorwa akurikiranyweho bigize ibyaha by’ubugome mu gufata icyemezo cyo kutamugabanyiriza ibihano.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Nsengimana Herman aregwa byafatwa nk’impurirane mbonezamugambi (ibaho iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi) kuko ari ibyaha bitandukanye ariko bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cy’iterabwoba, buheraho busaba ko yahabwa igihano kiruta ibindi cy’imyaka 20.

Nsengimana Herman yasabiwe gufungwa imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .